Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, ategerejwe i Kigali hano mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri azahagirira mu ntangiriro z’ukwezi gutaha.
Perezida Samia azasura u Rwanda guhera ku itariki ya 02 Kanama, nk’uko Ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda ucyuye igihe, Ernest Mangu, yabihamirije ikinyamakuru Taarifa.
Amb. Mangu Yavuze ko itsinda rya Tanzania ryamaze kugera mu Rwanda mu rwego rwo gutegura ruriya ruzinduko rw’uriya munyacyubahiro.
U Rwanda ruzaba rubaye igihugu cya kane Perezida mushya wa Tanzania asuye kuva yarahirira kuyobora igihugu cye muri Werurwe uyu mwaka, nyuma yo kugirira ingendo mu bihugu bya Uganda, Kenya ndetse n’u Burundi yasuye muri uku kwezi.
Nk’uruzinduko aheruka kugirira i Bujumbura rwasize Tanzania n’u Burundi bisinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego eshanu zitandukanye.
Perezida Samia agiye gusura u Rwanda nyuma y’uko mu kwezi gushize Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yari yamugeneye ubutumwa amwizeza ko u Rwanda rwiteguye gukomeza guteza imbere umubano w’ibihugu byombi binyuze mu gushyira mu bikorwa imishinga ibihugu byombi bihuriyeho.
Ni ubutumwa yashyikirijwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Dr Vincent Biruta.
Iyo mishinga irimo uwo kubyaza amashanyarazi urugomero rwa Rusumo rurimo kubakwa ku ruzi rw’Akagera no kubaka umuhanda wa gari ya moshi uzahuza Isaka na Kigali, uzoroshya cyane ubwikorezi bw’ibicuruzwa biva ku cyambu cya Dar Es Salaam.
Ibiro bya Perezida wa Tanzania icyo gihe byatangaje ko Perezida Suluhu na we yijeje Perezida Kagame ko Tanzania na yo yiteguye kurushaho guteza imbere umubano n’ubufatanye n’u Rwanda.
Yasabye ko Komisiyo ihuriweho yahura kugira ngo hongerwe imbaraga muri iyo mishinga no kureba izindi nzego nshya ibihugu byafatanyamo mu nyungu bisangiye.
Izindi nzego yasabye ko iriya komisiyo yashyiramo imbaraga zirimo guteza imbere ubwikorezi bw’amafi ava i Mwanza atwarwa n’ikigo cy’indege cy’u Rwanda no kwihutisha ibikorwa byo kubaka icyambu cyo ku butaka cya Isaka.
Uretse imishinga ibihugu byombi bihuriyeho abakuru b’ibihugu byombi bashobora kuzaganiraho, indi ngingo bashobora kuzaganiraho ni iyerekeye ibikorwa bya gisirikare by’Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique, zihanganye na Islamic State mu ntara ya Cabo Delgado.
Ni umutwe wigaruriye igice kinini cy’iyo ntara kiri mu majyepfo y’umupaka wa Tanzania, ndetse byakunze kuvugwa ko iyo abarwanyi basumbirijwe, bahungira ku ruhande rwa Tanzania.
Mu gihe gito Ingabo z’u Rwanda zimaze muri Mozambique, mu barwanyi zishe harimo babiri bagenderaga kuri moto ifite ibirango bya Tanzania.
U Rwanda rwaherukaga gusurwa na Perezida wa Tanzania mu 2016, ubwo uwari Perezida wa kiriya gihugu, Dr John Pombe Magufuli yarusuraga mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.


