Rusizi: Abaturage barasabwa kudakinisha indwara y’umusipa ifata hafi y’imyanya myibarukiro

Sangiza iyi nkuru

Mu bitaro bya Mibilizi mu karere ka Rusizi hamaze iminsi abaganga b’inzobere mu kubaga uburwayi baturutse mu gihugu cy’u Bwongereza, aho babaze indwara y’umusipa ku barwayi 17 bari barazahajwe nayo, bakaba bagira inama abaturage yo kudakinisha iyi ndwara no kuyivuza hakiri kare kubera ububi bwayo.

Mbarushimana Simon, umuganga w’inzobere usanzwe avuka mu murenge wa Bugarama muri aka karere, akaba  yaravanye n’iyi kipe y’abaganga mu Bwongereza, yatangarije Bwiza.com, ko indwara y’umusipa  ifata umuntu akabyimba hafi y’imyanya myibarukiro,yagerageza kuhakanda ahasubizayo kikanga, kuko aba ari ubura buba bwaje bugasohokera ahongaho.

Avuga ko  hari nk’ibyo Abanyarwanda bakunze kwita iromba, na byo ngo biba ari iyo ndwara. Ngo  iyo umuntu atabazwe na bwa bura ubwabwo bwamanutse bushobora kugira ikibazo.

Ngo bishobora kandi guterwa n’uko inyama ubundi zakagombye gutuma ubura buguma imbere mu nda zibura ingufu ubwo bura bukamanuka bugateza ibibazo muri iriya myanya, umuntu agatangira kuribwa cyane.

Yagize ati ” twabibonye cyane nko ku barwayi twavuye, bari bafite ubura bwamanutse bukajya muri iyo myanya, ku buryo nk’igice cyo hasi ku myanya myibarukiro ku mugabo usanga cyarabyimbye cyane, abagore na bo  hafi aho hakabyimba bakaribwa bikabije,icyo dusaba abaturage kikaba ari uko  igihe umuntu yiyumvamo ibyo bibazo agomba guhita agana abaganga byihutirwa bakamusuzuma akavurwa kuko ari indwara ivurwa igakira.’’

Avuga kandi ko iyi ndwara igaragara cyane muri aka karere,ikaba iboneka cyane mu  bakunda gukora imirimo yo guterura ibiremereye, bikaba bigoye kuyirinda kuko ngo abenshi ako kazi kaba ari ko kabatunze bikagorana ku kirinda.

Iyi ndwara kandi nk’uko Mbarushimana Simon akomeza abivuga ngo n’abana bato bashobora kuyivukana ariko umwana uyivukanye akiri munsi y’imyaka 3 umubiri ukaba ushobora kugira imbaraga zo kuyikiza umuntu atavuwe,ariko ngo abarengeje iyo myaka bagomba kuyivuza.

Abantu kandi ngo bagomba no kumenya imyitozo ngororamubiri bakora, kuko nk’iyi yo guterura ibiremereye igomba kwitonderwa kuko iyitera.

Nyirahabiyaremye Pélagie utuye mu murenge wa Gihundwe muri aka karere,avuga ko yari ayimaranye  imyaka 4 yose. Mbere ngo ntiyaribwaga ariko ngo yaje kugera ho araribwa cyane, agenda anywa imiti byanga kugeza ubwo yumviye ko aba baganga b’inzobere baje muri ibi bitaro akaza akabagwa.

Ati’’ nizeye gukira kuko bambaze mu buryo numvise nishimiye,kuko naribwaga hakaba n’igihe ntabashaga kugenda,ariko ubu ndumva meze neza cyane.’’

Igishya aba baganga b’inzobere bazanye ngo bifuza ko cyanakwira mu bitaro byose byo mu Rwanda,  nk’uko Umuyobozi mukuru w’ibi bitaro, Dr Kazungu Patrice abivuga, ngo ni uko umurwayi aza akabagwa bugacya ataha, akagaburirwa mu bitaro akanarwazwa n’abaganga, ku buryo nta wundi muntu uba agomba kumwitaho.

Ati’’ ubu buryo buri hake cyane muri Afurika, iri rikaba ryari igerageza kandi twabonye n’ino  bishoboka, mu kwezi kwa Cyenda cyangwa ukwa cumi bazagaruka ari ikipe nini, bazavura indwara zinyuranye, umurwayi  atarushya abo mu muryango ngo bamurwaze cyangwa bamugemurire, kubikwiza mu bindi bitaro bikaba byaba ari ingenzi cyane, cyane cyane ko nka hano umuntu ubazwe yanamaraga iminsi 3 cyangwa 4 ariko aba bo kubera ikoranabuhanga rihambaye bakoresha, umurwayi amara umunsi umwe gusa amaze kubagwa agahita ataha.’’

Dr Gareth Kessell, inzobere muri ubu buvuzi, avuga ko nibagaruka bazita kuri benshi cyane kuko basanze iyi ndwara ihagaragara cyane, bakaba banasigiye ibi bitaro bimwe mu bikoresho bikomeye byafasha mu buvuzi,birimo icyuma cyifashishwa mu gutera ikinya gifite agaciro karenga 3.500.000 by’amanyarwanda.

umusip

Umusipa

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *