Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buravuga ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano n’abaturage, hafashwe abajura 2 bari bamaze gufungura imodoka y’umucuruzi bakibamo telefoni yari amaze kurangura muri rimwe mu maduka yo mu mujyi wa Rusizi, hafatwa n’uwazibaguriraga, bose uko ari 3 bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe, hakomeje gushakishwa n’abandi baba bari mu bikorwa by’ubujura abaturage bari bamaze iminsi binubira ko bikabije muri uyu mujyi, cyane cyane mu masaha y’umugoroba.
Abafashwe ni uwitwa Shema Kayiranga w’imyaka 20 y’amavuko, ukomoka mu mudugudu wa Nyabitare,akagari ka Matyazo, mu murenge wa Ngoma mu karere ka Huye, uyu ibyo yakoze ngo byari insubiracyaha kuko yari amaze iminsi mike afunguwe aho yari afungiye muri gereza ya Rusizi, yari yarakatiwe amezi 6 azira amafaranga 68.000 yari yibye muri butiki y’ahitwa i Murangi mu murenge wa Kamembe.
Hari kandi Uwimana Patrick w’imyaka 18, ukomoka mu mudugudu wa Mutuzo,akagari ka Gakoni,mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi, wemera icyaha avuga ko ari ubwa mbere yari agaragaye mu bikorwa nk’ibyo by’ubujura, hanafatwa uwabaguriraga izo telefoni witwa Sibomana Vianney w’imyaka 28, wo mu mudugudu wa Gikombe, akagari ka Burimba, mu murenge wa Shangi mu karere ka Nyamasheke, uyu na we ngo yemera icyaha avuga ko iyi ngeso yo kugura telefoni z’inyibano yari ayisanganywe, aho yamaraga kuzigura ngo akazicuruza mu buryo bw’ibanga muri butike ye afite muri uyu mujyi.
Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe na Niyibizi Vedaste wari umaze kwibwa izi telefoni zose, ngo ku wa 17 Kanama mu ma saa moya z’ijoro yari avuye i Bukavu muri RDC, aho asanzwe acururiza telefoni zigendanwa,ageze mu mujyi wa Rusizi agurira umucuruzi telefoni 162 zirimo smartphones 2,imwe ifite agaciro k’amanyarwanda 280.000, zose uko ari 162 ngo zari mu gaciro k’amanyarwanda arenga 3.000.000 azishyira mu mudoka ye yo mu bwoko bwa Rava ifite plaque RAD 078 K arayifunga, ajya guteruza umugore we wari uri hafi aho ibyo yari amaze kugura, akebutse asanga imodoka irafunguye,arebye telefoni zari mu gakarito asanga zose zagiye.
Ati: “Nari nshyize imodoka imbere ya Banki y’abaturage ya Kamembe,nyifunze ndimo nteruza umugore wanjye ibyo yari aguze ngo tubishyiremo, nkebutse nsanga irafunguye, izo telefoni zose zari mu gakarito ndazibura, mpita niyambaza polisi n’aba DASSO bari hafi aho bamfasha gushakisha tubanza gushakira mu iduka riri hafi aho kuko numvaga uzibye atazijyanye kure turazibura, nzeguruka umujyi ndaheba, ariko mu kanya ba DASSO bambwira ko hari amakuru bamenye ko hari aho ziherereye.’’
Arakomeza ati: “Muri ako kanya hahise haza akavatiri karimo ba DASSO abandi basigaye aho zari zibonetse hafi y’ahitwa ku kamashangi mu mudugudu wa Mahoro mu kagari ka Kamashangi, tujyayo dusanga ziri mu nzu bamaze kuzisuka hasi bari kuzibara ngo umugabo ubamo bivugwa ko asanzwe na we ari umujura utuma abandi akabagurira ibyo bibye abishyure bagende,bahita batabwa muri yombi uko ari 3, icyakora ako kanya nahise mbona telefoni 156 gusa zirimo smartphone imwe, bukeye ejo ku wa 18 Kanama mugitondo bambwira ko hari izindi 3 zibonetse. Kugeza ubu nabonye telefoni 159 mbura 3 zirimo smartphone imwe,zose hamwe zifite agaciro k’amafaranga y’uRwanda 310.000.”
Avuga ko bageze kuri RIB Sitasiyo ya Kamembe, abashinzwe umutekano basatse aba bajura umwe bakamusangana imfunguzo z’imodoka, yemera ko ari zo bagenda bafunguza imodoka basanze ziparitse mu mujyi zifunze biba ibirimo, agashimira cyane umugore nyiri igipangu uyu mujura ugura ibyibano yabagamo kuko ngo ari we watanze amakuru avuga ko abonye ibintu byinjira mu gipangu cye bigaragara ko byibwe, agashima n’inzego z’umutekano zamugarurije telefoni zabashije kuboneka,agasaba ariko ko abagura ibyibano bahagurkirwa kuko bari mu batiza aba bajura umurindi,hakanakorwa ibishoboka byose ngo aba bajura bahashywe kuko bamaze kwiba benshi muri ubu buryo.
