Abiga amasiyansi mu ishuri ryisumbuye rya Gishoma riri mu murenge wa Rwimbogo mu karere ka Rusizi n’ababyeyi babo, bashima Leta yatanze umurongo uhesha umwana wese kwiga, gusa ikibazo kikaba kuri bamwe bayarangiza ibyo bize bakabyicarana kubera kubura igishoro ngo babibyaze umusaruro.
Ibi babitangaje ubwo berekaga ababyeyi babo n’abayobozi batandukanye ibyo bamaze gukura mu bumenyi bahabwa, byahaye ababyeyi icyizere cy’uko imbaraga bashyira mu kubafasha kwiga zidapfa ubusa, ahubwo ko ikibazo kivuka ari uko bageze hanze y’ishuri.
Mu byo baberetse harimo gukora umuti wo gusiga inkweto ukoresheje amakara, imirayirayi na peteroli, gukora imitobe, gukora serumu, amasabune, ubushobozi bwo gushyira amashanyarazi mu nzu n’ibindi byinshi.
Niyibizi Lameck wiga mu wa 6 w ‘ubugenge, ubutabire n’ibinyabuzima, yagize ati’’ Ubumenyi dukura hano bwadutunga rwose kuko n’ababyeyi ibyo twaberetse byabashimishije cyane kandi banabivuzeho ari benshi nk’uko n’iyo tubikoze abarezi bacu n’abandi baturage babigura amafaranga akatugirira akamaro, ariko ikibazo ni uko iyo tugeze hanze ubushobozi buba buke ibyo twize ntibitugirire akamaro uko byakagombye”.
Arakomeza agira ati ” Ubuyobozi,cyane cyane MINEDUC budufashe kubona uburyo bunoze ibyo twize bitadupfira ubusa tugeze hanze ngo dukomeze kubera umutwaro ababyeyi, ahubwo dushyirwe hamwe tubyaze umusaruro aya mahirwe akomeye Nyakubahwa perezida Paul Kagame yaduhaye.’’
Ababyeyi na bo ni ko babibona nk’uko ukuriye inteko rusange y’ababyeyi biga muri iri shuri,Pasiteri Nyirinkindi Théophile abivuga. Ati “Hakwiye uburyo bajya bishyira hamwe mu makoperative yabafasha gutangira iyo mirimo,byatuma bakora byinshi byababonera n’amafaranga yo kwiga za kaminuza badateye ababyeyi hejuru ngo babasigire ubukene batazikuramo kandi hari ibyo bashobora kuyakuraho byaha na bagenzi babo batize akazi”
Umuyobozi w’iri shuri, Mwitaba Anaclet asanga ikigega cy’ingwate BDF gikwiye kwegera abana nk’aba mu byaro kikabaha inguzanyo bagatangira imishinga nyuma yo kurangiza ayisumbuye,kuko abenshi babura ubushobozi bwo gukomeza kaminuza kandi bagombye kubwishaka mo igihe baba bafite imirimo.
Ati’’ bariga rwose kandi ubumenyi bakura hano bwabatunga babonye uburyo babubyaza umusaruro bageze hanze. Icyuho kigaragara hagati y’ubumenyi bakura mu ishuri n’ubushomeri bugaragara hanze ni gishakirwe umuti n’inzego zose”.
Akarere ka Rusizi gafite amashuri 2 yigisha amasiyansi, arimo iri n’urwunge rw’amashuri rwa Nkombo, ubuyobozi bw’aka karere bukavuga ko bugiye gukora ubuvugizi izi ngorane zose zigakemuka.



