img-20210103-wa0006.jpg

Rusizi: Babiri batawe muri yombi bakekwaho guhimba ibyangombwa byo gutwara ibinyabiziga

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’Igihugu ikorera mu karere ka Rusizi kuri uyu wa 2 Mutarama 2021, yashyikirije Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) abagabo 2; umwe usanzwe ari umushoferi ariko utari ufite imodoka atwara muri iyi minsi n’undi ucuruza ibirimo papeteri ( papeterie), bakurikiranyweho guhimba ibyangombwa byo gutwara ibinyabiziga.

Umushoferi ni Ibyimanabirizana Eliab w’imyaka 41, naho ucuruza papeteri (papeterie) ni Mugenzi Florien w’imyaka 34.

Uyu mushoferi wabanje guhakana ibyo akurikiranweho akaza kubyemera nyuma, avugwaho kubeshya bagenzi be ko abashakira Autirisation de transport na Contrôle technique, ko ngo aziranye n’ababitanga, akabazanira ibyangombwa by’ibihimbano akavuga ko yabikoreshaga kuri uriya wa papeteri.

Ubwe yatangarije Bwiza.com ko yatumwe n’abashoferi bagenzi be ibyangombwa 6 by’imodoka 4 yabibagezaho aho kumwishyura amafaranga bari bavuganye, bakamutangaho amakuru, inzego z’umutekano zikamuta muri yombi.

Ati: “Ndemera icyaha cy’uko hari abashoferi bagenzi banjye bantumye ibyangombwa 4 byitwa Autorisation de transport na Contrôle technique bya taxis voitures 2 byari byararengeje igihe ngo mbibakoreshereze neza hariya muri papeteri, aho biri wese yagombaga kumpa amafaranga 30.000 ariko n’uwo wa papeteri tukayagabana, akabihindura amatariki,akabisikana bikaza bimeze neza, mbijyanye amaze kubikora abimpa bifunze neza, mbifunguye nsanga yashyizemo n’iby’imodoka 2 bya Contrôle technique za Agence ya Tripartite nsanzwe nkoramo ibiraka, ikorera Kamembe-CIMERWA, mbigejeje kubabintumye nsanga bandaburije polisi mpita ntabwa muri yombi.’’

N’ubwo avuga gutya ariko, umwe mu bashoferi wasanze plaque z’imodoka ye na zo ziri kuri izo mpapuro mpimbano, Ntakirutimana Uzziel avuga ko hari aho akibeshya kuko ngo yamuhamagaye amubaza niba afite Autorisation de transport na Contrôle techinique, undi amubwira ko ntabyo afite atanabikeneye muri icyo gihe, undi aza kumureba amubwira ko hari uwo bakorana I Kigali wabibabonera kuri make, ko yanabirangije.

Ati: “Numvise ampamagara, amabaza niba ngira biriya byangombwa, mubwira ko ntabyo ngira ntanabikeneye ubu,ahubwo mugitondo mbona aranzindutse aho ntuye muri Nzahaha,ngo yabinzaniye nimbe muhaye make ahe uwo muntu andi ndayamuha nyuma kandi nta n’igiciro twari twavuganye kuko namubwiraga ko izo nzira ntazigenderamo, ashaka kubinsindagira ndanga, arambwira ngo niba nanze nimuhe lifuti mugeze mu Bugarama, tugezeyo avuye mu mudoka yanjye yinjiye mu ya mugenzi wanjye ngo agiye kumwereka na we ibyo yamukoreye bahita bamuta muri yombi.’’

Uyu Ntakirutimana Uzziel na mugenzi we imodoka zabo zafatiriwe mu rwego rw’iperereza basaba ko bazisubizwa, kimwe z’izindi 2 za Agence ya Tripartite ba nyirayo bavuga ko babonye polisi iza kuzitwara batazi ukuntu zagejejwe muri ayo manyanga y’uwo mushoferi bari basanzwe baha aka zi rimwe na rimwe,bakanasaba ko n’abandi baba batekereza inzira nk’izo bazireka kuko bahemukira bagenzi babo na bo batiretse.

Mugenzi Florien ucuruza papeteri na we watawe muri yombi, avuga ko ntaho ahuriye n’iri cura ry’ibi byangombwa bihimbano by’uyu mushoferi umubeshyera ko yabikoresheje iwe, ko ashaka kumuteza ingorane gusa.

Ati: “Ndasaba kurenganurwa, ntaho mpuriye n’ibi byaha by’uyu mugabo. Yaje ambwira ko hari ibyangombwa by’imodoka byarengeje igihe ashaka ko mufasha tukabihindura amatariki, tukabisikana,tukongera kubyimprima ( imprimer) neza bikaza bigaragara nk’ibishyashya, mubwira ko ntakwica amategeko, ndamuhakanira,sinzi ukuntu mu gufatwa kwe nanjye yanshyizemo,ni bwo nabonye inzego z’umutekano ziza kumfata,ntegereje kurenganurwa.’’

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’uburengerazuba, CIP Karekezi Bonaventure,yabwiye Bwiza.com ko aba bagabo bombi bakurikiranyweho gukora ibihimbano no kwiha ububasha, asaba n’abandi babitekerezaga kubicikaho.

Ati: “Bakurikiranyweho gukoresha ibihimbano no kwiha ububasha, icyaha gihanwa n’ingingo ya 276 ijyanye no guhimba,guhindura inyandiko cyangwa gukoresha impapuro mpimbano. Turashima cyane abaturage ubufatanye badahwema kutugaragariza badufasha gutahura abanyabyaha nk’abo baba bashaka kurya iby’abaturage batavunikiye,tukanakangurira abafite ibinyabiziga kureka gushakira serivisi mu nzira zitari zo.”

CIP Karekezi yakomeje ati: “Bareke gushukwa n’abatekamutwe babaha ibyangombwa by’ibihimbano bishobora no kubashyira mu kaga. Ushaka Contrôle technique yagana urwego rwa polisi rubishinzwe, ushaka Autorisation de transport akagana RURA.’’

Uretse aba bagabo bombi bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Bugarama, hanafunzwe imodoka 4 mu rwego rw’iperereza.

img-20210103-wa0006.jpg

img-20210103-wa0005.jpg Izi modoka zafashwe mu gihe hakorwa iperereza

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *