Imiryango 80 itishoboye isanzwe ifite abana bafashwa n’imishinga ikorera mu matorero ya gikirisitu anyuranye iterwa inkunga na Compassion international yashyikirijwe inka zihaka, isabwa kuzibyaza umusaruro ugomba kuyihindurira imibereho n’abo bana bafashwa n’iyi mishinga bagakurwa ku ngoyi y’ubukene bukabije babamo batiteye.
Baganira na Bwiza.com,bamwe mu bazihawe bavuze ko bisanze mu mibereho mibi bitewe n’impamvu zinyuranye, bakishimira ko Leta yabo nziza yashyizeho gahunda ya Girinka munyarwanda yaje igamije kuzamura imibereho ya rubanda rugufi, akaba ari muri uru rwego na bo bazihawe ngo babashe gutunga imiryango yabo.
Ayinkamiye Marire Josée w’imyaka 48, utuye mu kagari ka Hangabashi, umurenge wa Gitambi, avuga ko nyuma yo gupfusha umugabo muri 2009 akamusigira abana 6 bose nta kindi gifatika amusigiye uretse inzu na yo yaje guhungabanywa bikomeye n’umutingito wabaye muri aka karere muri 2008 ubu ngo ikaba yenda kumugwaho,bane muri aba bana baje kujya mu yisumbuye afata icyemezo cyo guca inshuro ngo babashe kwiga,ariko ku bw’amahirwe, umwe muri iyi mishinga ukorera muri paruwasi ya Shara mu itorero Methodiste Libre mu Rwanda umufatira umwe mu bana be kuri ubu wiga mu yisumbuye utangira kumwitaho,ari ho yanahereye ahabwa iyi nka.
Ati Nahawe inka ihaka ndizera ko igiye kubyara bwa mbere nkitura izizakurikiraho zikazankenura,amata n’ifumbire biyikomokaho na byo bikazamfasha kubona uburyo bwo kurihira abana no kwita ku mirire yabo, nkazayifata neza bishoboka kuko nari nyikeneye cyane, ngashimira Leta yacu n’aba bafatanyabikorwa bayo batworoje, natwe tuzoroza abandi kandi twese zizatubera isoko y’iterambere rirambye.’’
Avuga icyakora ko agisigaranye ikibazo cy’ingutu cy’inzu igiye kumugwaho kuko umutingito wayishegeshe watanyije inkuta zayo ku buryo iyo imvura iguye ari nyinshi yegereza abana hafi y’umuryango ngo nibabona igiye kuriduka bahite basohoka, kuba hari aho inava bikabahungabaniriza umutekano mu gihe cy’imvura nyinshi, cyane cyane ko kano gace gakunze kugira imvura nyinshi ivanze n’umuyaga mwinshi, agasaba kuzanubakirwa cyangwa agasanirwa neza iyi atuyemo kuko nta bushobozi bundi we yabibonera,kugira ngo we n’abana be barusheho kumva batekanye.
Ntagwabira Innocent,umuyobozi mu mushinga wa Compassion ushinzwe ubufatanye bw’amatorero ya gikirisitu na wo ,yavuze ko abahabwa izi nka ari abo bigaragara ko batishoboye koko bakeneye guhindurirwa imibereho bari mu cyiciro cya mbere n’icya 2 cy’ubudehe,bakaba babanza gufata umwe mu bana babo bakamufasha mu mibereho ye,bagakomeza gukurikirana imibereho yabo kugeza hari aho bigejeje kuko hari benshi mu bafashijwe imibereho yabo n’imiryango yabo yahindutse bigaragara.
Ati’’turagera ikirenge mu cya gahunda ya girinka yatangijwe na Nyakubahwa perezida Kagame, buri wese ahabwa inka nziza ihaka ku buryo iyo ayifashe neza idatinda kumukungahaza yanoroje mugenzi we wundi utishoboye, cyane cyane ko tuba twanabanje kureba niba uyihawe afite ubushake n’uburyo bwo kuyorora,ku bufatanye n’inzego z’akarere na RAB tugakomeza gukurikirana ko yitabwaho kandi imugirira akamaro,tukaba tuziha abana bafashwa n’iyi mishinga kugira ngo bakurire mu mibereho myiza kandi abazihawe mbere bafite aho bamaze kwigeza mi iterambere.
Nyuma yo kuzihabwa hanahawe abana amata mu rwego rwo kubifuriza imibereho myiza,Musenyeri Karemera Francis,umushumba wa Diyoseze y’Abangilikani ya Cyangugu wabimburiye abandi muri iki gikorwa, asaba abakorerwa ibi kwibuka ko Imana ibakunda , ituma babikorerwa,basabwa kuyitura babifata neza banabeshaho neza abana Imana yabahaye ngo babashe gukura neza.
Uretse izi nka iyi mishinga ngo ifasha abana 6591 barihirwa amafaranga y’ishuri bagahabwa n’ibindi bibafasha mu mibereho, hakaba hamaze gutangwa inka 106,ingurube hafi 700,abandi 37 bubakiwe inzu zo kubamo n’ibindi,umujyanama wa komite nyobozi y’aka karere Uwiragiye Julienne akavuga ko hari n’abandi baturage bagera ku 1200 bazorozwa muri uyu mwaka.


