Rusizi: Abakobwa bahishira ababatera inda, umutwaro ukomereye ababyeyi babo

Sangiza iyi nkuru

Ababyeyi bo mu mirenge Rwimbogo ,Bugarama na Muganza mu karere ka Rusizi baravuga ko bahangayikishijwe bikomeye n’abana babo bata amashuri kubera inda zitateguwe ntibanavuge abazibatera wenda ngo banatange indezo.
Baganira na Bwiza.com, bavuga ko hari abana bavutswa uburenganzira bwabo bw’imibereho myiza kubera kubabyarira mu ngo zikennye, nta bundi bushobozi bafite, n’abateye inda abana babo ntibamenyekane, bigatuma hari n’abana bamwe batandikwa mu bitabo by’irangamimerere kubera ako gasigane.
Ikibazo kivuka iyo bigeze igihe cyo kujya kwandikisha umwana mu bitabo by’irangamimerere, aho bamwe mu bakobwa bandika ko ba se bababyara ari bo na ba se b’abo bana.
Matama Francine w’imyaka 23, utuye mu kagari ka Karenge mu murenge wa Rwimbogo aragira ati’’ mfite umwana w’imyaka 3, natewe inda niga mu wa 2 w’ayisumbuye mpita ndivamo kandi nagombye kuba ngiye kuyarangiza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Baradushuka kandi abenshi baba ari abagabo bafite ingo zabo, yanagutera inda akakwihanagiriza, akakubwira ko nubivuga atazaba akigufashije, nawe ukabura uko ubigenza ugaceceka, ariko abenshi tubihomberamo kuko bigeraho akakureka.’’
Umwe mu babyeyi bo mu murenge wa Muganza gize ati’’ ni ikibazo gikomeye cyane Leta yari ikwiye gufasha ababyeyi kubihagurukira, kuko hari igihe umwana wumva ngo agiye i Kigali mu biruhuko cyangwa ataye ishuri, ejo ukabona agarukanye inda cyangwa umwana, wamubaza uwayimuteye akaguhisha, nawe ufite ibindi bibazo ugasanga amakimbirane aravutse.’’
Yakomeje agira ati’’ ariko agaragaje uwayimuteye, byajya mu manza nibura akemera umwana akamwandikisha mu bitabo by’irangamimerere, bituma nibura umubyeyi agira icyizere ko wa mwana ataje kuba umutwaro ngo azamwake umunani kandi adafite n’icyo aha abe, ariko kubihisha birahangayikisha rwose,mu bihe biri imbere bishobora na byo kuzajya bivamo amakimbirane agera no ku rupfu nk’uko tubona andi makimbirane yo mu miryango ariho ubu.’’
Bamwe mu bakobwa bo mu mirenge ya Bugarama na Muganza, babyariye iwabo, babwiye Bwiza.com, ko bamwe mu bo babyaranye ari abashoferi baza gutwara sima ku ruganda rwa CIMERWA, bakabaha amafaranga menshi bakabakura no mu mashuri ariko abakobwa batazi n’amazina yabo, babura uko babigenza bakirwariza n’abana babo.
Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Nsigaye Emmanuel avuga ko guterwa inda ugahishira uwayiguteye ari bibi cyane kuko hari uburengenzira ubikoze aba yivukije n’ubwo aba yabeshywe ngo azafashwa, agomba kumenya ko abivuze ari ho yafashwa kurushaho n’izo ngeso zigacika.

visi
Nsigaye Emmanuel

Ati “birababaje rwose, bamwe mu bakobwa batwara inda zitateganijwe bakabihisha,ntibabigaragaze kandi ntibazi ko ari bwo baba bihemukiye. Hari ababashuka ko nibatabavuga bazabafasha cyangwa bazabatwara,umwana w’umukobwa akabihisha bikarangira abuze byose, ariko abigaragaje inzego z’ubuyobozi zamufasha kugira ngo n’uwo mwana uvutse azabone uburenganzira akwiye.’’
Avuga ko kubivuga byatuma n’ibyo amushukisha abibona binyuze mu buyobozi kandi n’umwana agakura adafite ipfunwe ryo kutamenya se kandi ari uburenganzira bwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *