Rusizi: “Anviyomayi”, abambutsa forode iva Congo inyuze mu kiyaga cya Kivu

Sangiza iyi nkuru

Mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Mururu uza ku isonga mu kwinjiramo forode nyinshi iva Congo, ibi bikaba ngo biterwa n’abiyise “Indege zo mu mazi”, Avion de mer, mu Kinyarwanda gicishirije ANVIYOMAYI.

Mu gihe I Kigali twari tumenyereye abamarine bambura abantu bakinjira mu rufunzo, I Rusizi biyise Indege zo mu mazi, bakambutsa forode iva mu gihugu cya Congo.

Aba bagizwe n’urubyiruko rwo mu Murenge wa Mururu, Akarere ka Rusizi, bitwikira ijoro bakinjiza ibicuruzwa biva Congo babizana mu Rwanda rwihishwa. Ni abantu ngo baba barenga 20, harimo abazana ibyo bacuruza n’abandi babizanira abandi. Ngo babipfunyika mu mashashi kugira ngo bidatoswa n’amazi, kandi iyo babonye inzego z’umutekano bibira mu mazi.

Mu kiganiro na Radio One, abagize itsinda rya Anviyomayi bavuga ko babiterwa n’ubushomeri. “Akazi karabuze, aho gusabiriza no kwiba, nahisemo kujya mu mazi. Njye na bagenzi banjye twambutsa ibicuruzwa tubivana hakurya Congo tubizana hano I Mururu”.

Undi yungamo ati “ibi tubikora by’amaburakindi, nabonye akandi kazi sinabijyamo. Urumva nawe dukora nijoro ngo batadufata, umuyaga n’imbeho byo mu mazi bituri ku mugongo. Cyakora birantunze, ntawe nsaba umwenda n’icyo kurya”.

Umuturage wa Rusizi ubamenyereye avuga ko ari benshi mu Murenge wa Mururu, agahamya ko bigoye guca forode I Mururu. Ati “N’umwana w’I Mururu akura abizi, agatangira kubikora”.

Bimwe mu byo bazana biba byararengeje igihe

Uyu muturage akomeza avuga ko abanviyomayi bambutsa inzoga z’ubwoko bwinshi, higanjemo iyitwa Kitoko, amata ya Nido, udukopo tw’inyanya Salsa, imyenda ya caguwa bita sekeni, inzoga zengerwa I Burundi harimo n’ikitwa Vitalo.

Ibyo bazana babiha abagore bacururiza mu ngo, kandi ngo akenshi bazana n’ibicuruzwa byarengeje igihe, bikagurwa n’abatita ku kureba igihe bimaze. Ati “Nk’izo nzoga abagabo bajya kuzinywa nimugoroba, ntibabyiteho, ariko nabonyeyo inzoga imaze umwaka irangije igihe, ngiye kuyifotora barambuza ngo sicyo cyanzanye”.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Aba biyise indege zo mu mazi ngo mu kugenda baca mu nzira zisanzwe bajyanye ibiribwa, mu kugaruka bagaca mu mazi nijoro. Inama z’umutekano ngo zibona Anviyomayi isa n’umutwe, nubwo nta ntwaro witwaje, ariko ngo inzego zibishinzwe zigeze kwivugana mo batatu mu mwaka ushize. Iri tsinda ngo ryatangiye mu 2015, bakazana ibintu muri Site(Cite) I Kamembe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mururu, Iyakaremye Jean Pierre ahamya ko uru rubyiruko azi ko rubaho rukora forode, ariko agahakana ko ari impamvu zo kubura akazi.

Ati “ntabwo ari amaburakindi atuma bajya muri forode, kuko hari n’abandi benshi bacuruza ariko bakanyura ku mupaka wemewe, bakaza habona”. Ibi yashakaga kwitandukanya n’abumva ko ubushomeri butera urubyiruko kujya muri forode, ngo kuko igishoro bakoreshamo bashobora no kugikoresha mu bucuruzi bwemewe, bakanyura mu nzira zizwi, bagasora nk’abandi bose.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Karegeya Jean Baptiste

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *