Umusore yasanzwe yapfuye mbere gato y’ubukwe bwe

Sangiza iyi nkuru

Polisi mu Karere ka Masaka muri Uganda irashakisha ababa bishe uwitwa james Ddamulira, wo mu cyaro cya Kitanga muri Kabonera wishwe habura iminsi ine ngo akore ubukwe.

James Ddamulira w’imyaka 47 yari kuzakora ubukwe kuwa 1 Kanama uyu mwaka gusa yasanzwe yapfuye, iruhande rwe hari inkweto ze, ishati n’ipantaro by’ubukwe byari kumwe n’icupa ry’inzoga ririmo ubusa.

Umurambo we wabonetse kuwa Kabiri, usanzwe mu bigori muri ako gace kavugwamo umutekano muke.

Umuyobozi muri ako gace, Alfred Muwonge avuga ko ubwicanyi bumaze kwiyongera muri ako gace. Ati ” Twabwiye polisi kuri iki kibazo ariko ntacyo badufashije, ntacyo badufashije.”

Hari amakuru ko abandi bantu babiri bishwe, mu gihe undi witwa Kabugo aremebeye mu bitaro mu cyumweru kimwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *