Poste de santé ya Gasumo bamwe bakoresha amasaha 4 barwaye ngo bayigereho rwiyemezamirimo wayikoreragamo amaze igihe ayitaye.

Rusizi/Butare: Baribaza niba Perezida Kagame azi ko barwara ntibivuze, ababyeyi bakabyarira mu mayira bajya ku kigo nderabuzima

Sangiza iyi nkuru

Abaturage b’utugari twa Nyamihanda na Rwambogo mu murenge wa Butare mu karere ka Rusizi bavuga ko bari mu mibereho mibi cyane iri hanyuma y’ahandi hose mu gihugu kubera gusigazwa inyuma y’iterambere igihe kirekire,kugeza n’aho urwaye abura aho yivuriza bamwe bakicwa n’indwara, abenshi mu bagore bari ku nda bakabyarira mu mayira bajya ku kigo nderabuzima kiri ku bilometero birenga 27 uvuye aho batuye nta n’umuhanda muzima uhagera, bagakora amasaha arenga 3 ngo bagere kuri poste de santé yagombye kuba ibegereye, n’ibindi bibazo, ikibazo bavuga ko basigaranye kuruta ibyo byose kikaba kimwe, kumenya niba perezida Kagame abizi.

Aba baturage iyo bavuga imibereho barimo wumva iteye agahinda, cyane ko kubera imiterere y’aho bari binagoye ko n’ubuyobozi bw’umurenge bwabageraho byoroshye ngo buganire na bo bwumve ibibazo byabo bunabakorere ubuvugizi kuko n’ubwo buyobozi buvuga ko uburyo bwo kugerayo butabufite, bakavuga ko ikibashegesha kuruta ibindi ari uburyo bwo kwivuza, kuko nk’abo mu midugudu ya Kenya na Munkamba mu kagari ka Nyamihanda bavuga ko urwaye byoroheje kugera kuri poste de santé ya Gasumo iri mu kagari byegeranye ka Rwambogo agenda amasaha arenga 4 akagera ku kigo nderabuzima cya Nyabitimbo akoresheje amasaha arenga 9, kugezayo umugore uri kunda mu ngobyi bigafata amasaha arenga 7 na bwo banyuze mu tuyira bitwa utw’igiturage.

Poste de santé ya Gasumo bamwe bakoresha amasaha 4 barwaye ngo bayigereho rwiyemezamirimo wayikoreragamo amaze igihe ayitaye.
Poste de santé ya Gasumo bamwe bakoresha amasaha 4 barwaye ngo bayigereho rwiyemezamirimo wayikoreragamo amaze igihe ayitaye.

Ibi ngo bituma bamwe barwara ntibivuze bagahitanwa n’indwara kuko n’aho bivuzaga magendu mu ntara ya CIBITOKI mu Burundi batakibona uko bajyayo, bamwe mu bagore bagiye kubyara bakabyarira mu bihuru mu nzira kuko nta buryo bwo kugera ku kigo nderabuzima kuko moto ari 9.000 kugenda gusa,nta mbangukiragutabara ikigo nderabuzima cyabo gifite ngo ibe yamugoboka, ugize amahirwe yo kukigeraho kugira ngo azagere ku bitaro bya Mibilizi biri mu bilometero birenga 90 uvuye aho batuye bamwe bakahagera abana babapfiriye mu nda cyangwa bari hafi gupfana n’ababatwite, bagasaba gutabarwa n’inzego zo hejuru kuko ngo urw’Akarere rusa n’urwananiwe.

Aba baturage bavuga ko basanga perezida Kagame ari we wenyine wakumva ibibazo byabo akabikemura byihuse,abandi babarerega gusa.
Aba baturage bavuga ko basanga perezida Kagame ari we wenyine wakumva ibibazo byabo akabikemura byihuse,abandi babarerega gusa.

Ayabino Stéphanie,umukuru w’umudugudu wa Gasumbo mu kagari ka Rwambogo,ati’’ Ikibazo cy’ubuzima muri utu tugari twa Rwambogo na Nyamihanda kirenze ubwenge bwacu, ntekereza ko kinarenze ubushobozi bw’Akarere kuko iyo kabugira ntituba dupfa urwo dupfa ubu.

Kuva hano kugera ku kigo nderabuzima cya Nyabitimbo ni ibilometero birenga 27, urwaye byoroheje akoresha amasaha 9 ngo agereyo, moto ni amafaranga 9.000 kugenda gusa kandi imibereho dufite ntawayabona n’izo moto ntiziboneka. Ugeze ku kigo nderabuzima agomba kwihutanwa ku bitaro bya Mibilizi bili ku bilometero birenga 90 uvuye aha ntibikunda kuko ategereza imbangukiragutabara izava kuri ibyo bitaro ishobora no kumugeraho ku munsi ukurikiyeho kuko hashize igihe kinini iyo twagiraga ipfuye nta yindi baduhaye.’’

