Abaturage batuye mu Mudugudu wa Gacamehembe,Umurenge wa Gihundwe Akarere ka Rusizi, ni bo bakoze umukwabu, bata muri yombi bagenzi babo barimo abakoresha ibiyobyabwenge. Uyu wa 2/2/2021 abaturage batuye muri ako gace babwiye itangazamakuru ko bikoreye umukwabu wo guhiga abajura nyuma yaho bari bamaze igihe babazengereje. Ati:”Twari tumaze igihe tuzengerezwa n’insoresore z’abajura ,bari bamaze kwiyongera ,twishyize hamwe nk’abaturage tupanga umukwabu mu ijoro turabahiga twafashe bake abandi baducitse ,ariko abo twafashe twabahambiriyeho imyenda tubashyikirije polisi station ya Gihundwe”. Umuyobozi w’umudugudu wa Gacamahembe yabwiye tv1 ko abatawe muri yombi benshi ari abacuruzi b’urumogi n’abandi barunywa, ati:”Nibyo koko abaturage bafashe bamwe mu bajura bari babazengereje , benshi bakoresha ibiyobyabwenge ubu bashyikirije polisi buriya iraza gukora iperereza”. Abaturage batuye muri kano gace barasaba leta kuba yafunga akabari bita Convection kuko niho aba bajura banywera urumogi, bavuga ko hirirwa insorensore zitumura itabi kumugaragaro , bamwe mu bafashwe bemereye Tv1 dukesha iyi nkuru ko barimo gucuruza urumogi muri kariya kabari. Zimwe munsoresore zari zifite amabure zateranaga amagambo n’umunyamakuru ko zirimo kwiga kunywa urumogi , abandi bakemera ko barucuruza atari abajura.


