Rusizi: Kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi mu mirenge byatangiranye ingufu zidasanzwe

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 15 Nyakanga ni bwo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame byatangiye ku rwego rw’Akarere ka Rusizi bitangirira ku kibuga cy’umupira cya Mushaka, mu Murenge wa Rwimbogo ahahurijwe imirenge ya Rwimbogo, Nzahaha na Gashonga, hanahurira n’abandi bayobozi n’abaturage batandukanye baturutse mu yindi mirenge igize aka karere, aho imbaga y’abaturage batagira ingano bari bateranye bavuga ibigwi by’umukandida w’umuryango wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame.
Abagore nabagabo bari babukereye bavuga ibigwi byumukandida wabo.

Nyuma y’ijambo ry’ikaze ryavuzwe na chairman w’uyu muryango ku rwego rw’aka karere akaba n’umuyobozi wako Harelimana Frédéric, abaturage banyuranye batanze ubuhamya bw’ibyo bamaze kugezwaho n’imiyoborere myiza ya Nyakubahwa Paul Kagame akaba n’umukandida ku mwanya wa perezida wa Repubulika kuri iyi manda yindi y’imyaka 7 igiye kuza, byose babikesha umutekano n’imiyoborere iha agaciro n’icyubahiro buri munyarwanda wese.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Habyarimana Joseph Haki ya Mungu ararata ibyiza byumukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame.
Habyarimana Joseph

Habyarimana Joseph wo mu Murenge wa Gikundamvura yavuze ko atumvaga ko mu busaza bwe yasaza ahembwa kandi atakoze kuko kera ngo umusaza atitabwagaho,ariko ubu abasaza n’abakecuru ngo barasaza neza,bigatuma yumva nta wundi wayobora u Rwanda uretse Paul Kagame.

Yagize ati’’ uretse kuba mu murenge wacu wa Gikundamvura twaravuye habi cyane aho tutagiraga umuhanda muzima tugendamo, kuvuga amashanyarazi, amazi cyangwa ikigo nderabuzima bikaba byari nko guca umugani ku manywa, ubu turishimira ko n’abasaza n’abakecuru tutigeze dukora akazi ka Leta natwe dushaje duhembwa tukabibonamo igitangaza gikomeye.
Bizeye insinzi idashidikanywaho yumukandida wabo Paul Kagame.

Nanjye wiyumvagamo nk’utamenyekana Paul Kagame yaramenyekanishije angeza no muri Convention Center, aranantumira njyana n’umugore wanjye dusangira na we ubunani kandi igihe cyose nabereyeho nta muntu ukomeye wari unzi, nkaba numva ku bwanjye yayobora igihe cyose azaba ariho kuko ibigwi bye birivugira,nta wabirondora ngo abirangize,ni yo mpamvu aturi imbere tukamuba inyuma .’’

Komiseri Mwiza Espérance avuga ko gutora Kagame ari ugutora ibyiza byose byitezwe mu myaka 7 iri imbere.
Komiseri Mwiza Esperence

Komiseri muri uyu muryango, Mwiza Esperance, yavuze ko gutora Kagame ari ukureba kure cyane kuko ibyagezweho byose uko abantu babibona banabitangarira bigiye kwikuba inshuro zirenga 7 muri iyi myaka 7 iri imbere, amashuri akazikuba inshuro nyinshi, imihanda ,amashanyarazi ,uburyo bwo kwivuza n’ibindi bikazarushaho kwigaragaza.

Komiseri Mwiza Espérance nabandi banyamuryango ba FPRInkotanyi bagera ku kibuga cyumupira cya Mushaka
Mwiza Esperence n’abandi banyamuryango ba RPF

Ati’’ ni mwe mwisabiye ko akomeza kubayobora igihe mwatuzaniraga ubusabe bwanyu mu nteko kandi Rusizi mwabaye mu ba mbere mu kubikora. Impamvu mwagiye mugaragaza ni nyinshi ariko ikomeye cyane ni uko mwifuzaga ko twakubaka u Rwanda rutubereye, ruzira ubukene, ubukungu bukagera ku Banyarwanda bose n’ibindi bihugu bikaza kutureberaho, kandi ibyo mubona uyu munsi bigiye kwikuba inshuro zirenga 7.’’

Yakomeje agira ati’’ Mureke dutore Kagame imibereho y’Abanyarwanda ikomeze itere imbere. Dutore Kagame amashuri akomeze yiyongere mu Rwanda, kandi ubu agiye kwikuba inshuro zirenga 7.’’
Abasamyi bo ku Nkombo na bo bari bakereye kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi.

Karemera Emmanuel ushinzwe guhuza ibikorwa muri izi gahunda zo kwamamaza uyu mukandida mu mirenge yose y’aka karere yishimiye ko igikorwa gitangiye neza cyitabirwa n’abatagira ingano, asaba abanyamuryango ba FPR Inkotanyi n’abandi baturage bose kuzitabira ibikorwa byose byo kwamamaza uyu mukandida, cyane cyane ko azanagera muri aka karere ku wa 28 uku kwezi, akizera ko bwo n’iyonka izaba yahageze bakamwiyumvira banamwirebera imbonankubone.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

BAHUWIYONGERA Sylvestre
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *