Mu mujyi wa Rusizi, umugabo witwaga Niyonzima Jean Damascene uri mu kigero cy’imyaka 28 y’amavuko, yarashwe arapfa bikavugwa ko yashakaga kurwanya abapolisi bari bari mu kazi kabo ko gucunga umutekano mu mujyi, aho bamubonye yikoreye ibyo yari yibye afite n’ibikoresho bikomeretsa , bamuhagaritse ashaka kubarwanya bagahita bamurasa agapfa.
Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe na bamwe mu banyerondo bahise bahagera akimara kuraswa ngo bahageze saa munani z’igicuku zishyira kuri iki cyumweru, amaze nk’iminota 45 arashwe aryamye hasi, iruhande rwe hari imodoka 2 za polisi n’abapolisi bagera ku 8, ku rundi ruhande harambitse televiziyo nto yo mu bwoko bwa fulate( Flat) bivugwa ko yari yibye, ferabeto 2, n’amatindo 2 bikekwa ko yifashishaga mu gucukura amazu n’inyundo, yambaye ipantalo k’umweru, agapira k’umukara nta nkweto yambaye, afite igikomere mu mutwe igice cy’inyuma, ahita ashyirwa mu modoka ya polisi n’ibyo bakekaga ko yibye, umurambo ujyanwa mu bitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzuma.
Umwe muri abo banyerondo yagize ati: “Twarimo tuzenguruka akagari ka Kamashangi tugeze mu mudugudu wa Nyakayonga muri metero nka 50 uvuye ku muhanda munini wa kaburimbo aho bita ku rya kane saa munani z’igicuku, tuhasanga imodoka 2 za polisi n’abapolisi bagera ku 8, umurambo w’umugabo wo mu kigero cy’imyaka 28 uryamye iruhande rwabo, ku rundi ruhande hari biriya byose twakubwiye hashize akanya uwo murambo bawushyira mu modoka n’ibyo byose yari afite muri ryo joro bawujyana ku bitaro bya Gihundwe.’’
Yavuze ko bo batamenye izina rye n’aho yaba yabyibye, icyakora ko ingeso y’ubujura igenda igaragara muri uyu mujyi cyane cyane nijoro aho bafata n’ibindi birimo ibyuma aba bajura bakura mu mamodoka, televiziyo, intebe n’ibindi bikoresho byo mu nzu, kandi ko baba bafite ubukana ku buryo no kwica bakwica ushatse kubibambura.
Umuvugizi wa polisi y’igihugu mu ntara y’uburengerazuba CIP Karekezi Bonaventure yemeje aya makuru avuga ko uyu warashwe yari umujura uvuye kwiba ibikoresho by’ikoranabuhanga, ashatse gukubita ferabeto mu mutwe umwe mu bapolisi bari bamuhagaritse undi amukubita isasu agwa aho.
Ati’’ Ni byo, mu ijoro ryakeye rishyira kuri iki cyumweru ahagana mu ma saa saba z’ijoro, abapolisi bari mu kazi , bafashe umujura,yari avuye kwiba ibikoresho by’ikoranabuhanga,afite inyundo na Ferabeto, abapolisi bamuhagaritse, abangura Ferabeto agiye kuyikubita umupolisi mu mutwe mugenzi we ahita amurasa agwa aho.’’

Bwiza.com imubajije aho yaba yarashwe yagize ati’’ Icyakozwe ni uko yarashwe.’’
Yasabye abaturage kwirinda kwishora mu byaha bya hato na hato birimo no kwiba kuko bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga haba no ku rwego rw’amategeko, no kwirinda kurwanya inzego z’umutekano igihe ziri mu kazi bakanagira ubufatanye mu kurinda umutekano.
Ku byerekeranye n’abashobora kwitwaza ibihe igihugu n’isi birimo byo gukumira icyorezo cya COVID-19 bakishora mu bujura ngo barashaka ibibatunga, CIP Karekezi Bonaventure yavuze ko bitaba urwitwazo kuko inzego z’ibanze zihari ngo zifashe abakeneye ubufasha, ko nta rwitwazo na rumwe rwo kwishora mu ngeso mbi.
Niyonzima Jean Damascene yari atuye mu mudugudu wa Kabeza, akagari ka Gihundwe mu murenge wa Kamembe aho bivugwa ko yari yarinjiye umugore wahoze mu buraya bari bafitanye umwana umwe w’umwaka n’igice.



4 Responses
Rusizi: Polisi yarashe ukekwaho ubujura washatse kuyirwanya ahita apfa
Ariko buriya umuntu ushobora gupima mu mutwe agahamya ntipima ukuguru ngo aguhamye? Cg icyingenzi ni ukwica gusa?! Ahaaaa nzaba ndora.
Rusizi: Polisi yarashe ukekwaho ubujura washatse kuyirwanya ahita apfa
Ariko buriya umuntu ushobora gupima mu mutwe agahamya ntipima ukuguru ngo aguhamye? Cg icyingenzi ni ukwica gusa?! Ahaaaa nzaba ndora.
Rusizi: Polisi yarashe ukekwaho ubujura washatse kuyirwanya ahita apfa
Utarabyara ,40 ans,udafuha kdi udasusugura,munini kdi muremure,ukennye ya rize,Ukunda kurongorwa,,akoreshe email
Rusizi: Polisi yarashe ukekwaho ubujura washatse kuyirwanya ahita apfa
Utarabyara ,40 ans,udafuha kdi udasusugura,munini kdi muremure,ukennye ya rize,Ukunda kurongorwa,,akoreshe email