Abakorera imirimo inyuranye mu Mujyi wa Rusizi n’abaturage bawo batangarije Bwiza.com ko bishimiye byimaze yo ishyirwaho rya Guverinoma nshya bari bategereje, bakaba biteguye kuyifasha kurangiza inshingano zayo.
Ubwo Bwiza.com yazengurukaga Umujyi wa Rusizi mu gitondo cyo kuri uyu wa kane nyuma y’uko inkuru imaze gusakara ko Guverinoma nshya yashyizweho abaturage ntibatinye kugaragaza umunezero bafite kuko bari bamaze igihe bayitegereje, bamwe bategereje kumva abayigize, abandi bategereje kumva imigabo n’imigambi yayo mu kubateza imbere, abandi na bo bakavuga ko bagiye kurushaho gukira, kuko Guverinoma Nshya irimo n’amaraso mashya, Minisitiri w’intebe akaba afite ingufu, zaba iz’umubiri n’iz’ibitekerezo zo kubayobora, bakaba bagiye gukuba kenshi ibyo bagezeho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mwinyi Idrissa utuye aho bita muri Cité muri uyu mujyi, yavuze ko kuko hari ibikorwa remezo byari byaratangiye ku bwinshi, aho imihanda ya kaburimbo myinshi iri kubakwa itanga icyizere cy’umujyi wa Rusizi ugiye kugira impinduka, no kuba hari inyubako zigenda zijyana no kuba uyu ari umujyi wa kabiri ukurikira umujyi wa Kigali, bigaragazwa n’amahoteli menshi ahazamurwa, byanakubitiraho ko n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo ushinzwe gutwara ibintu n’abantu ari mushya, aya maraso mashya akaba aje kongera byinshi mu iterambere ry’uyu mujyi.
Yagize ati: “ Iyo tubona ukuntu hano dutuye hatangiye gutunganywa imihanda ya kaburimbo, ukareba amahoteli akomeye azamurwa muri uyu mujyi wacu, amasoko manini yubakwa n’ibindi, biraduha icyizere cy’iterambere mu myaka 7 iri imbere turi kumwe na Kagame wacu na Guverinoma nshya ayoboye kandi tuzagera kuri byinshi.
Guverinoma nshya yatunejeje cyane, tukayifuriza ishya n’ihirwe mu mirimo yo kuduteza imbere, n’abatayigarutsemo bagiye mu yindi mirimo na bo barakoze cyane nk’uko perezida Kagame yabivuze, tukabasabira imigisha mu yindi bagiye gushingwa .’’

Uwimana JMV usanzwe ari umumotari muri uyu mujyi, yabwiye Bwiza.com ko yihaye intego yo kugura imodoka ye akoresheje uyu mwuga kandi yumva azabigeraho, kuba Leta yagiyeho igiye gukomeza kubashakaira umutekano usesuye kikaba ari ikintu cy’ingenzi kizatuma bagera kuri binshi kandi ngo bazayishyigikira mu gukomeza kubungabunga umutekano.
Na we yagize ati: “Abamotari bo mu Karere ka Rusizi dukunda cyane Paul Kagame kuko yaduhesheje agaciro mu buryo butangaje, umumotari akaba yiteza imbere nta we umusuzugura, tukagira uruhare muri gahunda zose za Leta nk’umuganda, kwicungira umutekano, gufasha abatishoboye n’ibindi, kuba Guverinoma nshya yagiyeho biraduha icyizere nk’abamotari ba Rusizi ko inzozi zacu, zanatumye dutora Kagame zizaba impamo.
Iyi Guverinoma nshya kandi ngo bayitezeho guhangana n’ibibazo by’ingutu aka karere gafite, birimo icya ruswa ikabije mu bijyanye n’ubutaka, kuba hari ahakiri ibibazo bikomeye muri serivisi zo kwivuza, n’ibindi, byose bakaba bahanze amaso iyi Guverinoma nshya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rusizi, Mushimiyimana Ephrem, avuga ko uyu mujyi ukomeje kugaragaza impinduka zikomeye mu iterambere, Guverinoma nshya ikaba yitezweho n’abanyarusizi gukomeza kubazamura hongerwa ibikorwa remezo, abashoramari biyongera bazazamura uyu mujyi, agasaba abaturage gushyigikira Guverinoma yabo kubera byinshi ibahishiye.
Guverinoma nshya igizwe n’abaminisitiri 20 n’abanyamabanga ba Leta 11 yagiyeho nyuma y’iminsi 12 umukuru w’igihugu Paul Kagame arahiriye gukomeza kuyobora u Rwanda nyuma yo gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu yabaye ku wa 3 no ku wa 4 Kanama uyu mwaka.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Bahuwiyongera Sylvestre


