Rusizi: Abagore bacuruza Isambaza bavuga ko imibereho y’ imiryango yabo ikomeje kuzamba

Sangiza iyi nkuru

Abagore bari basanzwe batunzwe n’ umurimo wo gucuruza isambaza zarobwe mu Kiyaga cya Kivu baratabaza bavuga ko ubuyobozi kuva bwafunga ikiyaga imibereho y’ imiryango yabo ikomeje kuzamba.

Nyuma y’ amezi asaga abiri uburobyi bw’ Isambaza bumaze buhagaritswe, abagore bazicuruzaga basigaye bajya kuzirangura mu buryo bwa magendu, muri Repuburika iharanira Democarasi ya Congo, mu mujyi wa Bukavu.

Amakuru agera kuri Bwiza.com yemeza ko aba bacuruzi basigaye bajya muri Repubulika Iharanira Demokrasi ya Congo kurangura isambaza bakaza kuzicururiza mu isoko ry’i Kamembe mu Karere ka Rusizi.

Aba bacuruzi bavuga kandi ko iyo bafashwe n’ abashinzwe umutekano w’ ikiyaga bahita bafatira isambaza zabo bakaziha abandi baturage bakazirira ubuntu.

Aba bagore bavuga ko impamvu bakora ibi kandi bazi ko binyuranyije n’ amategeko ngo ni uko nta mahitamo bafite kuko aribyo bitunze  abana babo, ku buryo batakibona icyo kurya ndetse babuze n’ amafaranga yo kwishyura amashuli.

Umuyobozi w’ Impuzamashyirahamwe y’ abacuruza amafi mu Karere ka Rusizi, Antoine Simbarana yatangaje ko abanyamuryango ayoboye bahagorewe kuko imibereho yabo ya buri munsi ikomeza kuzamba.

Ati “Iki kibazo twakigejeje ku muyobozi w’ Akarere adusaba gukangurira abanyamuryango bacu gushakisha ibindi bakora ariko yirengagiza ko bitaboroheye kimwe n’ abaturage batuye i Nyamasheke na Karongi kuko bo basanzwe batunzwe n’ uburobyi ndetse n’ ubuhinzi”.

Ku ruhande rumwe, Politiki ya Leta y’ u Rwanda y’ ubworozi itegeka ko Ikiyaga cya Kivu kigomba gufungwa igihe runaka igamije ko amafi yiyongera hakoreshejwe imiti y’ isuku n’ ibindi biribwa bigezweho byatuma amafi arushaho kwiyongera.

Ku rundi ruhande, iki kibazo cy’ aba bagore bari batunzwe no gucuruza isambaza gikomeje kuburirwa igisubizo, Leta y’ u Rwanda yerekana ko itifuza ko bambuka umupaka bajya kurangura isambaza mu Mujyi wa Bukavu kuko isuku yaho itizewe, cyane ko muri iki gihugu havugwaho ikwirakwirwa ry’ icyorezo cya Ebola.

Rwaka Gaston/ Bwiza.com

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *