Nishimwe Blaise yasabye Rayon Sports ko basesa amasezerano bafitanye

Sangiza iyi nkuru

Nishimwe Blaise ukina hagati mu kibuga mu kipe ya Rayon Sports, yamaze kwandikira ubuyobozi bw’iyi kipe abusaba gusesa amasezerano bari bafitanye nyuma yo kutubahiriza ibiyakubiyemo.

Uyu musore uri mu beza bakina hagati mu kibuga mu Rwanda yari agifite amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports.

Ashinja ubuyobozi bw’iyi kipe kuba bumaze amezi arindwi butaramwishyura Frw 2,500,000 ya Recruitment aberewemo, mu gihe aya mafaranga yakabaye yarahahawe mu Ukuboza umwaka ushize nk’uko yari yabyemeranyije na Rayon Sports.

Uretse kwandikira Rayon Sports, Blaise yanamaze kwandikira FERWAFA ayimenyesha ibye na Rayon Sports.

Amakuru avuga ko Nishimwe Blaise ari mu muryango winjira muri APR FC mu rwego rwo gusimbura Butera Andrew, nyuma yo kwanga Frw 25,000,000 Kiyovu Sports yifuzaga kumuha ngo ayisinyire.

Nishimwe Blaise yazamukiye mu ishuri ry’umupira w’amaguru ry’ikipe ya APR FC, ahava yerekeza muri Marines FC nk’intizanyo ari na yo yavuyemo yerekeza muri Rayon Sports yari yasinyiye amasezerano y’imyaka itatu.



Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *