Uwari ushinzwe gahunda ya Girinka mu Karere ka Rusizi, ari mu maboko ya polisi kuva kuri uyu wa Gatatu azira kunyereza amafaranga yari agenewe kugura inka za Gahunda ya Girinka zari zigenewe abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu Murenge wa Bweyeye.
Uyu mugabo watawe muri yombi kuri ubu afungiye kuri station ya polisi ya Kamembe mu Karere ka Rusizi nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa polisi mu burengerazuba, IP Jean Damascene Hodari Ngemanyi.
Amafaranga yo kugura izi nka akaba yari yegeranyijwe n’Ikigega gishinzwe kugoboka abacitse ku icumu batishoboye kizwi nka FARG.
Umuvugizi wa polisi yongeyeho ko amakuru arambuye azatangazwa nyuma y’iperereza riri gukorwa, ariko akomeza avuga ko hari abandi bantu bakora muri gahunda ya Girinka mu Karere ka Rusizi no mu tundi turere tw’Intara y’Uburengerazuba nabo bashobora gukurinwaho icyaha nk’icyo.
Ubwo yarahizaga abacamanza bo ku rwego rw’ibanze kuri uyu wa Kane, Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, yavuze ko bitumvikana ukuntu umukecuru warokotse jenoside yakorewe Abatutsi agasigara ari incike nta mutungo afite, leta imuha inka muri gahunda ya girinka igisambo kikaza kikayiba.
Minisitiri w’Intebe we asanga icyaha nk’iki ari icyaha gikomeye kirimo ubugome n’ubusambo ndetse agasanga ari n’ingengabitekerezo ya jenoside nacyo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com



