bavuga_ko_imbaraga_bashyira_mu_kugeza_ifumbire_muri_uru_rutoki_igihe_baba_bafite_imodoka_ibafasha_igakora_n_ibindi_barushaho_gutera_imbere.jpg

Rusizi: Abajyanama b’ubuzima barasaba imodoka ibafasha mu bikorwa by’ubuhinzi

Sangiza iyi nkuru

Abajyanama b’ubuzima bagera ku 132 bo mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi, bavuga ko nyuma yo kwishyira hamwe no gukoresha neza agahimbazamusyi bahabwa mu bikorwa byo kwita ku buzima bw’abaturage baba bakoranye n’Ikigo Nderabuzima cya Rwinzuki muri uyu murenge, bashyize hamwe ubushobozi bagera ku bikorwa by’iterambere biramba ariko ngo baracyafite imbogamizi zikomeye zirimo kutabasha kubyaza umusaruro wabo undi uko babishaka kubera kubura imodoka yabibafashamo, bagasaba Akarere ubuvugizi bakayibona ikabongerera iterambere.

Baganira na BWIZA, bamwe muri bo bavuze ko hari byinshi bigejejeho bishimira, aho Umuyobozi wa koperative yabo yitwa Komezubeho Rwinzuki, Bizimana Innocent, ati: ’’N’ubwo ibyo byose bisa n’ibituzitira ariko tumaze kwikorera ibikorwa by’ubuhinzi bifatika birimo imirima 2 y’urutoki iri ku buso bwa hegitari 2.5 ruteye mu tugari twa Rwinzuki na Rebero muri uyu murenge, inzu y’ubucuruzi ikodeshwa irimo n’ibiro bya koperative yacu muri uyu murenge y’agaciro ka 22,000,000 FRW itwinjiriza n’indi iri mu mujyi wa Rusizi y’agaciro ka 25,000, 000 FRW na yo itwinjiriza, n’ibindi bikorwa by’ubuhinzi biduteza imbere, ariko turacyafite ibibazo twumva Akarere kadufasha gukemura.’’

Yarakomeje ati: ’’Twifuza imodoka yadufasha kugeza umusaruro wacu ku masoko ya kure kuko ugenda uba mwinshi, yanadufasha kugeza ifumbire mu mirima kuko tuyikura mu Bugarama izo dukodesha zikaduhenda, tukifuza n’uruganda ruciriritse rukora imitobe mu bitoki rwadufasha gutunganya umusaruro wacu kandi ntitwabyishoboza, iyo modoka twayibyaza n’undi musaruro, tukarushaho guteza imbere imiryango yacu.’’

bavuga_ko_imbaraga_bashyira_mu_kugeza_ifumbire_muri_uru_rutoki_igihe_baba_bafite_imodoka_ibafasha_igakora_n_ibindi_barushaho_gutera_imbere.jpgBavuga ko imbaraga bashyira mu kugeza ifumbire muri uru rutoki, igihe baba bafite imodoka ibafasha igakora n’ibindi barushaho gutera imbere

Umunyamuryango w’iyi koperative, Uwumukiza Francine yagize ati: ’’Aka gahimbazamusyi dukura mu bikorwa byo gufasha abaturage mu buvuzi bw’ibanze twishimira ko katadupfiriye ubusa ahubwo twakabyajemo ibifatika ariko nk’iyo modoka n’ubwo twayishyura buhorobuhoro twafashijwe kuyibona n’Akarere kakadutera inkunga, twaba intangarugero mu gihugu kuko dusanzwe turi abakozi kandi dukangukiye iterambere, twarenga kure aha turi kandi twatanga akazi no ku rubyiruko rushomereye,twumva hari ahandi twagera mu iterambere.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel, abashimira ibyo bamaze kwigezaho mu gihe gito, akavuga ariko ko imodoka basaba n’urwo ruganda Akarere katabibona,ko icyakorwa ari ukubahuza n’ibigo by’imari bikabibafashamo.

Ati: “Imodoka yo ntayo twabona kuko ubundi koperative ijyaho igamije kuzamura imibereho n’ubukungu by’abanyamuryango bayo, tukabakangurira ahubwo gukora cyane, kurushaho kubyaza umusaruro no kubungabunga ibyo bamaze kugeraho ngo ibyo bakeneye babe banabyibonera, kuko dufite amakoperative menshi kandi buri yose igiye idusaba ibyo ikeneye tutabibona,icyakora kubahuza n’ibigo by’imari bitewe n’aho bageze mu iterambere byo byashoboka kandi kubyifashisha na byo byabateza indi ntambwe mu iterambere.’’

N’ubwo abenshi mu bajyanama b’ubuzima mu karere ka Rusizi bataragira ibikorwa bifatika by’iterambere, ubuyobozi bwako buvuga ko bamaze kwishyira hamwe bakora impuzamakoperative yabo bazakoreramo imishinga ikomeye y’iterambere irimo n’inyubako nini y’ubucuruzi mu mujyi wa Rusizi, n’ibindi bikorwa byinshi by’iterambere.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *