Rusizi: Ayinkamiye warokotse jenoside avuga ko aba mu nzu yenda kumugwaho

Sangiza iyi nkuru

Ayinkamiye Thérésie  w’imyaka 59,utuye mu mudugudu wa Ndabereye,akagari ka Kigenge mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi  ugaragaza ibibazo byinshi by’ubukene akura ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi ,arashimira itorero ADEPR,paruwasi ya Nzahaha  n’abafatanyabikorwa baryo bakomoka muri uyu murenge batuye ahandi bamuremeye, bakamworoza yari asigaye mu bwigunge yibaza uko azasaza, agasaba  ubuyobozi bw’umurenge n’ubw’iri torero no kumusanira inzu abamo ishaje kuko na yo ngo imuteye impungenge.

Yabitangarije Bwiza.com ubwo iri torero ku bufatanye n’abafatanyabikorwa baryo bakomoka muri uyu murenge baba ahandi bamuhaga inka ihaka ifite agaciro ka 450.000 by’amanyarwanda ushyizemo n’ibikoresho biyiherekeza, bakaba barabikoze bigendanye n’igiterane cy’amasengesho  kizamara amezi 3 iri torero ryateguye kigamije ihemburamitima ry’abakirisitu no kwita ku batishoboye,cyane cyane uyu mukecuru warokotse Jenoside yakorewe abatutsi bavuga ko kuba atagiraga inka akuraho ifumbire n’amata ngo asaze neza byari bibahangayikishije cyane.

Ati “Mfite ibibazo byinshi bigendanye n’ingaruka za Jenoside yakorewe abatutsi,ariko kuko Leta yacu itwitaho ikanabitoza amadini n’amatorero dusengeramo, ubu itorero ryanjye ADEPR Nzahaha,nyuma yo kunyubakira igikoni cyari cyaransenyukiyeho bijyanye n’aya masengesho y’amezi 3 bateguye,aba bana bacu bagiye gushaka imibereho ahandi na bo numvise ko bakusanyjie amafaranga bakangurira iyi nka ihaka numva sindi jyenyine,ndushaho gushima Imana cyane.

Avuga ko mu bibazo asigaranye bimugoye cyane ari icy’inzu  yenda kumugwaho,akizera ko hari abandi Imana izakoresha bakayimwubakira, no kuba abona icyo arya bigoranye kubera ko n’abana be yagacungiyeho abenshi batuye kure ye n’umwegereye afite ubushobozi buke na byo bikomeje kumubera ingorabahizi mu mibereho ye.

0 68
Ayinkamiye Thérésie ashyikirizwa iyi nka yagenewe n’abakomoka muri uyu murenge baba hirya no hino

Ngayaboshya Silas uhagarariye aba bamuremeye,na we yabwiye Bwiza.com ko nyuma yo kugezwaho iki gitekerezo n’abayobozi b’iyi paruwasi, bishatsemo ubushobozi bakabubona bagahita bamugurira  iyi nka bakanayimushyikiriza,yizeza ko batazahwema kwita ku batishoboye bo muri uyu murenge bakomokamo uko bazajya bahaha bakaronka,ko n’iyi nzu,ku bufatanye n’ubuyobozi bw’umurenge nibagezwaho ko hari icyayikozweho uruhare rwabo na rwo biteguye kurutanga agatura heza.

Ati’’Imana yatugiriye neza bamwe muri twe tubona imirimo turakora,twumva tudakwiye gutera umugongo umurenge tuvukamo ni yo mpamvu dushishikajwe cyane cyane no kuzamura abagifite imibereho mibi, abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi n’ibindi bikorwa by’iterambere ry’umuturage twakenerwamo, tugasaba gusa ubuyobozi bw’umurenge kujya bukurikirana bukareba ko ibyo dukora biteza imbere koko abo twabikoreye, nkaboneraho gushimira bagenzi banjye ibimaze gukorwa,kuko uretse uyu mukecuru, twanarihiye mituweli abaturage 200 batishoboye mu myaka ishize,tunagura ikibanza  cyubatsemo ishuri ribanza ry’abana muri uyu murenge,twiteguye gukora n’ibindi igihe cyose bazadukenerera.’’

Pasiteri Ukwigize Razale,umwe mu bateguye iki giterane, avuga ko  kuba nta bikorwa bifatika iyi paruwasi yakoreye abarokotse Jenoside  yakorewe abatutsi batishoboye muri iyi myaka 25 ishize ihagaritswe kandi babafite hari igikomeye bibagiwe,basanga ari byiza ko muri aya masengesho yatangiye ku wa 2 Kamena kugeza ku wa 1 Nzeri uyu mwaka agomba gusiga bagize icyo bakorera nibura umwe mu barokotse batishoboye,ari bwo bagize kiriya gitekerezo n’aba bafatanyabikorwa barabafasha, akavuga ko n’iyi nzu igiye gutekerezwaho, igakorwa neza ku bufatanye bwa bose.

Si ubwa mbere ibikorwa nk’ibi by’isanamitima,ubumwe n’ubwiyunge no kwita ku barokotse Jenoside yakorewe abatutsi biba muri uyu murenge kuko hari n’ibindi byagiye bikorwa birimo n’abayirokotse bagabira ababarokoye,urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge rubera muri paruwasi ya Mushaka bagiramo uruhare rufatika,umunyamabanga nshingwabikorwa wawo Rwango Jean de Dieu  agashimira aba bafatanyabikorwa b’umurenge bose bakomeje gushaka icyateza imbere abaturage mu buryo bwose bw’imibereho yabo,akifuza ko n’abandi barebera ku bimaze gukorwa,bagakora n’ibindi kuko bigihari.

0 67
ishimiye inka yahawe,yizeza kuyifata neza na yo ikamuhaza ibyo ayikeneyeho

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *