Abaturage bagera ku 200 bubatse Guest house ya Nkombo mu Karere ka Rusizi, imaze amezi 6 itangiye imirimo yayo bararira ayo kwarika nyuma y’imyaka 4 yose barakoze bakaba ngo nta faranga na rimwe bishyuwe,nyamara bakajya kumva bakumva ngo akarere karayitanze( kayitanze ku wa 01 Ugushyingo umwaka ushize),kazi igihe basiragiriye bishyuza amafaranga yabo, kakayitanga batayahawe kandi n’igihe rwiyemezamirimo yayimurikiraga akarere batarabimenye,bakibaza impamvu byose byakozwe mu bwiru.
Bavuga ko kubura aya mafaranga byabahombeje bikabije bamwe n’abana babo bagata amashuri kubera kubura ibikoresho by’ishuri, abandi bagahera mu myenda bari bafashe kandi barasiragiye ku karere igihe kirekire babwirwa ko amafaranga agiye kubageraho, rwiyemezamirimo wabakoreshaga Habiyaremye Evariste na we ngo akajya ababwira ko azabishyura,ubundi bakamuhamagara bakamubura kugeza ubwo bumvise ngo yatangiye gukorerwamo,bakibaza uwo bazishyuza mu gihe yatanzwe batabizi,batazi n’uwayihawe.
Abishyuza ngo ni abafundi n’abayede bayubatse, abahonze amabuye , abakoze ubusitani, abazamu, abashyizemo amakaro n’abayisukuye, bose ngo batahiye aho kandi barakoze mu gihe cy’amezi 4 ntacyo bikorera iwabo.
Bavuga ko bandikiye akarere basaba kurenganurwa Meya Harelimana Frédéric akababwira ko ukwezi kwa mbere kutazarenga batarahembwa bagategereza bagaheba,bajya kubaza ku karere icyo bakora bakabwirwa ko basanga rwiyemezamirimo wabakoresheje, ko atari akarere kabakoresheje, ko amasezerano bari bafitanye na we bayubahirije bakamwishyura ngo ibindi nibirwarize.
Bakomeje guhera mu gihirahiro, abagera kuri 23 muri bo biyemeza kujya kuba kwa rwiyemezamirimo Habiyaremye Evariste bakazahava ari uko abishyuye n’ubwo imyaka 4 nk’iyo yabasiragije yashira.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubwo ikinyamakuru Bwiza.com cyahageraga, bakibwiye ko bemeye gusiga imiryango yabo imaze imyaka 4 ishonje kubera uyu rwiyemezamirimo, ngo natabishyura ntibazahava.
Ayinkamiye Immaculée utuye mu Kagari ka Bigoga mu murenge wa Nkombo yagize ati’’ Iyi Guest yuzuye mu 2013 imara iyi myaka yose iri aho idakora, abayubatse natwe dutegereje ngo tuzishyurwa amaso ahera mu kirere, njye nagombaga kwishyurwa amafaranga 120.000, twakubise urugendo inshuro nyinshi tujya ku karere bakatubwira ko tugiye kwishyurwa, turambiwe uwari Gitifu w’umurenge wacu Sebagabo Victor atubwira kwandika ibaruwa na lisiti yacu akatwishyuriza, yarinze avaho tutayabonye na n’ubu, ubukene butugeze ahabi kandi twarakoze.Tuzava aha tuyabonye.’’

Aba baturage kimwe na bagenzi babo bavuga ko akarere katagombaga kwakira no gutanga iyi Guest house batishyuwe kandi kabizi
Mukandekezi Christine w’imyaka 60 yagize ati’’ ndishyuza amafaranga 65.000 nakoreye igihe kirekire ntacyo nikorera mu rugo kugeza ubwo umwana wanjye avuye mu ishuri kubera kubura ikimufasha, yariviriyemo mu wa 2 w’ayisumbuye ubu yagombye kuba agiye kuyarangiza , ayo nagiye nguza sinayishyuye batubwira ngo bigiye gutungana na n’ubu. Kuki tutishyurwa?.Turifuza ko na perezida Kagame amenya ikibazo cyacu tukishyurwa.’’
Ntitwashoboye kubona Rwiyemezamirimo wayubatse Habiyaremye Evariste kuko twagerageje telefoni ye igendanwa ifite numero 0788302670 ntiyitabe, ariko uwahawe kuyikoreramo Munyaneza Silas avuga ko na we yumva gukorera muri Guest abaturage bakomeza kumutera bashaka amafaranga yabo yumva nta mahoro bimuha, agasaba ko byakemuka na we agakora atuje, ntakimuteranya n’abaturage azakomeza gukenera.

Munyaneza Silas wahawe gukorera muri iyi Guest House avuga ko adatekanye kubera abaturage bahora bamutera bishyuza agasaba ko bakwishyurwa
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka karere, Mushimiyimana Ephrem, ubwo yabazwaga n’ikinyamakuru Bwiza.com yavuze ko nta baruwa y’abaturage yishyuza arabona irabageraho ngo nayibona ni bwo azabishyuriza. Ati’’ nta baruwa ibishyuriza jye ndabona ariko uwabakoresheje baramuzi nibamukurikirane, ninyibona nzabishyuriza.’’
Bavuga ko amafaranga yose bishyuza batamenya umubare wayo wuzuye kuko hari n’abagenda bagaragara batari bazwi mbere berekana ko na bo bakoze ntibishyurwe, bakavuga ko yaba atari munsi ya 5.000.000.
Abakeneye ko bwiza.com yazabasura, mwatwandikira kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bahuwiyongera Sylvestre


