Ababyeyi barerera mu rwunge rw’amashuri rwa Gihundwe B mu mujyi wa Rusizi kimwe n’abarerera mu yandi mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na 12 muri aka karere, bavuga ko bashima Leta kuba yarabashyiriyeho aya mashuri, abana bose bakaba biga.
Bamwe muri bo kimwe na bamwe mu bana bayigamo baganiriye na Bwiza.com, bavuze ko bitakiri ngombwa kugurisha isambu cyangwa kuyigwatiriza ngo umwana ajye mu ishuri.
Nzaramba Damascène ufite umwana muri iri shuri rya GS Gihundwe B, yagize ati “iyo mbonye uburezi n’uburere umwana wanjye akura muri iri shuri, n’ukuntu iyo biba nka kera ntari kubona amujyana ku ishuri yatsinze, numva nta buryo nabona nshima Perezida wacu Paul Kagame wagize iki gitekerezo, kuko mbere bamwe muri twe twabonaga umwana watsinze akabura amujyana ku ishuri akiga muri aya yandi twabifataga nko kubura uko agira, ariko ubu twamenye agaciro amashuri nk’aya adufitiye.’’
Ashishikariza ababyeyi bagenzi be bagifite imyumvire isuzugura aya mashuri kuyireka, n’abana bamwe bumva ko ireme bayakura mo riri munsi y’iry’abiga mu yandi mashuri kubyivana mo kuko hari n’abana batsinda cyane ibizamini bya Leta kuruta n’abiga muri ariya abacumbikira.
Uzayisenga Evéryne wiga mu mwaka kabiri w’ayisumbuye muri iri shuri akaba ari na we ugira amanota menshi mu bana 856 bose bahiga ayisumbuye,avuga ko yari yatsinze ikizamini cya Leta n’amanota menshi, agomba kujya mu ishuri rimucumbikira ntabone ubushobozi bwo kujya yo akagana iri,ariko ko yishimira ko uburyo yiga mo na bwo bushimishije.
Ati “nabanje kumva hari icyo ntakaje kuba ntagiye kwiga nshumbikirwa,iwacu banzana hano numva ntabyumva neza,ariko nishimira ko iyo mbonye amakayi y’abo bandi mbona twiga bimwe nta tandukaniro, nkaba naniyumvamo kuzaza mu bana ba mbere mu gihugu igihe tuzakora ikizamini gisoza icyiciro rusange cy’ayisumbuye umwaka utaha.’’
Asaba bagenzi be biga muri aya mashuri kwigana umwete bakerekana ubudasa, bakirinda kurangara bakagira n’ikinyabupfura mu ishuri, kugira ngo bakomeze baheshe agaciro aya mashuri biga mo.
Umuyobozi w’iri shuri, Muragwabugabo Gratien na we yishimira umurava usangana benshi mu bana biga muri aya mashuri kuko mbere yo kuriyobora yabanje kuyobora irindi nka ryo kandi abana bagatsinda cyane,akanishimira ubwitange bw’abarezi bayarereramo, n’uburyo bitabira kugaragaza impano zabo mu bindi na byo bishobora kubateza imbere.
Avuga ko ikibazo bagira ari umubare munini w’abana babasanga mu gihe ibyumba by’amashuri bikiri bike,agasaba akarere na MINEDUC kubyongera kugira ngo babashe kwakira benshi bashoboka.
Ushinzwe amashuri yisumbuye n’ay’imyuga muri aka karere,Nteziyaremye Jean Pierre, avuga ko aya mashuri ahiyongera cyane ariko n’abayigamo baba benshi kubera kuyakunda no kuyaha agaciro,kuko bigitangira yari 30 gusa ubu akaba ageze kuri 47 mu karere kose akabarirwamo abanyeshuri 24.000 mu gihe acumbikira abana ari 15 abarizwa mo abagera ku 5000.



Bahuwiyongera Sylvestre/ Bwiza.com


