Rusizi/Butare: Baribaza niba Perezida Kagame azi ko barwara ntibivuze, ababyeyi bakabyarira mu mayira bajya ku kigo nderabuzima

Poste de santé ya Gasumo bamwe bakoresha amasaha 4 barwaye ngo bayigereho rwiyemezamirimo wayikoreragamo amaze igihe ayitaye.

Abaturage b’utugari twa Nyamihanda na Rwambogo mu murenge wa Butare mu karere ka Rusizi bavuga ko bari mu mibereho mibi cyane iri hanyuma y’ahandi hose mu gihugu kubera gusigazwa inyuma y’iterambere igihe kirekire,kugeza n’aho urwaye abura aho yivuriza bamwe bakicwa n’indwara, abenshi mu bagore bari ku nda bakabyarira mu mayira bajya ku kigo nderabuzima kiri […]

Igisupusupu yakatiwe igifungo cy’agateganyo

Urukiko rw’Ibanze rwa Kiramuruzi ruherereye mu Karere ka Gatsibo rwakatiye umuhanzi Nsengiyumva François wamamaye nka Igisupusupu, igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30, mu gihe hagikorwa iperereza ku byaha umukobwa w’imyaka 13 y’amavuko. Ni umwanzuro umucamanza yatanze nyuma y’aho Igisupusupu aburanye ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Uyu muhanzi yatawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, tariki ya 18 Kamena 2021 […]

Ntawe tuzemerera ko aza gutaramira mu Burundi aturutse mu Rwanda_Minisitiri Ndirakobuca

Minisitiri w’ubutegetsi, iterambere ry’abaturage n’umutekano mu Burundi, Gervais Ndirakobuca yatangaje ko nta we bazemerera ko ajya gutaramira mu gihugu cyabo aturutse mu Rwanda, mu gihe iki gihugu cyugarijwe n’icyorezo cya Covid-19. Uyu muyobozi yabitangarije imbere y’abayobozi batandukanye mu Burundi kuri uyu wa 29 Nyakanga 2021, ubwo yari amaze kubasobanurira kuri gahunda yo kwakira inkingo za […]

U Burundi buvuga ko butazigera bushishikariza abaturage kwikingiza Covid-19

Nyuma y’aho u Burundi bwemeje ko buzakira inkingo za Covid-19 buzahabwa na Banki y’Isi, Minisitiri w’Ubutegetsi, iterambere ry’abaturage n’umutekano, Gervais Ndirakobuca yatangaje ko bazazibika mu mafirigo, hikingize ubishaka, nibimugiraho ingaruka ngo ntazabibaza Leta. Uyu muyobozi yabitangarije imbere y’abandi bayobozi mu gihugu, asobanura iby’izi nkingo u Burundi bwemeye kwakira. Yagize ati: “Amafirigo twarayateguye. Mutuzanira tubike, Umurundi […]

Urubanza rw’umunyamakuru wakubitiwe i Nyagatare: Komanda wa Polisi arashinjwa guhisha ibimenyetso, Meya akabangamira iperereza

Kuri uyu wa 29 Nyakanga 2021, Umuyobozi w’Umudugudu wa Rubona, Akagari ka Rubona muri Nyagatare n’abo yagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Karangazi, aburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa umunyamakuru Ntirenganya Charles wa Flash FM. Muri uru rubanza nk’uko Taarifa yabitangaje, umushinjacyaha Bimenyinama Jean Louis yashinje Komanda wa Polisi ya Karangazi, CIP […]

Col Rwivanga yahumurije abafite impungenge z’ibitero by’iterabwoba ku Rwanda

Igisirikare cy’u Rwanda cyamaze impungenge abakeka ko intagondwa zigendera ku matwara akaze ya kisilamu zo muri Mozambique zishobora kwihorera kubera ibyo Ingabo z’u Rwanda ziri kuzikorera. U Rwanda rwatangiye kohereza ingabo mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nyakanga gufasha ingabo z’iki gihugu kurwanya intagondwa zikomeje guhungabanya umutekano muri iki […]

Minisitiri Biruta yasobanuye imigambi y’abashinje u Rwanda gukoresha Pegasus

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yahakanye ko u Rwanda rwigeze gukoresha porogaramu ya Pegasus mu bikorwa by’ubutasi, avuga ko ababirushinja babiterwa n’izindi mpamvu za Politiki zirimo no gushaka kuruteranya n’ibihugu by’amahanga. Minisitiri Biruta yabigarutseho kuri uyu wa Kane mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru. Ni nyuma y’amakuru yakwirakwiye mu bitangazamakuru mpuzamahanga nka The Guardian na Washington […]

Umusore yasanzwe yapfuye mbere gato y’ubukwe bwe

Polisi mu Karere ka Masaka muri Uganda irashakisha ababa bishe uwitwa james Ddamulira, wo mu cyaro cya Kitanga muri Kabonera wishwe habura iminsi ine ngo akore ubukwe. James Ddamulira w’imyaka 47 yari kuzakora ubukwe kuwa 1 Kanama uyu mwaka gusa yasanzwe yapfuye, iruhande rwe hari inkweto ze, ishati n’ipantaro by’ubukwe byari kumwe n’icupa ry’inzoga ririmo […]

RDC: Kabila uhembwa asaga miliyoni 680 frw buri kwezi arishyuza ibirarane by’amezi 6

Minisitiri w’imari wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Nicolas Kazadi, umaze amezi 3 muri guverinoma, avuga ko yishyuye nibura inshuro imwe umushahara w’uwahoze ari umukuru w’igihugu Joseph Kabila. Nicolas Kazadi, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ejo i Kinshasa, ko nawe yatangajwe no kuba uwahoze ari Perezida wa Repubulika, Joseph Kabila, amaze amezi 6 adahembwa. Ati: “Ariko […]

Nishimwe Blaise yasabye Rayon Sports ko basesa amasezerano bafitanye

Nishimwe Blaise ukina hagati mu kibuga mu kipe ya Rayon Sports, yamaze kwandikira ubuyobozi bw’iyi kipe abusaba gusesa amasezerano bari bafitanye nyuma yo kutubahiriza ibiyakubiyemo. Uyu musore uri mu beza bakina hagati mu kibuga mu Rwanda yari agifite amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports. Ashinja ubuyobozi bw’iyi kipe kuba bumaze amezi arindwi butaramwishyura Frw 2,500,000 […]

Burundi: Abategetsi bakomeje gusobanya imvugo ku ngingo y’Abarundi baburirwa irengero

Abategetsi b’u Burundi bakomeje gusobanya imvugo ku bijyanye n’abaturage b’iki gihugu bakomeje kuburirwa irengero, mu gihe bikekakwa ko baba bashimutwa n’inzego zibishinzwe umutekano. Ishyaka CNL ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi riherutse gutangaza ko rihangayikishijwe n’abarwanashyaka baryo bakomeje gushimutwa hirya no hino mu gihugu, bikarangira bajyanwe ahantu hatazwi yemwe bamwe bakanicwa. Mu minsi ishize CNL yatangaje […]

RDC: Ba Colonels 10 batawe muri yombi mu minsi 8

Abofisiye bakuru 10 mu gisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) b’amapeti ya ‘Colonels’ bamaze gutabwa muri yombi mu minsi 8, bakekwaho kunyereza amafaranga yagenewe operasiyo ku mitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bw’igihugu. Igikorwa cyo guta muri yombi aba basirikare kiri kuba mu gihe Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDC, Gen. Amisi Kumba Gabriel (Tango […]

Nyuma y’u Burundi, Perezida Samia Suluhu agiye gusura u Rwanda

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, ategerejwe i Kigali hano mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri azahagirira mu ntangiriro z’ukwezi gutaha. Perezida Samia azasura u Rwanda guhera ku itariki ya 02 Kanama, nk’uko Ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda ucyuye igihe, Ernest Mangu, yabihamirije ikinyamakuru Taarifa. Amb. Mangu Yavuze ko itsinda rya Tanzania ryamaze kugera mu […]

Equateur yisubiye ku bwenegihugu yahaye Assange wamennye amabanga ya Amerika

Igihugu cya Equateur (Ecuador) cyambuye ubwenegihugu cyari cyamuhaye, umunyamakuru Julian Assange, washinze urubuga rwa Wikileaks kuri ubu ufungiye muri Gereza yo mu Bwongereza. Ubutabera bwa Equateur bwamenyesheje uyu Munya-Australia ko yambuwe ubwenegihugu yari yarahawe mu ibaruwa yatanzwe nk’igisubizo ku busabe bwari bwatanzwe na minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’iki gihugu cyo muri Amerika y’Amajyepfo. Ubwenegihugu bushobora kwamburwa […]

Umugabo yasanze ibuye rigura Frw miliyari 100 na miliyoni 732 mu isambu ye

Urwego rushinzwe iby’umutungo kamere muri Sri Lanka ruvuga ko umugabo utavuzwe amazina, ubwo yacukuraga iriba mu isambu ye, yageze ku ibuye ryitwa Sapphire rifite agaciro ka $ miliyoni 100 (Frw miliyari 100 na miliyoni 732). Gamage usanzwe acuruza imitako avuga ko yahamagawe n’umuturage wo mu gace ka Ratnapura, akamubwira ko abonye ibuye atazi. Abahanga bemeza […]

RDF yemeje ko umusirikare wayo yakomerekeye mu mirwano n’ibyihebe muri Mozambique

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col. Ronald Rwivanga kuri uyu wa 29 Nyakanga 2021 yatangaje ko umusirikare umwe w’iki gihugu yakomerekeye mu mirwano n’ibyihebe mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique. Col. Rwivanga yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta kirebana n’umubano w’u Rwanda na Mozambique. Yavuze ko tariki […]

Haravugwa imirwano ikaze mu Karere ka Amhara muri Ethiopia

Haravugwa imirwano ikaze mu karere ka Amhara muri Ethiopia – iki kiba ari cyo kimenyetso cya vuba aha cyuko intambara yo mu karere ka Tigray ko mu majyaruguru irimo kwadukira n’uturere bihana imbibi. Abategetsi bo mu karere ka Amhara bavuze ko abasirikare ba leta ya Ethiopia n’abasirikare bo muri aka karere bamaze igihe barwana n’inyeshyamba […]

Kirehe: Umugabo wenga Kanyanga yishe umushyitsi, amwitiranyije n’umuhungu we

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 27 Nyakanga 2021, umugabo wenga Kanyanga witwa Hakizimana Froduard w’imyaka 41 utuye mu mudugudu w’Umutuzo, akagari ka Bisagara mu murenge wa Mushikiri, yakubise umuhini umusore witwa Bizimana Charles w’imyaka 27 kuko yakekaga ko ari umuhungu we, amakuru akavuga ko yajyanwe mu bitaro bya Kirehe ari ho yapfiriye […]

Gerald Mbanda yasabye Amerika kureka guha amasomo ibindi bihugu izi amateka mabi ibitse

Umushakashatsi n’umwanditsi w’Umunyarwanda yahamagariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kureka kwivanga no guhatira indangagaciro zazo ibindi bihugu, birimo n’u Bushinwa nyamara zizi amateka mabi zibitse mu bikari byazo arimo ubwicanyi butandukanye bwagiye bukorwa na CIA ku Isi no muri Afurika zica abannyapolitiki zashinjaga kuba badahuje ingengabitekerezo. Gerald Mbanda, mu nyandiko ye yasohoye ku rubuga rw’amakuru […]

Ethiopia: Urubyiruko rwatangiye kwihuza kugira ngo ruhangane na TPLF

Urubyiruko rwo muri Leta ya Amhara muri Ethiopia guhera tariki ya 26 Nyakanga 2021 rwatangiye kwihuza kugira ngo ruhangane n’umutwe witwaje intwaro wa TPLF uharanira ubwigenge bwa Leta ya Tigray. Ni igikorwa cyatangiye nyuma yo kubisabwa n’umuyobozi wa Amhara, Agegnehu Teshager watangaje ko TPLF yatangiye kugaba ibitero ku ngabo z’igihugu ziri muri Leta ayoboye. Icyo […]

Amb. Nduhungirehe yakomeye amashyi Meddy umaze iminsi utorohewe

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe, yakomeye amashyi umuhanzi Meddy avuga ko kuba indirimbo ye nshya yujuje abantu miliyoni ebyiri bamaze kuyireba kuri YouTube ari umuhingo ukomeye. Ku mugoroba w’ejo ku wa Gatatu tariki ya 28 ni bwo indirimbo nshya ‘My Vow’ Meddy yaririmbiye umugore we yujuje views miliyoni ebyiri kuri YouTube, nyuma y’uko […]

Afurika y’Epfo igiye kohereza abasirikare hafi 1500 muri Mozambique; nayo iziyishyurira ikiguzi cy’ubutumwa bw’amahoro

Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo kuri uyu wa Gatatu yatangaje ko Perezida Cyril Ramaphosa tariki ya 23 Nyakanga 2021 yanzuye ko igihugu cye kizohereza abasirikare 1,495 mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, kikaziyishyurira ikiguzi cy’ubu butumwa bw’amahoro. Ni icyemezo uyu Mukuru w’Igihugu yafashe ashingiye ku cyafashwe n’umuryango w’ibihugu biri mu majyepfo ya Afurika, […]

Ubusinzi buraca ibintu mu banyeshuri bo muri UR i Huye

Bamwe mu baturage na ba Youth Volunteers baravuga ko batewe impungenge n’ubusinzi buri mu biga muri Kaminuza y’ u Rwanda, ishami rya Huye, cyane mu mwaka wa Mbere baba hanze, bari gukora ibirori, bagasinda bikomeye. Abaturage bavuga ko mu gihe bahanganye no kwirinda Covid19, bakaba bari no muri Guma mu Rugo, abanyeshuri ba UR cyane […]