Mu kiganiro umuyobozi w’akarere yagiranye n’ibitangazamakuru binyuranye bikorera mu Rwanda, yagarutse ku byigeze kumuvugwaho ko yaba abuza abaturage kuvugana n’abanyamakuru, aboneraho gusaba abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge gutangira gukorana neza naryo.
Ku byerekeranye no gukorana n’itangazamakuru, uyu muyobozi yavuze ko adashobora na rimwe kubangamira itangazamakuru nk’uko byigeze kumuvugwaho mu minsi yashize.
Agira ati ’’twebwe dukorana neza n’itangazamakuru kuko tuzi agaciro karyo. Ari ukuduhamagara mutubaza amakuru turabasubiza, ari ukutubaza aho tugiye kugira ngo mufatikanye natwe kuganira n’abaturage turajyana, ari ukubaha gahunda y’akazi turayibaha kugira ngo nihagira icyo ushaka kubaza umuyobozi bitewe n’aho yari yagiye utabashije kugera umubaze, cyangwa se bitewe n’uko ushaka kujyana n’umuyobozi mube mwajyana, n’ibindi byinshi, iki kikaba ari ikimenyetso cya mbere kigaragaza gukorana neza n’itangazamakuru.’’
Akomeza avuga ko yabwiye abaturage, ko nibazajya bagira ikibazo bakabona abayobozi babo batakibakemurira, bazajya bahamagara abanyamakuru bakabatuma ku babakuriye mu nzego.
Avuga kuri ba Gitifu b’imirenge na bo bari bitabiriye iki kiganiro n’abanyamakuru, yagize ati “N’abayobozi bose mu nzego dukorana cyane cyane ba Gitifu b’imirenge, ndabasaba kujya basubiza abanyamakuru ibibazo bababajije, bakanatangira kujya bagira igihe bakoresha ibiganiro nabo kugira ngo, ari ibibera mu mirenge yabo, ibigenda neza n’ibitagenda neza, byose bimenyekane, ibigenda neza bishimwe, ibitagenda neza bihabwe umurongo nyawo wo gukemurirwamo”.
Aka karere kagiye kavugwa cyane mu itangazamakuru ku mishinga imwe n’imwe y’iterambere yagiye irangwa no kudindira, irimo nka Hotel Kivu Maria Bay imaze imyaka irenga 5 yubakwa, ibagiro rya kijyambere risa n’iryaheze mu mpapuro,… Uyu muyobozi akaba yaravuze ko na byo bikurikiranwa ku buryo biri mu nzira nziza zo kujya mu buryo.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com


