Rusizi: Abantu 25 bagize uruhare muri Jenoside basabye imbabazi abo bahemukiye

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’amezi atandatu  biga kongera kubana neza n’abo bahemukiye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gikorwa ngarukamwaka  cy’isanamitima  n’ubwiyunge kibera muri Paruwasi Gatulika ya Mushaka iri mu murenge wa Rwimbogo, mu Karere ka Rusizi, abagera kuri 25 bireze bakemera uruhare bayigizemo bababariwe n’abo bahemukiye banakomorerwa amasakaramentu na kiliziya.

Bamwe muri aba bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bavuze ko nyuma  yo gutekereza neza bakareba ubugome ndengakamereye bagiriye bagenzi babo bakabicira imiryango, bahisemo kugarukira Imana bagasaba imbabazi ku mugaragaro abo bahemukiye, ngo bikaba ari byo byonyine basanze byabahesha amahoro yo mu mitima.

Bashima Leta y’ubumwe yongeye kubanisha neza abanyarwanda nyuma ya Jensoide yakorewe Abatutsi, ubumwe n’ubwiyunge na gahunda ya ndi umunyarwanda bikimakazwa.

Umunyamabanga nshigwabikorwa wa Komisiyo yigihugu yubumwe nubwiyungeFidèle Ndayisaba i bumosoMeya wa Rusizi Kayumba Ephrem nabandi bayobozi bari bitabiriye iki gikorwa.
Fidèle Ndayisaba (ibumoso), Meya wa Rusizi, Kayumba Ephrem n’abandi bayobozi bari bitabiriye iki gikorwa

Ngendahimana Frédéric w’imyaka 57 utuye mu murenge wa Gashonga,  mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi akaba yari umuyobozi w’ishuri ribanza rya  Gashonga, akaba yaramaze imyaka 13 muri gereza kubera uruhare yayigiz mo, avuga ko iyo hataba Leta nziza ishishikajwe no kubanisha neza Abanyarwanda atari  kongera kwiyumva nk’umunyarwanda nyuma y’ayo mahano.

Yagize ati “biteye ipfunwe n’isoni   kuba  n’abari barize twarishoye mu bikorwa bibi nka biriya ntitubere urumuri abandi banyarwanda ngo  tubuze ariya mahano kuba, niyo mpamvu twemeye  kumara aya mezi atandatu muri iyi nzira, tugashimira Leta  yatwemereye kongera  kwibona muri sosiyete nyarwanda, natwe twiyemeje kudapfusha ubusa aya mahirwe adasanzwe twahawe.’’

Mukaruziga Gaudance wababariye uwamuhigiye kumwica muri Jenoside ariko Imana igakinga ukuboka, yavuze ko yamubabariye neza kandi na we bikamuruhura umutima, agasaba abadatera intambwe yo gusaba imbabazi ngo  bikiranure n’imitima yabo,kureka gukomeza kwihemukira kuko barushaho kwiyangiza kandi ababaha imbabazi bo babategereje ngo bababohore.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo yigihugu yubumwe nubwiyunge Fidèle Ndayisaba gusaba imbabazi no kuzitanga ari imwe mu nzira zikomeye zo kubaka igihugu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidèle

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidèle, yashimiye paruwasi ya Mushaka imbuto nziza z’ubumwe n’ubwiyunge yabibye  zikaba zigenda  zikwira hose, avuga ko ibikorwa byo gusaba imbabazi no kuzitanga ari bimwe mu byagize akamaro gakomeye cyane mu rwego rw’ubumwe n’ubwiyunge bikaba bigomba gukomeza,abataratera iyo ntambwe ntibacikanwe.

Yasabye abagenda batsikira muri iyi ntambwe ko bagomba  guhinduka bakareka kwinangira, bakabohoka. Ashimira n’abatanze imbabazi ko bemeye kunywa umuti usharira ariko ukiza wo kwivura agahinda n’umubabaro wo mu mutima, ukaba n’urukingo rubarinda kuba bakomereka ukundi.

Iyi ni inshuro ya 10 iki gikorwa cy’isanamitima n’ubwiyunge kiba muri iyi paruwasi, abamaze gusaba imbabazi bakaba ari 201, abazibahaye bakaba 256, bose bo mu mirenge ya Rwimbogo, Gashonga na Nzahaha, kikaba cyaratangijwe na padiri Ubald Rugirangoga wayoboraga iyi paruwasi n’ubu ari we cyitirirwa. Nyiricyubahiro Musenyeri  Hakizimana Céléstin, umushumba wa Diyoseze ya Gikongoro akaba n’umuyobozi w’iyi Diyoseze akaba yavuze ko kigiye kuba icya kilizinyya, Diyoseze ya Cyangugu ikakigira icyayo kigakwira mu maparuwasi yose.

Nyuma yo kugarukira Imanaimiryango 2 yahise ihabwa isakaramentu ryo gushyingirwa.
Nyuma yo kugarukira Imana, imiryango ibiri yahise ihabwa isakaramentu ryo gushyingirwa
Nyiricyubahiro Musenyeri Hakizimana Céléstin yavuze ko iki gikorwa Diyoseze ya Cyangugu igiye kukigira icyayo kigakwira mu maparuwasi yose.
Musenyeri Hakizimana Céléstin yavuze ko iki gikorwa Diyoseze ya Cyangugu igiye kukigira icyayo kigakwira mu maparuwasi yose

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *