Rusizi: Batatu bakurikiranweho gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge

Sangiza iyi nkuru

Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi rwaburanishije mu ruhame abagabo batatu aribo Habiyambere Bosco, Munezero Théogene na Nzeyimana Vedaste bose bakomoka mu karere ka Nyamagabe, bakurikiranyweho  n’Ubushinjacyaha icyaha cyo gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi.

Nk’uko byasobanuwe n’Umushinjacyaha, ibi byakozwe ku mugoroba wo ku wa 10/04/2019, nyuma y’uko abaturage  batanze amakuru,  abaregwa bafatirwa mu mudugudu wa Karambo, akagali ka Cyangugu, umurenge wa Kamembe ho mu  Karere ka Rusizi bihambiriyeho urumogi ku mubiri, barangije barenzaho indi myenda kugira ngo bitagaragara.

Urumogi bari bafite rwarapimwe basanga ari ibiro 7.  Bafashwe bari mu modoka ya Coaster bashaka kurujyana iwabo mu Karere ka Nyamagabe.

Abaregwa bose baburanye bemera icyaha ariko bakavuga ko batari bazi ko ibyo bari batwaye byari urumogi. Munezero Théogene na Nzeyimana Vedaste bo banavuga ko bari bahawe akazi n’uwitwa  Habiyambere Bosco wagombaga kubahemba amafaranga ibihumbi icumi kuri buri wese.

Ubushinjacyaha bushingiye ku ngingo ya 263 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange bwasabiye buri wese igihano cy’igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga miliyoni makumyabiri  (20 000 000). Bukaba bubona kandi badakwiriye kugabanyirizwa igihano kuko batemera icyaha , banavuga ko batari bazi ibyo bari batwaye.

Uru rubanza ruzaburanishwa ku italiki ya 07 /05/2019 nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga.

Nyuma y’iburanisha, abayobozi b’inzego z’ibanze n’Umushinjacyaha Uyobora Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Rusizi bahaye ubutumwa abaturage babakangurira kwirinda ibiyobyabwenge kuko ingaruka zabyo ari mbi cyane ku buzima bwabo ndetse no ku muryango muri rusange.

Ni nayo mpamvu hashyizweho ibihano bikaze kubabicuruza n’ababikoresha. Aba baturage banakanguriwe  kujya batanga amakuru mu gihe bamenye uwaba afite ibyobyabwenge.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *