Equateur yisubiye ku bwenegihugu yahaye Assange wamennye amabanga ya Amerika

Sangiza iyi nkuru

Igihugu cya Equateur (Ecuador) cyambuye ubwenegihugu cyari cyamuhaye, umunyamakuru Julian Assange, washinze urubuga rwa Wikileaks kuri ubu ufungiye muri Gereza yo mu Bwongereza.

Ubutabera bwa Equateur bwamenyesheje uyu Munya-Australia ko yambuwe ubwenegihugu yari yarahawe mu ibaruwa yatanzwe nk’igisubizo ku busabe bwari bwatanzwe na minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’iki gihugu cyo muri Amerika y’Amajyepfo.

Ubwenegihugu bushobora kwamburwa umuntu iyo bwatanzwe hashingiwe ku guhisha ukuri, inyandiko z’ibinyoma cyangwa uburiganya. Abategetsi ba Equateur bavuga ko ibaruwa yo gusaba ubwenegihugu ya Assange yari irimo ibintu byinshi bidahuye, imikono itandukanye, guhindura inyandiko n’amafaranga atarishyuwe, n’ibindi bibazo.

Umunyamategeko Carlos Poveda, wunganira Assange, yabwiye Associated Press iki cyemezo cyafashwe bitanyuze mu nzira ikwiye kandi umukiriya we atemerewe kujurira.

Poveda ati: “Ku munsi (Assange) yavuzweho yambuwe umudendezo kandi afite ikibazo cy’ubuzima aho yari afungiye.”

Poveda yavuze ko azatanga ubujurire busaba ko icyemezo gisubirwamo kandi kigasobanurwa neza. “Kurenza akamaro k’ubwenegihugu, ni ikibazo cyo kubahiriza uburenganzira no gukurikiza inzira ikwiye yo kwambura umuntu ubwenegihugu.”

Assange yahawe ubwenegihugu bwa Equateur muri Mutarama 2018 mu mugambi wapfubye w’uwari perezida w’iki gihugu, Lenín Moreno, washatse kumugira umudipolomate kugirango abone uko amusohora muri Ambasade y’igihugu cye i London, aho yari yahungiye.

Kuwa Mbere ushize, Urukiko rwo muri Equateur rwatesheje agaciro iki cyemezo cy’uwari perezida. Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’iki gihugu yavuze ko yabikoze mu bwisanzure kandi yakurikije inzira zisabwa mu rubanza.

Assange w’imyaka 50, afungiye muri Gereza irinzwe cyane ya Belmarsh mu Mujyi wa London kuva yatabwa muri yombi muri Mata 2019 nyuma y’uko yari amaze imyaka 7 muri Ambasade ya Equateur, aho yari yahungiye mu 2012 yanga koherezwa muri Sweden aho yari akurikiranweho ibyaha byo gufata ku ngufu n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Sweden mu 2019 yaretse kumukurikirana kuri ibi birego mu Ugushyingo 2019 kubera igihe kinini cyari gishize.

Abashinjacyaha bo muri Amerika ariko basanzwe bakurikiranyeho Assange ibyaha 17 bifitanye isano n’ubutasi n’icyaha kimwe cyo gukoresha mudasobwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko kubera amabanga y’igisirikare na dipolomasi by’iki gihugu yashyize ku karubanda. Ibi byaha ashinjwa bihanishwa igifungo kigera ku myaka 175.

Abashinjacyaha bo muri Amerika bavuga ko Assange binyuranyije n’amategeko yafashije umusesenguzi mu bijyanye n’ubutasi bwa gisirikare muri Amerika, Chelsea Manning mu kwiba inyandiko z’ibanga za gisirikare na dipolomasi nyuma zaje gushyirwa ku karubanda ku rubuga rwa WikiLeaks.

Abamwunganira bavuze ko ibyo Assange yakoze yabikoze nk’umunyamakuru kandi byari mu burenganzira bwe ahabwa n’itegeko ry’ubwisanzure mu gutangaza icyo umuntu ashaka ashyira ahagaragara ibikorwa bibi b’ingabo za Amerika muri Irak na Afghanistan.

Vuba aha muri uku kwezi, Urukiko Rukuru mu Bwongereza rukaba rwarahaye uburenganzira Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwo kujuririra icyemezo cyavugaga ko Assange adashobora koherezwa muri Amerika kuburana ibyaha by’ubutasi, nyuma y’aho muri Mutarama umucamanza w’urukiko ruto yari yanze ubusabe bwa Amerika bwo kohererezwa Assange.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *