Mu gihe hibukwa ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi, abari abakozi b’uruganda rwa CIMERWA mu karere ka Rusizi bavuga ko kugeza ubu hari bagenzi babo biciwe muri uru ruganda no hafi yarwo ariko imibiri yabo ikaba itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Bamwe mu bakoraga muri uru ruganda rukora sima babashije kuharokokera, bavuga ko bagenzi babo bishwe bagambaniwe na bamwe mu bo bakoranaga bigizwemo uruhare n’ubwari ubuyobozi bwabo.
Bavuga ko uwari umuyobozi ushinzwe umusaruro, Ndorimana Casimir ubu ufunze, hamwe na bagenzi be ko bagiye guhuruza Interahamwe zari ziyobowe na Kabombo Munyakazi Yussuf wari utuye mu Bugarama, zikazana n’impunzi z’Abarundi zikabica, bakababazwa n’uko ababikoraga bacecetse ntacyo bavuga.
Bapfakurera Jean warukoragamo akarokoka jenoside, yagize ati “ Dushengurwa cyane imitima no kuba batatwereka aho bashyize imibiri y’abacu n’iy’abari abakozi twakoranaga itaraboneka, abenshi tugakeka ko bajugunywe mu mazi tutazi imigezi iyo ari yo kandi hari abari bahatuye babirebaga, ababishe n’ababahururizaga bose,hari abafunguwe,harimo n’abahoze ari abakonseye icyo gihe bazi uburyo imibiri y’abatutsi yapakiwe mu modoka bamaze kwicwa ariko no muri gacaca baryumyeho n’ubu nta makuru tuzi y’aho bajyanywe.’’

Uhagarariye Ibuka muri aka karere, Ndagijimana Laurent na we avuga ko ababazwa n’uko hari abaryumyeho kandi bazi amakuru, ngo bavuge urupfu bagenzi babo bapfuye n’aho imibiri yabo yajugunywe ngo ishyingurwe mu cyubahiro, agasaba ubuyobozi bw’akarere kugira icyo bukora ngo ibitaragaragazwa ku byahabereye bigaragazwe.
Umuyobozi w’aka karere Kayumba Ephrem avuga ko kuva ku rwego rw’akarere kugera ku rw’akagari hasanzwe ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge rigizwe n’abayobozi bariho n’abacyuye igihe,abarinzi b’igihango n’abavuga bikiganwa, abo mu mirenge ya Muganza rubarizwamo,Bugarama na Gitambi bakaba bagiye kwicara hamwe bagacukumbura iby’iki kibazo,iyi minsi 100 yo kwibuka ikazarangira hari amakuru amaze kumenyekana.
Yagize ati “Dutekereza ko iryo huriro ari inteko nziza izabonekamo abashobora kumenya amakuru y’ibyahabereye bakaba bayasangiza ubuyobozi n’abaturage bandi cyane cyane abarokotse batazi aho imibiri y’ababo yajugunywe,twamara kuhamenya tukagira n’uburyo bwo kubibuka kandi twizeye ko bizatanga ikintu gikomeye cyane.’’
Kugeza ubu abamaze kumenyekana bari abakozi b’uru ruganda bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi ni 58, abayirokotse barukoragamo bakavuga ko haba harishwe abarenga 80, imibiri imwe ikaba itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.