Ati: “Ndashimira cyane inzego zacu z’umutekano kuko mu bihugu maze kugenda harimo n’icyo nkoreramo buri munsi nta nzego z’umutekano ndabona zimeze nk’izacu, aho zikurikirana ibyawe n’ubwitange ntagereranywa kandi nta cyo wowe uri buzihe kindi,ukabona babikorana ubushake bwinshi ,n’imodoka ntazi aho bari bakuye na Lisansi yabo ntari buyibishyure,nyamara ahandi kugira ngo hagire ugutabara mubanza kujya mu biciro ugasanga n’icyo warengeraga cyagiye.
Imana izihe umugisha mwinshi, gusa zinahashye aba bagura ibyibano kuko mbona ari bo bajura babi cyane, bashobora kuba banatuma bakanashishikariza aba bandi ubujura bumeze butya bakanabafasha kubona imfunguzo zifungura imodoka, babacubije byaba ari intambwe ikomeye cyane mu mutekano wacu n’ibyacu.’’
Bibaye mu gihe, ubwo ku wa 29 Nyakanga ubuyobozi bw’aka karere bwashyikirizaga ba Muduguu telefoni bari bagenewe n’umukuru w’igihugu, Mukagakwaya Salama,umukuru w’umudugudu wa Rushakamba muri aka kagari ka Kamashangi yasaga n’utabaza avuga ko ahangaykishijwe n’ibyaha by’ubujura no kunywa urumogi ku manywa y’ihangu bikorwa n’insoresore zituruka ahandi zinjira mu mudugudu we, asaba inzego z’umutekano kuhakaza ingufu.
Ati: “Jyewe ubundi nyobora umudugudu umeze nabi cyane, ibibazo mpura na byo ni byinshi cyane, ibisambo ni ho bibarizwa,abanywarumogi ku manywa y’ihangu ni ho babarizwa,mbega ibintu byose by’ubugizi bwa nabi bituruka mu tundi duce tw’umujyi byerekeza iwanjye aho bita ku muhanda wa 5,ni ho usanga abo bagizi ba nabi bicaye bamwe bagabana ibyo bibye abandi bahacururiza urumogi, ngasaba inzego z’umutekano kuhashyira ingufu kuko barembeje abantu.’’
Ni mu gihe kandi hari n’isoko rya za telefoni zicuruzwa mu masaha ashyira ijoro ahitwa Matewusi muri uyu mujyi, abaturage bakavuga ko izo bashikujwe zose ari ho zaba zigurishirizwa n’insoresore zitangira iryo soko mu masaha y’ijoro, ibi byose umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem akizeza ko byahagurukiwe, ko nta gace abaturage bakwiye gutinya ngo karimo abajura, cyangwa ngo batinye kubagaragaza ngo batabagirira nabi, ko ubifiteho amakuru agomba kubivuga bagashakishwa,ko n’iryo soko rya telefoni zigurishwa nijoro barisheshe ritakiriho.

Kuri aba bibye, umunyamategeko Bwiza.com yifashishije yavuze ko baramutse bahamwe n’iki cyaha bahanishwa ingingo ya 166 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda n’ibihano byabyo, aho igira iti: “Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2 Frw),ihazabu y’amafaranga y’uRwanda atari munsi ya miliyoni imwe( 1.000.000) ariko atarenze miliyoni ebyiri ( 2.000.000 Frw),imirimo y’inyungu rusange y’amezi 6 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ingingo ya 167, ivuga impamvu nkomezacyaha cyo kwiba yo igira iti’’ Ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo: 1. Uwibye yakoresheje guca icyuho,kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo ari cyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira. 2.kwiba byakozwe mu nzu ituwemo,cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije.
Kuri uyu ugura ibyibwe we ngo yahanishwa, ingingo ya 247 igira iti: “Umuntu wese uhisha ibintu cyangwa igice cyabyo azi ko byambuwe, byarigishijwe cyangwa bikomoka ku cyaha gikomeye cyangwa icyaha cy’ubugome aba akoze icyaha.”
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’uRwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000)ariko atarenze ibihumbi Magana atatu (300.000). Ibihano bivugwa mu gika cya 2 ni na byo bihanishwa umuntu wese ubizi, ubona inyungu, ku buryo ubwo ari bwo bwose ituruka ku kintu cyahishwe gikomoka ku cyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye.


