Rusizi/Nkombo: Haracyagaragara umubare munini w'abatazi gusoma no kwandika

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buvuga ko kuba umurenge wa Nkombo ukigaragaramo umubare munini w’abatazi gusoma no kwandika  bituruka ku mateka mabi yaranze kiriya kirwa aho ngo n’ishuri ribanza rimwe ryahabaga abahigaga batariharangirizaga , bigasaba kwambuka amazi bagakomereza mu murenge wa Nkanka hakurya yayo bituma benshi batiga, ubu ku bufatanye n’itorero ry’Abangilikani ry’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa bakaba barahagurukiye  kwigisha abakuze gusoma no kwandika.

Ibi Bwiza.com yabitangarijwe n’umuyobozi w’aka karere Kayumba Ephrem, nyuma y’uko itorero ry’Abangilikani ry’u Rwanda Diyosze ya Cyangugu rihaye impamyabumenyi abagabo n’abagore 60 zo gusoma no kwandika,aho bigaragara ko abakubititse cyane ari abagore kuko uhansanga umubare munini cyane wabo,hakaba n’ingo usanga umugabo n’umugore bose batabizi bakavuga ko ubu bujiji bubabera impamvu y’ubukene bukabije babamo,kuko  kugira ngo bagire icyo bigezaho bukibaboshye bibabera ingorabahizi.

Meya Kayumba  ati’’ kiriya kirwa cyarakubititse cyane ku bijyanye n’amashuri no kwikura mu bujiji kuko kigezemo amashuri vuba,  nubwo ari kinini ariko cyari gifite agashuri kamwe kabanza nako gashobora kuba katari gafite imyaka yose bigasaba ko ujya kurangiza amashuri abanza yambuka amazi buri munsi ajya kwiga hakurya yayo bituma higa mbarwa, ari yo mpamvu abakuze baho benshi batagize amahirwe nibura yo kumenya gusoma no kwandika,ikaba imwe mu mpamvu  bakomeza kudindira mu iterambere.

Yarakomeje ati’’ ntibigeze bagira ubuyobozi bukangurira abana kugana ishuri, aho kubajyana mu ishuri bakabigisha ko umurimo ari ukuroba ibindi ari amahirwe n’ayo mahirwe yandi ntibayahabwe,ari yo mpamvu ya kiriya kibazo cy’ingutu gihari duhanganye na cyo,ariko uko iminsi ihita,Leta yahashyize amashuri n’ibindi bikorwa remezo bibazamura,abana bariga,abakuze na bo ,ku bufatanye n’itorero Angilikani Diyoseze ya Cyangugu tunashimira byimazeyo,baragenda biga gusoma no kwandika,kimwe n’abandi mu karere bafite icyo kibazo,ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bacu baragenda bagisohokamo kuko ari n’umuhigo w’akarere.’’

Nyandwi Théophile utuye mu mudugudu wa Gitwa mu kagari ka Kamagimbo avuga ko kuba atari azi gusoma no kwandika n’umugore we atabizi  byabadindije cyane,ubwo abimenye akaba agiye kohereza n’umugore we akiga.

Ati’’ kuba twembi  twari mu bujiji byaradukenesheje cyane kuko nta buryo bwo kwiteza imbere twagiraga. Sinabashaga gushaka akazi nkoresheje telefoni nk’abandi  kuko ntanashoboraga kuyitunga. Gukurikinana imyigire y’abana bacu 3 ntibyashobokaga,sinashoboraga kugira icyo nyobora mu mudugudu kandi ku myaka 36 ndacyari muto cyane,sinashoboraga kuba  nagira ikindi nigezaho kuko muri iki gihe gutera imbre uri mu bujiji nk’ubu bidashoboka, ari yo mpamvu n’umugore namuzanye ngo yirebre na we atangire kwiga.’’

Aba bamaze kwiga basaba ko bakwigishwa n’indimi z’amahanga zirimo icyongereza,igiswahili n’igifaransa kugira ngo babashe kurenga n’imbibi z’uyu mureenge bagere kure bashakisha imibereho n’abaje kubasura bavuga izo ndimi babashe kuvugana.

Musenyeri Karemera Francis,umushumba wa Diyoseze ya Cyangugu yabasabye kubyaza umusaruro aya mahirwe bagize ntabapfire ubusa kuko Imana na bo ibakunda, abizeza ko uretse gusoma no kwandika agiye gufatanya n’ubuyobozi bw’aka karere kubagezaho ibindi bikorwa by’iterambere, ibyo kwiga indimi z’amahanga ku babishaka na byo bikaba bidateye ikibazo kuko ababigisha bahari, akanavuga ko iki kirwa  agezeho bwa mbere yabonye ari cyiza,ku buryo n’ibikorwa byinshi by’iterambere bizamura abaturage bihashoboka,iri torero,ku bufatanye na Leta bazahateza imbere uko bashobye kose.

Ni ishuro ya 3 iri torero rihatanga izi mpamyabumenyi nk’uko Bwiza.com yabibwiwe na Kabanyana  Jane usanzwe akurikirana iki gikorwa, aho abagera kuri 80 biganjemo abagore bamaze kuzihabwa,bakaba bagiye gutangirana n’abandi bagera kuri 200, nyuma yo kwigishwa bakaba bakorerwa ibindi birimo kubumbirwa mu matsinda  yo kwiteza imbere, kwigishwa imyuga itandukanye cyane cyane ku bakobwa babyariye iwabo no gufashwa gushakirwa isoko ry’ibyo baba bigishijwe gukora kugira ngo babashe kwivana mu bukene.

0 19
Abamaze guhabwa impamyabumenyi banahabwaga Bibiliya na Musenyeri Karemera Francis
0 20
Aha barasoma Bibiliya mu rwego rwo kwereka abandi ko bamaze kubimenya

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *