Rusizi: Abarokotse Jenoside bifuza ko hafatwa Nsabimana Callixte, wari mubyara wa Habyarimana

Sangiza iyi nkuru

Abarokotse Jenoside  yakorewe Abatutsi bakoraga mu ruganda rw’icyayi rwa Shagasha no mu mirima y’icyayi yarwo, barasaba ubuyobozi bwa Ibuka na Leta y’u Rwanda kubakurikiranira uwari umuyobozi warwo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Nsabimana Callixte, aho yaba yihishe hose ku Isi akaza akabazwa ubugome yabakoreye.

Bamwe mu baharokokeye bashyize mu majwi uyu wari umuyobozi w’uru ruganda rwakoreraga mu cyari komini Gisuma mu murenge wa Giheke w’ubu mu karere ka Rusizi. Nsabimana Callixte wakomokaga  ku Gisenyi  mu cyiswe akazu,akaba ngo yari na mubyara w’uwari perezida w’u Rwanda w’icyo gihe Habyarimana Juvénal.

Bavuga ko itotezwa ry’Abatutsi bakoreraga muri uru ruganda ryatangiranye n’igihe FPR Inkotanyi yatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu.

Rurangirwa Léon wari uturanye n’uru ruganda wigeze no kurukoramo, yabwiye Bwiza.com ko nyuma gato y’uko urugamba rwo kubohora uRwanda rutangiye mu kwakira 1990, uyu Nsabimana Callixte yahise ashyira bariyeri mu marembo y’uruganda ngo hatazagira Inkotanyi irwinjira mo, mu 1991 hakorwa amalisiti y’Abatutsi bose bahakoraga, itotezwa ryabo ritangira ubwo bamwe baranirukanwa.

Yagize ati’’ ni we wayoboye ubwicanyi bwose bwabereye ino, kuko hari n’abagiye bakurwa mu ruganda bakicwa, abihishe mu mirima y’ibyayi bagahigishwa imbwa bakavumburwa bakicwa, abakozi bicwa na bagenzi babo ari we ubibashishikariza,ariko ubu tubabazwa no kutumva  yafashwe ngo aryozwe ibyo yadukoreye”.

Akomeza agira ati “Turasaba ko yafatwa aho yaba yihishe hose, agashyikirizwa ubutabera, akaza hano tukamushinja kuko turamuzi, ntitwamwibagirwa n’ibyo yadukoreye.’’

Uhagarariye Ibuka mu karere ka Rusizi, Ndagijimana Laurent, na we avuga ko amuzi neza, agahumuriza imiryango y’abari abakozi b’uru ruganda bishwe muri Jensoide yakorewe Abatutsi ko Jenoside ari icyaha kidasaza ko  we n’abandi bose bayigizemo aho bari hose amaherezo bazafatwa.

Ati’’Ubugome bwe bwatangiye mbere y’uko na Jenoside nyirizina itangira. Natwe nka Ibuka twifuza ko we n’abandi bose bahekuye u Rwanda, aho bari hose bafatwa bagashyikirizwa ubutabera kandi Leta yacu tuzi ko iticaye, ibakurikirana, bitinde bitebuke bazafatwa”.

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Nsigaye Emmanuel,yashimye uruganda uburyo rwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye baruturiye n’imiryango y’aba bishwe, asaba abakozi bose guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside,bakimakaza gahunda ya ‘Ndi umunyarwanda’.

Kugeza ubu hamaze kugaragazwa abari abakozi 36 b’uru ruganda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, mu kwibuka ku nshuro ya 24 jenoside yakorewe Abatutsi,  abayirokotse  8 batishoboye baremewe inka.

Aha ni mu rugendo rwo kwibuka. 2
Abaturage mu rugendo rwo kwibuka ku nshuro ya 24 jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyoboozi wuruganda rwicyayi rwa Shagasha Eleanor MWAI uwa mbere i buryo nabandi bayobozi baremera abarokotse Jenoside batishoboye.
Abarokotse jenoside batishoboye baremewe inka
Umuyobozi mukuru wuruganda rwicyayi rwa Shagasha Eleanor MWAI yizeza imiryango yabari abakozi buru ruganda bazize Jenoside yakoerwe abatutsi kuzakomeza kuyiba hafi.
Umuyobozi mukuru w’uruganda rw’icyayi rwa Shagasha, Eleanor MWAI yizeza imiryango y’abari abakozi b’uru ruganda bazize Jenoside kuzakomeza kuyiba hafi

Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *