Mu gihe benshi mu baturage bavuga ko hari ibibazo byinshi by’akarengane bahura na byo, harimo ako baterwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze,bakumva ko habaho sosiyete sivile yagombye kubavugira ariko ntibayibone, abagize plate forme ya sosiyete sivile muri aka karere bavuga ko kutagera mu baturage babiterwa n’ubukene kuko ngo nta ngengo y’imari akarere kabagenera.
Bamwe mu batuye imirenge y’icyaro y’aka karere bavuze ko sosiyete sivile bayumva ku izina gusa bamwe batanayizi ,nyamara hari ibibazo byinshi by’akarengane n’amakimbirane bahura na byo yagombye kubafasha gukemura iyaba yakoraga uko byakagombye.
Umwe mu batuye umurenge wa Nyakabuye yagize ati “Nk’ubu tumaranye igihe kirekire ikibazo cy’ingurane z’ibyacu by’ahanyujijwe insinga z’amashanyarazi cyabuze gikemura na Meya wacu Kayumba Ephrem twakimugejejeho n’ubu nta gisubizo turabona. Iyo tugira sosiyete sivile ikora ntiba yaradukoreye ubuvugizi kigakemuka tukabona ingurane twategereje amaso agahera mu kirere? Niba inabaho twe ntituyizi kuko ntiturabona abayigize baza kudukemurira ibibazo nk’ibyo byabaye agatereranzamba.’’
Mu biganiro byateguwe n’umuryango ihorere munyarwanda ku ruhare rwa sosiyete sivile mu gufasha mu ikemurwa ry’ibibazo by’abaturage,aho waganiriye n’imwe mu miryango igize plate forme ya sosiyete sivile muri aka karere ,ukanaganira n’abayobozi banyuranye muri aka karere, abagize iyi miryango itegamiye kuri Leta babyitabiriye bavuze ko bagerageza gukemura ibibazo by’abaturage bagezwa ho bafatanije n’ubuyobozi, cyane cyane iby’ihohoterwa rishingiye ku gitsina,ariko ko ubushobozi buke bubabera imbogamizi .
Madame Mukankubito Emérance uhagarariye plate forme ya sosiyete sivile muri aka karere,yabwiye Bwiza.com ko nubwo hari ibibazo by’abaturage bibagera ho bagafatanya n’ubuyobozi kubikemura,ariko kuba mu ngengo y’imari y’akarere nta ruhare rw’imiryango igize iyi plate forme rugaragara mo ngo ibe yarwifashisha ibegera bikiyibera imbogamizi ikomeye cyane.
Ati ” Ubundi sosiyete sivile ni umubugizi w’abaturage mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu bitewe n’ibyo buri muryango uyigize uba ukora,ariko imbogamizi tukigira zishingiye ku mikorere, kuba nta bushobozi iyo miryango ifite ,kuko n’ikora ubona ubushobozi ibukura hanze,bwashira igafunga imiryango kuko ingero turazifite,kuko mu ngego y’imari y’akarere kuyifasha kubegera biba bitaratekerejwe ho.’’
Yarakomeje ati “Ntidushobora kugera aho abaturage bari,biratubangamira kuko bya bibazo byabo tudafasha kubikemura uko byakagombye,ni yo mpamvu bavuga ko batatubona,ariko turagenda tugerageza kwishaka mo ibisubizo birimo gushaka uko twarusha ho gukorera hamwe aho gutatanya imbaraga,tugasaba akarere ko mu ngengo y’imari yako na byo yajya ibitekerezaho.’’
Umunyamategeko muri ihorere munyarwanda,Muhimpundu Betina,avuga ko kuba hari imiryango imwe itegamiye kuri Leta usanga ireba inyungu zayo gusa aho kureba iz’umuturage ari bimwe mu bituma bimwe mu bibazo bidasubizwa.
Ati “Nibareke kuba ba nyamwigendaho baharanire koko inyungu z’umuturage, mu bushobozi buke babona bashyire hamwe,baharanire ko ibibazo by’abaturage bikemuke aho kureba inyunguzabo bwite bizakemura byinshi kandi n’iterambere ry’abaturage rirusheho kwihuta.’’
Akarere ka Rusizi kabarirwa mo imiryango igera kuri 47 itegamiye kuri Leta, umuyobozi wako wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Nsigaye Emmanuel, akavuga ko hari ibigiye kongerwamo imbaraga kugira ngo plate forme ya sosiyete sivile imyinshi muri iyi miryango ibarizwa mo irushe ho kwegera abaturage, kugaragaza no gufasha mu gukemura ibibazo byabo,no gutanga koko umusaruro itegerejweho.


