Afurika y’Epfo igiye kohereza abasirikare hafi 1500 muri Mozambique; nayo iziyishyurira ikiguzi cy’ubutumwa bw’amahoro

Sangiza iyi nkuru

Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo kuri uyu wa Gatatu yatangaje ko Perezida Cyril Ramaphosa tariki ya 23 Nyakanga 2021 yanzuye ko igihugu cye kizohereza abasirikare 1,495 mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, kikaziyishyurira ikiguzi cy’ubu butumwa bw’amahoro.

Ni icyemezo uyu Mukuru w’Igihugu yafashe ashingiye ku cyafashwe n’umuryango w’ibihugu biri mu majyepfo ya Afurika, SADC, cyo gufasha Mozambique kurwanya uyu mutwe wiyita Al Shabaab umaze imyaka itatu uhungabanya umutekano wa Cabo Delgado.

Ibitangazamakuru byo muri Afurika y’Epfo byatangaje ko iki gihugu ari cyo kiziyishyurira ikiguzi cy’ubutumwa bw’amahoro izi ngabo zizaba zirimo muri Mozambique, bukaba buzatwara ingengo y’imari y’ama-Rand miliyoni 984.

Ama-Rand miliyoni 984 angana n’amafaranga y’u Rwanda (Frw) arengaho gato miliyari 67.

Afurika y’Epfo ni igihugu cya kabiri cyatangaje ku mugaragaro ko kigiye gutanga umusanzu wo kugarura amahoro n’umutekano muri Cabo Delgado, kikanemeza ko kiziyishyurira ikiguzi cy’ubu butumwa cyateganyije ko buzarangira tariki ya 15 Ukwakira 2021.

Igihugu cya mbere cyabitangaje ni u Rwanda rwohereje muri Mozambique abasirikare n’abapolisi bose hamwe 1000, hashingiwe ku masezerano yo gutabarana abakuru b’ibihugu byombi bagiranye.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *