Ikibazo cy’ubujura bwa hato na hato bukorerwa abana b’abakobwa biga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gihundwe ruri mu karere ka Rusizi, gikomeje gutera impungenge abanyeshuri, ababyeyi n’ubuyobozi bw’ikigo.
Abanyeshuri batangarije Bwiza.com, ko ubwo bujura bukururwa n’uko inyubako y’igorofa bararamo iri hafi y’ishyamba kandi nta ruzitiro ruharangwa, nijoro nibwo bariturukamo bakamena ibirahure by’amadirishya bakabiba imyenda, amashuka, ibikapu n’ibindi bikoresho.
Igabe Délice wiga mu mwaka wa Gatandatu agira ati “ikibazo cy’umutekano muke kirahari, duterwa impungenge no guhora tubura ibikoresho ababyeyi baba baduhaye biyushye akuya, tukanahora twikanga ko twanagirirwa nabi n’abo bajura, icyakora ubwo cyavuzweho mu nama y’ababyeyi gishobora gukemuka tugatekana.’’
Umuyobozi w’iki kigo, Tuyishime Valens, avuga ko amaze ukwezi kumwe gusa ayobora iri shuri, iki kibazo akaba yaragisanze kandi koko gihangayikishije buri wese mu barebwa n’iki kigo.
Agira ati ’’iri shuri rimaze imyaka 50 ririho, mbere rikaba ryari rizitije ibyuma na senyenge, ariko kuko Jenoside yakorewe abatutsi na ryo yarikozeho, uruzitiro rwose rwashenywe na nyuma ntirwongera kubakwa, ari yo mpamvu y’ingaruka tugihura na zo n’ubu, ariko ku bufatanye n’ababyeyi twiyemeje ku rwubaka, ku buryo mu myaka 3 iri imbere rwaba ruhari rukazatwara arenga miliyoni 25, tugiye gushakisha dufatanije.’’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe iri shuri riherereyemo, Nsabimana Théogène, yijeje ababyeyi ubufatanye mu gukemura iki kibazo mu gihe cya vuba kitaragira ibindi gitera bijyanjye n’umutekano w’aba bakobwa bagera kuri 222 barara muri iyi nyubako.

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com


