Abahinzi bavuga ko bifuza ko ikilo cy'imbuto y'umuceri cyava ku mafaranga 1020 bakigura amafaranga 600

Rusizi: Abahinzi b’umuceri bararira ayo kwarika, imbuto bitunganyiriza ntibabasha kuyigura ubwabo

Sangiza iyi nkuru

Abahinzi b’umuceri ba koperative Ejo Heza Muhinzi w’umuceri ( KEHEMU) iwuhinga mu kibaya cya Bugarama mu karere ka Rusizi, bari mu marira no gutakamba, bavuga ko batewe impungenge n’itumbagira ry’igiciro cy’imbuto yawo, aho ikilo cyavuye ku mafaranga 400 kikagera ku 1020 kandi iyo mbuto ituburirwa iwabo mu Bugarama ndetse n’abayitubura bakaba ari bamwe mu banyamuryango babo n’ububiko ihunikwamo ari ubwabo.

Aba bahinzi mu kiganiro bahaye bwiza bibaza impamvu igiciro cy’imbuto gitumbagira gutya bikabayobera, bagasaba ubuyobozi bwa koperative yabo n’ubw’Akarere ubuvugizi ngo iki giciro kigabanuke. Bavuga ko ubundi iyi gahunda yo gutubura itaraza bahingaga mu kajagari kuko buri wese yirwanagaho, haba ku yo yabitse cyangwa akagurira mugenzi we wayibitse, bigatuma kenshi batera izitizewe zabahombyaga kuko zimwe zanafatwaga n’uburwayi bakayoberwa ubwo ari bwo.

Abahinzi bavuga ko bifuza ko ikilo cy'imbuto y'umuceri cyava ku mafaranga 1020 bakigura amafaranga 600
Abahinzi bavuga ko bifuza ko ikilo cy’imbuto y’umuceri cyava ku mafaranga 1020 bakigura amafaranga 600

Ngo nyuma baje kujya bahabwa imbuto na RAB ariko ikayiha bake na bwo ntibyakemura ikibazo kuko abo bake bayibonaga, bahagaho bake b’inshuti zabo cyangwa abazibaguriye, abasigaye bakongera gushakisha imbuto hirya no hino bigatuma ziba akajagari n’uburwayi ntibucike kuko izo mbi zirwaye zanduzaga inzima bigatubya umusaruro.

Ntagwabira Valens,umwe muri bo ati’’ Byatangiye muri 2014 abatubuzi bayigurisha koperative amafaranga 300 ku kilo, koperative ikayigurisha abahinzi 350 ku kilo twumva nta kibazo,ari na byiza cyane kuko icyo gihe noneho twateraga imbuto yizewe, tugaterera rimwe itanaduhenze.

Bigeze muri 2019 izamukaho amafaranga 50, aho koperative yayitugurishaga 400 ku kilo yayiguriye abahinzi 350 ku kilo, ariko twaje gutungurwa n’uko iyo twateye kuva muri Nyakanga,umwaka ushize, ikilo twakiguze ku mafaranga 1020,koperative yakiguriye abatubuzi kuri 700 ku kilo, tukibaza impamvu y’iryo tumbagira ry’ikubagahu, mu gihe abayitubura ari abanyamuryango ba koperative,ituburirwa hano, n’ububiko bwayo ari ubwacu, twabiburiye igisubizo.’’

Avuga ko we na bagenzi be ikindi cyababereye urujijo ari uko hari koperative begeranye abahinzi bayiguze ku mafaranga 500 ku kilo, bakibaza icyo kinyuranyo cyose,bakavuga ko iki ari ikibazo kibahangayikishije cyane, kuko ugereranije n’ibindi byose byazamuye ibiciro birimo n’ifumbire, n’imvune bavunika bahinga umucer,i basanga bakorera mu gihombo,igihe kino kibazo kitakwiganwa ubushishozi n’inzego bireba, bamwe bazacika intege bagahinga umuceri birozonga,kuko n’ubundi babona bakomeje gusa n’abavunikira ubusa.

Ati’’ Ubundi muri iki kibaya duhinga umuceri muremure n’uri mu rugero. Ifumbire yaratumbagiye ibyayo byo bimaze no kuturenga kandi ababishinzwe,ari RAB n’abandi barinumiye ntacyo babivugaho. Reba noneho n’igiciro cy’imbuto cyikubye hafi inshuro 3 mu ihinga rimwe kandi ntituzi niba bitazakomeza niba nta gikozwe.

Imvune tuvunika zirenze urugero kandi wajya kureba igiciro Leta idushyiriraho ugasanga kiri hasi cyane y’izo mvune, aho umuceri muremure bari kuduha amafaranga 305 ku kilo cy’udatonoye, uri mu rugero tugahabwa amafaranga 279 ku kilo, twatangira gukurwaho ayo bagenda badukuraho umuhinzi akamera nk’utahiye aho, kandi kuko banaduha umuceri muke wo kurya tukawumara tugahindukira tukajya kuwugura ku mafaranga 1000 ku kilo cy’uwatunganirijwe mu nganda zitwungukaho gutyo, mu by’ukuri umuhinzi akamera nk’uhingiye ubusa, ntituzi niba ibyo byose Leta ibibara.’’

Basaba ko igiciro cy’iyi mbuto cyagabanuka cyane kuko batumva impamvu y’itumbagira ryacyo, abatubuzi bakayigurisha koperative amafaranga 500 ku kilo abahinzi bakakigura amafaranga 600 kandi bumva ntacyo byatwara,aho kubunamaho kandi ari bamwe muri bo, nta kinini kirenze baba bayishoyeho,cyane cyane ko itava hanze y’igihugu ngo abe ari cyo bitwaza,ituburirwa aho iwabo.

Ikindi basaba ni uko umuceri wo kurya bahabwa wakwiyongera kuko kugeza ubu bahabwa 10% gusa by’udatonoye kandi iyo inganda ziwubatunganirije ugabanuka cyane hari n’amafaranga zibaca ziwubatunganiriza,na byo bakabona bibangamye cyane.

Bazambanza Théogène ati’’ Kuri ibyo byose hariyongeraho ko n’umuceri duhabwa wo kurya ari muke cyane kuko nk’uwejeje toni y’udatonoye ahabwa ibilo 100 byawo ngo ni byo ashyira abana kandi abenshi dufite imiryango minini, dufite abavandimwe n’inshuti twasura tukawubahaho, ariko birababaje cyane kubona nshobora kuvunika gutyo,umuceri wakwera bakampa ako gake ari jye wavunnye, simbe nanashyiraho umukecuru wanjye cyangwa umuvandimwe utuye kure, kandi ibyo bilo 100 iyo uruganda rumaze kubitunganya havamo 66 gusa,banaduciye ayo kuwutunganya.

Uwo baduhaye ntumara kabiri, tugahindukira tukajya kugura ikilo ku mafaranga 1000 ku mabutiki nk’abandi kandi twaravunitse tuwuhinga. Twumva baduha nibura 30% byawo, umuntu akabona icyo agaburira abana gihagije na ho ubundi ni ikibazo gikomeye cyane.’’

Umwe mu batubuzi b’iyi mbuto ikomeje guteza ururondogoro mu bahinzi b’umuceri muri iki kibaya kuko hari n’andi makoperative arira, Fundi Djuma avuga ko hari ibyo bongereyemo byazamuye iki giciro, na bo bakaba bari batangiye guhomba,kandi ko atari aha honyine imbuto yatumbagije igiciro, biri mu gihugu hose.

Ati’’ nk’ubu mbere ntitwatuburaga dushyizemo ifumbire ariko ubu tuyishyiramo, dukora n’ibindi byatumye izamura igiciro cyane kandi sitwe twakizamuye byavuye hejuru muri RAB, ni yo yakongera kubisuzuma, si twe.’’

Umuyobozi w’iyi koperative Twagiramungu Jean,avuga ko ari ikibazo gikomeye cyane koko kandi ko no mu nama y’inteko rusange y’aba banyamuryango bamusabye ubuvugizi ku karere na RAB ngo kigabanuke,ko iki giciro cyemerejwe mu nama amakoperative y’abahinzi b’umuceri mu gihugu hose bahuriyemo na RAB I Kigali, abahagarariye amakoperative ya Rusizi bo bakaba batarayitabiriye kuko bari bari muri guma mu karere,ko ubuvugizi ari ngombwa mu gihe byagaragara ko kibangamiye abahinzi.

Ati’’ Kiri gusakuza cyane mu bahinzi no mu nama y’inteko rusange cyafashe umwanya muremure kandi koko gifite ishingiro, kidakemuwe cyateza n’ibindi bibazo birimo no gucika intege kw’abahinzi cyane cyane ko baba bagaragaza ko inyungu bakura muri ubu buhinzi ari nke cyane ugereranije n’ibibugendaho, ariko cyashyizweho n’inzego zidukuriye, tugiye gukora ubuvugizi turebe ko hari icyo bitanga.’’

Bavuga ko ibigenda ku muceri ari byinshi kugeza weze nyamara bakawuhabwaho amafaranga bagereranya n'intica ntikize.
Bavuga ko ibigenda ku muceri ari byinshi kugeza weze nyamara bakawuhabwaho amafaranga bagereranya n’intica ntikize.

Arakomeza ati’’Abahinzi bo bifuje ko abatubuzi bayitugurisha ku mafaranga 500 tukayihera abahinzi kuri 600, ariko yari yanazamutse kuko hari ibindi byiyongereyemo, nk’iyo fumbire ituburanwa mbere itarabagaho, haniyongeraho ibiyipfunyikwamo na byo bihenze kuko mbere bayitwaraga mu mifuka ariko guhera ubu bazajya bayitwara ipfunyitse neza, na byo bigahenda, ariko nyuma yo kumva icyifuzo cyabo, tugiye kugishyikiriza Akarere na RAB, bagisuzume turebe ko hari icyagabanukaho nk’uko babyifuza.’’

Ku kuba hari koperative yagurishije abahinzi bayo iyo mbuto ku mafaranga 500 ku kilo, ngo yabagurishije itatubuwe muri ubu buryo ari yo mpamvu itabahenze,ariko na bo byizwe neza iki giciro kikagabanuka byaba byiza.

Ku kuba abahinzi bifuza ko umuceri batahana wava ku 10% ukagera kuri 30%,ati’’ Na byo babitugejejeho turabisuzuma dusanga koko 10% ari muke cyane, ariko nanone 30% waba ari mwinshi cyane, twemeza gutangira kubaha 20% by’uwo bazanye udatonoye,uwo wo rwose bazajya bawubona.’’

Kuri iki kibazo cy’izamuka rikabije ry’igiciro cy’imbuto twagerageje guhamagara umuyobozi mukuru wa RAB, Dr Karangwa Patrick inshuro nyinshi ntiyafata telefoni ye igendanwa, n’umwungirije ushinzwe ubuhinzi Dr Charles Bucagu biba uko, ariko umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ndagijimana Louis Munyemanzi, avuga ko hari inama yakozwe yahuje Akarere,RAB n’abahagarariye abahinzi b’umuceri muri iki kibaya, basaba abatubuzi kugabanya ibiciro, cyane cyane ko na bo ari abanyamuryango b’ayo makoperative, ko agiye gukurikirana akamenya uko bihagaze ubu, byaba ibisaba ubuvugizi bigakorwa,ariko abahinzi bagahinga bishimye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *