Ubuyobozi bw’idini ya Isilamu mu karere ka Rusizi burasaba ababyeyi kurushaho gukurikirana imirere y’abana babo no kongera ibiganiro mu miryango.
Babisabwe ubwo hizihizwaga umunsi mukuru w’igitambo ( EID-AL-ADHA) muri iri dini wabaye ku wa Kabiri tariki ya 21 Kanama 2018, aho bibukaga igihe Aburahamu yajyaga gutamba umwana we Ismael ho igitambo, Imana ikamuha intama atamba.
Kuri uwo munsi abayisilamu babaga amatungo menshi bakagaburira abatishoboye, imiryango yabo n’abaturanyi babo, barimo n’abo badahuje ukwemera.
Imam w’umusigiti wa Kamembe, Sheikh Aboubakar Nzeyimana, yasabye ababyeyi kongera igihe bagenera abana babo mu biganiro basanzwe bagirana.
Mu kiganiro na Bwiza.com, yavuze ko muri ibi bihe usanga ababyeyi benshi baradohotse mu gukurikirana uburere bw’abana babo bitwaje ngo barabashakira ibibatunga, bikazana ingorane nyinshi mu miryango irimo n’iy’abayisilamu.
Umwe mu babyeyi b’abayisilamu mu mujyi wa Rusizi, Mbarushimana Qudrat Said, yavuze ko kubura umwanya wo kuganiriza abana no mu bayisilamu b’aka karere bigaragara mo kandi bigatera ibibazo byinshi bikururwa no kutaganiriza abana kimwe n’ahandi hose biboneka.
Yagize ati’’ ibibazo mu miryango ni icyorezo kiri hose kuko urebye usanga ibiganiro byimbitse hagati y’ababyeyi n’abana cyangwa hagati y’abashakanye ubwabo bigenda bigabanuka bitewe n’ibindi dusabwa kugira ngo tubashe kubaho no kubeshaho imiryango yacu,ariko si byo byari bikwiye,… izi nyigisho zongeye kudukangura, tugiye kurushaho gushakira umwanya abana tuganire bihagije kuri ejo habo hazaza heza.’’
Uwamariya Assia wiga mu mwaka wa 6 w’ayisumbuye, na we yemeza ko kuba ababyeyi bahugiye muri byinshi bijyanye no gushaka ifaranga bakibagirwa kubaganiriza hari byinshi babura kuko bahora babakeneye mu mikurire yabo, na we agasaba abayeyi kugaruka ku nshingano zabo,bakabashakira ibibatunga ariko bakanamenya ko banakeneye impanuro zabo.
Umuyobozi w’abayisilamu muri aka karere, Sheikh Nsengiyumva Miradji avuga ko bazakomeza kwibutsa ababyeyi inshingano zo kurushaho kwita ku bana babo,kuko imikurire myiza y’abana itanga icyizere cyiza cy’ejo hazaza,haba ku idini ya Isilamu ubwayo,ku miryango,ku gihugu no ku isi yose muri rusange.
Ati ’’ mu myaka 2 ishize hari bamwe mu bana bacu bari batangiye kwishora mu bikorwa by’ubutagondwa n’iterabwoba no muri aka karere hari abagaragaye mo, ariko aho duhagurukiye dufatanije n’inzego za Leta n’iz’umutekano tukumvisha ababyeyi inshingano zabo zo kwita ku bana babo bagakurikirana imyitwarire yabo uko bikwiye ibyo bikorwa ntibyongeye kuvugwa,ni yo mpamvu tubasaba kutadohoka ku burere bw’abana babo kugira ngo bariya bashaka kuduhera abana inyigisho zihabanye n’ukuri kw’idini ya Isilamu batazongera kudushyirira mo abana izo nyigisho zabo mbi.’’
Umujyi wa Rusizi ubarizwamo abayisilamu bagera ku bihumbi 15, mu karere kose bakagera ku bihumbi 30 usanga cyane mu mujyi wa Rusizi no mu mirenge ya Bugarama, Nkombo, Rwimbogo,Bweyeye na Gikundamvura,abenshi bakaba ari urubyiruko.




Bahuwiyongera Sylvestre/ Bwiza.com


