Abanyeshuri biga mu mwaka wa Kane, uwa Gatanu n’uwa Gatandatu y’amashuri abanza mu ishuri rya Nyampanga mu murenge wa Gitambi ho mu karere ka Rusizi; bavuga ko imyigire yabo ibangamiwe no guhora banyagirwa bakanicwa n’izuba kandi byiswe ko bari mu ishuri.
Iyo ugeze kuri iri shuri ryegeranye n’ibiro by’umurenge wa Gitambi, utungurwa no kubona ibyumba byinshi nta birahure biri mu madirishya, bamwe mu bana baganiriye na Bwiza.com kuri iki kibazo bakavuga ko iyo imvura iguye ibanyagirira mu mashuri kubera amahuhezi, amakayi n’ibindi bikoresho byabo bikangirika, umuyaga waza ari mwinshi ukababuza gukomeza ibyo barimo, izuba ryinshi na ryo bikababera imbogamizi, gusitara mu binogo byacukutsemo,…
Bavuga ko iki kibazo kimaze igihe kirekire, babwira ubuyobozi bwabo bukavuga ko buzabikemura imyaka igashira indi igataha, bakibaza impamvu ubundi buyobozi bwo budashaka umuti w’iki kibazo ngo bige neza.
Ikindi abo mu mwaka wa Kane n’uwa Gatandatu bavuga kibabangamiye cyane, ngo ni ukuba sima yose yo mu mashuri yabo yarangiritse ku buryo bitera isuku nke, kuko badashobora gukoropa cyangwa gukubura ngo hake, iyo imvura iguye ibiziba bikuzuramo, bakibaza ikibura ngo bikemuke.
Umwe muri bo agira ati’’ mbwira nawe ukuntu wakwiga unyagirwa n’imvura kandi imvura y’ino iba ivanze n’umuyaga mwinshi n’inkuba nyinshi, tunyagirwa nta n’aho turi bwugame kubera ko amashuri hafi ya yose amadirishya yashizemo ibirahure ubuyobozi bubireba, ntibikemuke. Turabasa ubuyobozi bw’akarere kumanuka bukareba ikibazo cyacu bukagikemura niba ubw’ishuri n’umurenge butagishoboye, ariko tukareka kwiga mu buryo nk’ubu.’’
Undi ati’’ ubu koko ari ikigo, umurenge cyangwa akarere babuze sima bashyira hano ibiziba ntibireke mu ishuri igihe imvura igwa cyangwa ngo twigire mu ivumbi ku zuba ryinshi? Dufite ibibazo by’aho twigira kandi numva kubikemura bitatwara menshi cyane kuko n’uwatumira ababyeyi bacu babafasha kubikemura ariko tukiga mu buryo bunoze nk’abandi bana.’’
Umuyobozi w’iri shuri, Nsengiyumva Théoneste avuga ko ibi bibazo yabisanze kuko ahamaze igihe gito cyane, akavuga ko babaruye ibirahure 42 byamenetse mu byumba by’amashuri bitandatu, ibyumba by’amashuri bibiri na byo bikaba bitagira sima hasi ariko kubisana birenze ubushobozi bwabo.
Ati “nibyo ibirahure byavuyemo kubera icyerekezo cy’umuyaga ishuri ryubatsemo, iyo umuyaga uje ari mwinshi umena ibirahure kandi ntiturabisana, ariko tuzabikora. Biteye ikibazo kuko abana ntibiga neza kandi twasanze ibikenewe byose bizatwara arenga ibihumbi 500 by’amanyarwanda, ubushobozi bwacu bukaba butahita buyabona.’’
Avuga ko asanga kugira ngo iki kibazo gikemuke burundu ari uko igihe bazaba babishyizemo bizajya bihora bifunze bidakingurwa,ngo kereka mu gihe bibaye ngombwa, na bwo abanyeshuri bakibaza ukuntu bakwigira ahahora hafunze, batabasha kubona umwuka uhagije.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel, avuga ko nta shuri ryagombye kugira urwitwazo rwo kwicisha abana imvura, imbeho n’izuba ngo ryabuze amafaranga yo gusana ibyangiritse kandi hari amafaranga Leta iboherereza arimo n’ayabikora, akavuga ko bigiye gukurikiranwa.