Sikubwabo Portais avuga ko umugore we umaze icyumweru abyariye mu nzira mu mbangukiragutabara,umwana akaba akiri mu mashini imwongerera umwuka mu bitaro bya Mibilizi azarara nzira iminsi 2 kugira ngo amugereho n'uruhinja

Yunzemo ati’’Umugore uri kunda ahekwa mu ngobyi bakamucisha mu tuyira twa giturage akagezwa ku kigo nderabuzima hashize amasaha arenga 7. Kujya kwivuza wumva urwaye ni ukubyuka saa sita z’ijoro uca muri Nyungwe wenyine kugira ngo uzagere ku kigo nderabuzima nibura saa moya za mugitondo wahasanga abantu benshi ukarara nzira uagaruka. Mbere twabyariraga mu ngo ariko ubu turakangurirwa kubyarira kwa muganga. Tuzahabyarira dute tutabasha kuhagera ari yo mpamvu benshi babyarira mu bihuru mu mayira bajyayo? Tubona turi abo gutabarwa n’umukuru w’igihugu wenyine aho bigeze kuko turababaye birenze.’’

Sikubwabo Protais utuye mu mudugudu wa Munkamba mu kagari ka Nyamihanda uvuga ko umwna we umaze icyumweru avutse n’ubu akiri ku mashini yongera umwuka mu bitaro bya Mibilizi ati’’
Umugore wanjye yakozwe n’inda ku wa 22 Nyakanga saa tanu z’ijoro,mpamgara moto ingeraho saa sita n’iminota 10 imugeza ku kigo nderabuzima saa munani zirenga z’igicuku amerewe nabi cyane kuko yagiye imucekagura mu muhanda mubi cyane dufite hano. Nayihaye amafaranga 10.000 kugenda gusa ngwatirije akazu k’amabati 6 mbanamo na we n’abana bacu 4 ku mafaranga 40.000 kuko ino inzu nta gaciro zigira kandi ni ko konyine mfite,nta kindi ndebaho.

Agezeyo yategereje imbangukiragutabara iva ku bitaro bya Mibilizi imugeraho mugitondo itinze,imugejeje mu murenge wa Nzahaha ngo Lisansi iyishiramo umugore ayibyariramo mu nzira umwana agiye gupfa,aho iyo Lisansi ibonekeye bamukomezanya ku bitaro n’ubu umwana aracyari mu kamashini kamwongerera umwuka. Iyo tugira ivuriro hafi ntaba yararainze ubwo abyarira mu modoka yanaraye ijoro ku kigo nderabuzima.’’

Yarakomeje ati’’ Kugira ngo mama umbyara ajye kumubaho ku bitaro yavuye hano saa saba z’ijoro wenyine, agera I Nyakabuye saa cyenda z’amanywa ararayo bucya akomeza amugeraho hafi saa munani z’undi munsi. Sinshobora kubagemurira barararana inzara kandi iyo haba hafi n’inshuti n’abavandimwe ziba zimfasha kubageraho.

Ningira amahirwe akagarura umwana muzima,kuko moto kuva ku bitaro kugera hano ari amafaranga 25.000 kandi ntayabona n’ako kazu ashobora gusanga uwo nakagwatirijesho ngo ampe amujyana yaragafashe akabura aho ahitira, azagaruka n’amaguru n’uruhinja n’umukecuru wanjye. Nasezererwa saa moya z’igitondo uwo munsi bazarara I Nyakabuye bazagera nijoro, ku munsi wa 2 barare I Nyabitimbo na bwo bazagera nijoro,bangereho mu ijoro ryo kumunsi ukurikiraho. Ndebera umubyeyi,uruhinja rumaze igihe mu kamashini,umukecuru n’ibyo batwaye kumara iminsi 3 mu nzira ngo avuye kubyara n’inzara yabiciyeyo kubera kubura ubitaho. Ntacyo bazasanga kuko n’ayo nakagombye kubiteguramo yashiriye mu kumujyana gusa. Ubu se wavuga ko igihugu kituzi gute turiho dutyo?’’

Safari Dieudonné wari umaze iminsi ayobora uyu murenge by'agateganyo yabwiye Bwiza.com ko na bo bababazwa no kuba hari ababyeyi babyarira mu bihuru mu mayira bajya ku kigo nderabuzima kubyarirayo.
Safari Dieudonné wari umaze iminsi ayobora uyu murenge by’agateganyo yabwiye Bwiza.com ko na bo bababazwa no kuba hari ababyeyi babyarira mu bihuru mu mayira bajya ku kigo nderabuzima kubyarirayo.

Mu kiganiro yahaye Bwiza.com,uwari Gitifu w’uyu murenge by’agateganyo uhavuye vuba,Safari Dieudonné mbere y’uko ahava yemeye ko aba baturage bari mu mibereho mibi cyane, ko n’ibyo kubyarira mu bihuru mu mayira bajya ku kigo nderabuzima atari inkuru mbarirano,ko na we ubwe yabyiboneye.

Ati’’ Mu kwa 12 umwaka ushize jye ubwanjye n’abo twari kumwe tuvuye muri turiya tugari mu nama y’umutekano twaciye ku mugore mu nzira kuri moto agiye kubyarira ku kigo nderabuzima cya Nyabitimbo,ahagarika umumotari ajya mu gihuru hepfo aho arabyara tureba, byasabye ko duhamagara ku kigo nderabuzima bazana moto kuko nta mbangukiragutabara ihari bamushyiraho ngo bajye kumwitaho,ariko si uwo wenyine ni benshi rwose si ibanga.’’

Arakomeza ati’’Ibi bibazo byavuzwe igihe kirekire n’ingorane biteza zirimo gushoberwa bakagana magendu cyangwa kwiyuka imiti ya Kinyarwanda, kurwara ntibivuze umuntu akazajya gupfa yararangiye kera, kudatanga mituweli kuko baba bavuga ko ntacyo bayitangira,n’ibindi, bagasaba guhabwa ikigo nderabuzima hafi n’icy’I Nyabitimbo kigashyirwa ku rwego rw’ibitaro, cyane ko n’iyo poste de santé bavuga bafite rwiyemezamirimo yayitaye, ikigo nderabuzima kikongera kuyifata kandi cyihembera abenshi mu bakozi, bikagorana, ntikivura nijoro no mu mpera z’icyumweru ugize ikibazo cy’impanuka muri ibyo bihe akaba yanapfa, natwe turabasabira gutabarwa rwose kuko na moto y’umutekano abaturage baguze ngo ifashe muri biriya bice idahagije.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem na we yemera ububabare bwa bariya baturage, cyane ko na we yemera ko moto gutwara umubyeyi ugiye kubyara mu muhanda yemera ububi bwawo ari ikibazo. Ati’’ Ni byo, hariya baracyakora ingendo ndende cyane bajya kwivuza bishingiye ko nta kigo nderabuzima kibegereye bagira kimwe n’aba Rasano mu murenge wa Bweyeye, dukurikije imiterere yaho tubona ko ikigo nderabuzima kimwe muri buri murenge kitabakwiriye, igisubizo turiho dutekereza na MINISANTE ni uko twakubaka ikigo nderabuzima I Rasano mu murenge wa Bweyeye kigafasha n’abo baturage kuko bahegereye.

Ikigo nderabuzima cya Nyabitimbo kigashyirwa ku rwego rwisumbuye rwegereye urw’ibitaro hagashyirwa abaganga b’inzobere ku buryo n’umuhanda Butare- Bweyeye numara gutungana n’aba Bweyeye bazajya bahivuriza aho gukora ibilometero birenga 95 bajya ku bitaro bya Gihundwe. Hatajemo ibindi bibazo,umurongo wo waratanzwe mu ngengo y’imari y’Akarere y’umwaka utaha ikigo nderabuzima cyazubakwa, ibindi na byo bigakorwa uko ubushobozi bubonetse.’’

Ayabino Stéphanie,umukuru w'umudugudu wa Gasumo asaba ubuyobozi bw'Akarere kutajenjekera ikibazo cyabo kuko gikomeye birenze uko bubitekereza.
Ayabino Stéphanie,umukuru w’umudugudu wa Gasumo asaba ubuyobozi bw’Akarere kutajenjekera ikibazo cyabo kuko gikomeye birenze uko bubitekereza.

Bamwe muri aba baturage bavuga ko hari impungenge ko igihe batakwitabwaho byihuse hari abashobora gusubira kwivuzwa rwihishwa mu Cibitoki I Burundi kuko ari ho habegereye abenshi banakura imiti ya magendu bari bamenyereye inzira zikigendwa, bakanasaba guhabwa uburyo bwo kubona icyo bakuraho ifaranga rya mituweli itangwa na bake muri bo kugeza ubu,kuko ubuhinzi n’ubworozi byonyine bitabazamura, cyane ko ubutaka bwabo bwagundutse n’amatungo akiri make,imibereho yabo ikarushaho kuba mibi impande zose.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Rusizi/Butare: Baribaza niba Perezida Kagame azi ko barwara ntibivuze, ababyeyi bakabyarira mu mayira bajya ku kigo nderabuzima
    Iyi Nkuru Ndabizi Neza iragera kuwo Bireba yaba Minaloc,MINISANTE,MININFRA Gusa ubugizi wabikoze turizera ko Abayobozi Bacu babyitaho njye nabagira Inama yo kwimurwa kugirango bizoroshye kwegerezwa Ibikorwaremezo ndavuga Imihanda,Amazi,Amashanyarazi,Ubuvuzi n’ibindi.

  2. Rusizi/Butare: Baribaza niba Perezida Kagame azi ko barwara ntibivuze, ababyeyi bakabyarira mu mayira bajya ku kigo nderabuzima
    Iyi Nkuru Ndabizi Neza iragera kuwo Bireba yaba Minaloc,MINISANTE,MININFRA Gusa ubugizi wabikoze turizera ko Abayobozi Bacu babyitaho njye nabagira Inama yo kwimurwa kugirango bizoroshye kwegerezwa Ibikorwaremezo ndavuga Imihanda,Amazi,Amashanyarazi,Ubuvuzi n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *