Abantu bane barimo abaganga batatu bapfiriye mu mpanuka y’imbangukiragutabara (Ambulance) yabereye mu murenge wa Nyakabuye w’akarere ka Rusizi.
Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 03 Ukwakira, ubwo iriya mbangukiragutabara isanzwe ari iy’Ikigo Nderabuzima cya Nyabitimbo yari ivuye ku bitaro bya Mibirizi aho yari yajyanye abarwayi.
Imbangukiragutabara yakoreye impanuka mu mudugudu witwa Bunyenyeri ho mu kagari ka Kiziho, ubwo yasubiraga ku kigo Nderabuzima cya Nyabitimbo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye, Kamali Innocent, yatangaje mu bantu batandatu bari batwawe n’iriya mbangukiragutabara bane muri bo bahise bitaba Imana.
Ati: “Imbangukiragutabara yavaga ku bitaro bya Mibirizi ijya ku kigo nderabuzima cya Nyabitimbo igaruye abarwaza. Yakoze impanuka abantu batandatu ari bo bayirimo, bane bayiguyemo.”
Kugeza ubu icyateye iyi mpanuka ntabwo kiramenyekana, gusa birakekwa ko imbangukiragutabara yabuze feri mbere yo guta umuhanda ikagwa mu mugezi wa Murundo uherereye epfo mu kabande.
Amakuru BWIZA yamenye ni uko mu bantu bane bitabye Imana harimo abaforomo babiri, uwitwa Pelagie wari kumwe n’umubyaza wari muri iriya modoka n’umwana uri mu kigero cy’umwaka umwe w’amavuko.
Ni mu gihe uwari utwaye iriya mbangukiragutabara n’umubyaza bakomeretse bikomeye, kuri ubu bakaba ari kwitabwaho n’abaganga ku bitaro bya Mibirizi.

16 Responses
Rusizi: Impanuka ya Ambulance yahitanye 4 barimo abaganga
Nihanganishije abobantu buriye ubuzima muriyompanuka

Tubabajwe nababuriye ubuzima mugikorwa cyokurengera ubuzima twihanganishije imiryango y’ababuriye ubuzima muri iyompanuka

Twihanganishije imiryango y’ababuze ababo

Nihanganishije umujyango nyarwanda byumwihariko abanganga bitanga kugirango abandi babeho imana ibahe iruhuko ridashira murakoze.

imana ibakiremubayo

yoo mbanje kubasabira iruhuko ridashira bagiye bitunguranye. abakomeretse barware ubukira ababuz’ababo bihangane bakomere nikwisi ikora

abobitabye imana ibacyiremubayo

Imana ibahe iruhuko ridashira Gusa numuhanda waho nimubi kdi mutoya rwose