Rusizi: Laboratwari yari imaze imyaka 10 yaradindiye kubakwa yatashywe ku mugaragaro

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’ishuri ryisumbuye rya Gishoma riri mu murenge wa Rwimbogo mu karere ka Rusizi bwatashye ku mugaragaro inyubako ya Laboratwari, buvuga ko yari imaze imyaka 10 yose yaradindiye.

Nk’uko umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel aherutse kubitangariza Bwiza.com ,ngo iyi Laboratwari kimwe n’iyo muri TTC Mururu zari zaratangiye kubakwa mu 2007 ku bufatanye bw’akarere na MINEDUC ariko rwiyemezamirimo wazubakaga arazita bituma asesa amasezerano n’akarere.

Avuga ko muri iyi myaka 2 ishize ari bwo hatekerejwe ko zasubukurwa n’akarere, imirimo yari itarazikorwaho yose igakorwa ariko abana bakabona aho bigira,cyane cyane ko byari bimaze kuba ikibazo gikomeye cyane, aho abana bo muri TTC Mururu bafataga urugendo rw’ibilometero birenga 15 bajya gushaka Laboratwari ku rindi shuri, abo i Gishoma bo ngo bimwe babyigaga mu magambo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Nyirahabimana Déborah wiga mu mwaka wa 4 w’ibinyabuzima n’ubutabire,yabwiye Bwiza.com ko kuba babonye Laboratwari bakoreramo bisanzuye bigiye gutuma hari byinshi bunguka,cyane cyane ko bimwe ngo babyigaga mu magambo bigatuma ntacyo bibamarira.

Agira ati “ikemuye ibibazo byinshi kuko harimo igice cy’ibinyabuzima n’ikindi cy’ubugenge kandi hari igihe twese twabyiganiraga mu gice cy’ubutabire cyo kiyifite nubwo ari nto, ibindi tukabyiga mu magambo ntibigire icyo bitumarira,ariko ubu tugiye kongera ubumenyi buzanadufasha kwihangira imirimo nituva ku ntebe y’ishuri kuko tuzaba twarize neza, twaranashyize mu bikorwa ibyo twize.’’
Pasiteri Nyirinkindi Théophile,umuyobozi wa komite y’ababyeyi barerera muri iri shuri, yasabye ko ibikorwaremezo nk’ibi bifitiye akamaro igihugu cyose biciye mu bumenyi bitajya bikomeza kudindira gutya kandi abanyeshuri baba babikeneye.
Ati ” igikorwa nk’iki gitwara Leta akayabo kiba gikwiye gukorwa kikava mu nzira kare kuko natwe ababyeyi twababazwaga no kubona abana bacu badashyira mu bikorwa ibyo bize uko bikwiye kandi nta ruhare bafite mu idindira ry’iyi Laboratwari, tukaba dushimishijwe n’uko tuyitashye ku mugaragaro nubwo ari nyuma y’imyaka 10 bwose,ariko ko abana bacu bagiye noneho kwiga banashyira mu bikorwa ibyo bize, bakareka kwiga mu magambo ibyagombaga kuzabafasha kwihangira imirimo ejo hazaza.’’
 

Umuyobozi w’iri shuri, Mwitaba Anaclet, avuga ko binakemuye ikibazo cyo kubona aho babika ibikoresho bya Laboratwari bitabonerwaga aho bibikwa, abana bakaba bagiye kwiga neza,no kubyiganira muri Laboratwari yari ihari,bamwe bayigiramo ibitarayigenewe bigiye guhagarara,bacungane no kugeza ku rwego bifuza ireme ry’uburezi muri iri shuri.

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter

Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *