Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gakoni, mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi, Wilson Hatangimana yafatiwe mu cyuho we n’umuzamu basohoye amabati yari abitse mu biro by’aka kagari bivugwa ko bari bagiye kuyagurisha. Abaturage ngo ni bo bahamagaye ubuyobozi bavuga ko umuyobozi w’akagari arimo kwiba ayo mabati ngo ajye kuyagurisha kandi yaragenewe kubakira abatishoboye. Ni nyuma yo kumubona asohoye amabati ane muri 20 yari abitse mu biro by’akagari nk’uko TV1 ibitangaza. Bwiza.com yahamagaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza, James Ngirabatware avuga ko ahuze aza kuduha amakuru arambuye kuri iki kibazo nahuguka. Hari amakuru avuga ko nyuma yo gutabwa muri yombi, Gitifu Hatangimana afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Bugarama. Amakuru kandi atugeraho avuga ko aya mabati ane y’amakura Gitifu Hatangimana yari kuyagurisha Frw 9,000 ku mugabo witwa Byiringiro. Bivugwa ko uyu muyobozi yamaze kwandika ibaruwa isezera ku kazi. Kuwa 7 Werurwe 2020 ni bwo Bwiza.com yabagejejeho inkuru ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Akagari ka Kamurera, mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, Habumugisha Valens yatorotse nyuma yo gukekwaho kwiba televiziyo y’umwe mu baturage ayobora witwa Nsengiyumva Jean Marie Vianney utuye mu Mudugudu wa Gikombe. Abayobozi ntibahwema kwibutswa ko bakorera abaturage, ko badakwiriye kurigisa ibyabo bigamije kubakura mu bukene gusa bigaragara ko urugendo rukiri rure cyangwa se rimwe na rimwe bamwe kubabwira ari ukugosorera mu rucaca cyangwa guta inyuma ya Huye.

16 Responses
Rusizi: Gitifu yaguwe gitumo yibye amabati
Uyu si ubuyobozi peee!!!!

Bihishe muri covid 19 bagizengo ntizarangira barimo bararya ibyarubanda nkaho ari abakorerabushake badahembwa, ejo hashibwo numvise mudugudu bamufatira mukabari hamwe nabandi Bantu bishe amabwiriza yiregura ko ngo yaragiyeye kurebako Hari amavide basize munzira ukagirango mubyo Leta ibatuma nibyo birimo.ubutabera bujye bubakatira urubakwiriye.

Ndabashimiye kumakuru meza mutugezaho.nkundako -igihecyose washakira amakuru kur.bwiza.com.uyabonera igihe.nandiyose.

Ubutababera nizeye ko buribukore akazi kabwo kweri amabati y’ibikura kuri Gitifu? Ibihumbi 9000Frws.

Abayobozi nkabo bakwiye ibihano.

BABIMURYOZEPE NABADIBAREBEREHO

ntibisanzwe

ABAYOBOZIBAMENYEREYEMURIKORONA NIHOBATANGIYEKUBA IBISAMBO AMAFARANGABARYAGAMURIKOVIDE BARAYABUZE NONEBATANGIYEKWIBA