Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe, yakomeye amashyi umuhanzi Meddy avuga ko kuba indirimbo ye nshya yujuje abantu miliyoni ebyiri bamaze kuyireba kuri YouTube ari umuhingo ukomeye.
Ku mugoroba w’ejo ku wa Gatatu tariki ya 28 ni bwo indirimbo nshya ‘My Vow’ Meddy yaririmbiye umugore we yujuje views miliyoni ebyiri kuri YouTube, nyuma y’uko yari yarebwe na miliyoni imwe mu gihe cy’iminsi ibiri.
Nta ndirimbo n’imwe y’umuhanzi Nyarwanda uwo ariwe wese yari yagakoze umuhigo nk’uyu.
Cyakora cyo n’ubwo Meddy akomeje kwandika aya mateka, hari bamwe mu bamugiriye ishyari bamusebya ku mbuga nkoranyambaga bamushinja kugura abareba iriya ndirimbo ye (views), n’ubwo nta gihamya cyabyo bigeze bagaragaza.
Cyakora cyo aba ntibarimo Ambasaderi Olivier Nduhungirehe kuko we asanga kuba iriya ndirimbo ya Meddy yaciye kariya gahigo ari umuhigo ukomeye uriya muhanzi, ndetse akaba anasanga iriya ndirimbo izesa n’indi mihigo.
Ku rubuga rwe rwa Twitter yagize ati: “Ibi ni undi muhigo utangaje wa Meddy. Uretse kuba indirimbo My Vow ikwiriye kurebwa n’abantu Miliyoni ebyiri mu minsi itanu, izanaca akandi gahigo: Umubare w’amakwe menshi izasusurutsa nyuma ya Guma mu Rugo.”
Amb. Nduhungirehe yasabye Meddy gukomereza aho agejeje mu rwego rwo gukomeza gutera imbere.
Indirimbo My Vow Meddy yayisohoye nyuma y’imyaka ine ayanditse, akaba yarayituye umugore we Mimi Mehfila.
Ni indirimbo kuri ubu imaze iminsi itandatu ku rubuga rwa YouTube, ikaba imaze kurebwa n’abarenga 2,100,000 biyongera umunota ku wundi.


