Umushakashatsi n’umwanditsi w’Umunyarwanda yahamagariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kureka kwivanga no guhatira indangagaciro zazo ibindi bihugu, birimo n’u Bushinwa nyamara zizi amateka mabi zibitse mu bikari byazo arimo ubwicanyi butandukanye bwagiye bukorwa na CIA ku Isi no muri Afurika zica abannyapolitiki zashinjaga kuba badahuje ingengabitekerezo.
Gerald Mbanda, mu nyandiko ye yasohoye ku rubuga rw’amakuru Africa-China Review rukorera mu Rwanda, yerekanye ko Amerika kuba ihatira indangagaciro zayo ibindi bihugu bivuze ko ibihugu nk’ibi bigomba guta indangagaciro zabyo kandi bikemera ko Amerika ifite “ibyiza” ari icyitegererezo ku Isi muri byose. ”
Muri iyi nkuru yahaye umutwe ugira uti “Imibanire y’u Bushinwa na Amerika ni iki gikurikira?”, umwanditsi Mbanda yavuze ko buri gihugu gifite ibibazo byacyo kandi gifite uburenganzira bwo gushyiraho uburyo bubonwa ko bukwiye mu kubitsinda.
Avuga ko Amerika idakwiye kwerekana ko ibibazo bya Hong Kong, Taiwan na Xinjiangi ari “ibibazo byayo byemewe mu gihe izi neza ko ari intara zigenga z’u Bushinwa.
Mbanda yavuze ko ubukungu bw’Amerika bwubakiye ku mirimo y’agahato y’abacakara, nk’uko abahanga mu by’amateka babigaragaje, nyamara zitamaganwe ku masoko nk’izakoresheje uburyo butemewe n’amategeko mu kwikungahaza.
Mbanda avuga ko u Bushinwa atari bwo bwonyine bufite impungenge z’Amerika igerageza guhatira “indangagaciro” zayo ibindi bihugu no kwivanga mu bibazo by’imbere mu bindi bihugu.
Ubu ni bwo buryo Amerika imaze igihe ikoresha mu gucisha bugufi ibindi bihugu bitumva politiki yayo ya capitalism. Atanga urugero rwo muri Afurika aho avuga ko umuntu yarebera ku rugero rwo mu 1960 nyuma gato y’ubwigenge bwa Congo, aho Patrice Lumumba wabaye Minisitiri w’intebe wa mbere w’iki gihugu wari unafite umutima wo gukunda igihugu cye, yishwe bigizwemo uruhare na CIA nyuma yo kumwita Umukomunisiti.
Avuga kandi ko ku ya 5 Gicurasi 2017, ikinyamakuru cyo mu Bwongereza cyitwa The Guardian cyasohoye inkuru isobanura uburyo CIA ifite amateka maremare yo kwica abayobozi ku Isi kuva mu 1945.
Ashimangira ko iyo Amerika ishinja u Bushinwa ihohotera ry’uburenganzira bwa muntu, n’amateka ibitse mu gikari cyayo bibwira Isi inkuru itandukanye no kuba “icyitegererezo ku Isi hose mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu.”
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


