Kirehe: Umugabo wenga Kanyanga yishe umushyitsi, amwitiranyije n’umuhungu we

Sangiza iyi nkuru

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 27 Nyakanga 2021, umugabo wenga Kanyanga witwa Hakizimana Froduard w’imyaka 41 utuye mu mudugudu w’Umutuzo, akagari ka Bisagara mu murenge wa Mushikiri, yakubise umuhini umusore witwa Bizimana Charles w’imyaka 27 kuko yakekaga ko ari umuhungu we, amakuru akavuga ko yajyanwe mu bitaro bya Kirehe ari ho yapfiriye mu gitondo cyo kuwa 28 Nyakanga 2021.

Umuturage utuye mu Kagari Ka Rugarama yabwiye iki gitangazamakuru ko inkuru y’urwo rupfu yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.

Yagize: “Amakuru y’uko musore twayamenye mu gitondo, abatuye mu mudugudu w’Umutuzo nibo bambwiye ko hari umusore wapfuye wishwe n’umugabo washatse kwica umuhungu w’umusore wari wasuwe n’uwo wapfuye. Numvise bavuga ko ngo yatekaga kanyanga kuko banahakuye ibikoresho yayitekeragamo.”

Umuturage utuye mu mudugudu w’Umutuzo yavuze ko mu masaha yo ku mugoroba bamenyeshejwe ko Hakizimana akomerekeje uwo musore bikomeye.

Yagize ati: “Twagiye kumva, twumva abaturage baratubwiye ngo uwo muturanyi akubise umuntu duhita tujyayo. Hari DASSO ni bwo twasanze uwo mugabo wakubiswe agihari kuko yari yakomerekejwe, bamujyana ku kigo nderabuzima cya Mushikiri nabo bamwohereza Kirehe ku bitaro kuko yari yamwangije.”

Uyu muturage akomeza avuga ko Hakizimana yaragambiriye kwica umuhungu we kuko yaramaze kumutesha gukubita nyina. Agira ati: “Urebye yakubise uwo muhungu ashaka kwica umuhungu we kuko yari yasuwe n’uwo bakoranaga bitewe n’uko yari amaze kurwana n’umugore we, umwana wabo aritambika…Ntabwo yigeze amenya uwo mushyitsi. Uwo mugabo asanzwe ari umurwanyi ndetse birazwi ko ari umunywi banafatiye mu nzu ye ibikoresho yatekeshaga Kanyanga, baravuga ko ari muri urwo rugo yayitekeraga.”

Amakuru avuga ko Hakizimana Froduard yafashwe n’abaturage bamusanze aho yari yihishe mu isambu. Mu masaa sita ni bwo bamugejeje ku biro by’umurenge wa Mushikiri kugira ngo ashyikirizwe RIB, akurikiranwe ku cyaha cyo kwica Habimana ndetse n’icyaha cyo guteka ikiyobyabwenge cya Kanyanga.

Twagerageje kuvugisha Umuvugizi w’Urwego ry’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira Thierry ntitwabasha kumubona ku murongo wa telefoni ndetse tumwandikira ubutumwa bugufi, ubwo twakoraga iyi nkuru yari atarabusubiza.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Kirehe: Umugabo wenga Kanyanga yishe umushyitsi, amwitiranyije n’umuhungu we
    Ndabasuhuje cyane jyewe kita mererye ikigali mfasha akazi bizaba iki kujyirango umuntu akobone murakozenimeryo yawatsapp cgmukamamagara 0790419335

  2. Kirehe: Umugabo wenga Kanyanga yishe umushyitsi, amwitiranyije n’umuhungu we
    Ndabasuhuje cyane jyewe kita mererye ikigali mfasha akazi bizaba iki kujyirango umuntu akobone murakozenimeryo yawatsapp cgmukamamagara 0790419335

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *