Rusizi: Ubuyobozi butewe impungenge n’abantu bakomeje kurohama mu mashyuza baje koga

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buravuga ko butewe impungenge n’abantu baza koga mu mashyuza nijoro abandi batashye bigatera ibibazo byinshi birimo n’imfu,aho abantu 4 bamaze kurohama mo, mu ngamba zafatiwe mu nama y’umutekano iheruka, ubuyobozi bukaba bwarasabye ko yajya afungwa mu masaha y’ijoro akogerwamo gusa mu masaha y’amanywa.

Aya mazi ashyushye yitwa amashyuza ari mu murenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi ,ubusanzwe usanga aganwa n’abantu b’imihanda yose,aho usanga mu masaha y’amanywa abantu benshi baje kuyogamo bavuga ko abavura indwara nyinshi zirimo n’amavunane bagakora imirimo yabo bameze neza,abandi bakaza kuyareba no gutangarira ubushyuhe bwayo aho mu gihe cy’imbeho bahitamo kuza kuyoga aho koga ashyushye y’iwabo mu ngo.

Nubwo baza kuyogamo ari benshi ariko, abaturage bakomeje guterwa impungenge n’uko nta burinzi buhagije buhari kandi hari aharehare cyane ku buryo uhageze atagaruka, akaba nta n’umwambaro wabugenewe aya mazi agira wayoganamo wizeye umutekano wawe,bamwe bakavuga ko bagiye basaba kenshi ubuyobozi bw’akarere kuhashyira abacunga umutekano w’abashobora kuza kuhoga mu kajagari kanabateza impanuka ariko ntibikorwe,bakavuga ko bishobora kuba biterwa n’uko nta mpanuka bari barabonye ihabera.

Kuva mu ntangiriro z’umwaka ushize kugeza ubu hamaze kugwamo abantu 4, umurambo wa nyuma wahabonetse ukaba ari uw’umwana w’imyaka 2 bikekwa ko yaba yarajugunywemo na se umubyara akaba yaraburiwe irengero.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Igiteye impungenge kurushaho ngo ni uko abagwamo bagwamo nijoro mu gihe abandi baba batashye barimo n’abahanga mu kurohora uwaguye mu mazi nk’aya, abaturage bamwe baganiriye n’Imvaho Nshya bakagira impunegnge ko hari n’abashobora kwica nk’umuntu bakaza kuhamuroha kubera ko nta burinzi buhari,cyangwa uwumva iibazo byamurenze akaba ashobora kuza kuhiyahurira.

Mu nama y’umutekano yaguye y’aka karere iherutse guterana, abayigize,nyuma yo gusuzuma ibibazo aya mashyuza akomeje guteza no kuba nta muntu runaka abazwa kuko ngo mbere yacungwaga n’uruganda rwa CIMERWA ariko na rwo ntiruyacunge neza, hasabwe ko abajya kuhoga mu masaha y’ijoro babihagarika,koga bikajya bitangira saa kumi n’ebyiri z’igitondo kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’iyi nama y’umutekano yaguye, umuyobozi w’aka karere Harelimana Frédéric yavuze ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kurinda umutekano w’abaza kuhogera.

Yagize ati’’ abaturage bavuga ko amashyuza abafitiye akamaro kuko bemeza ko abakiza amavunane n’ibindi. Nubwo bamwe wasangaga bifuza ko twayafunga ,twasanze kitaba ari cyo gisubizo,ahubwo hakwiye gufatwa ingamba zatuma bajya kuyogamo ariko umutekano wabo ukaba wizewe.

Ni yo mpamvu rero tugiye gushyiraho uburyo bw’uko abaturage bose bagenda hariya bamenya amasaha yo kujya muri ayo mazi, n’amasaha bibujijwe, kuko imfu nyinshi zimaze kuhaboneka ziboneka mu masaha arenze ay’umugoroba cyangwa butaracya,kuko ngo benshi baba banga koga abandi bababona,tukaba twavuze ko amasha yo kuyogamo ari ukuva saa kumi n’ebyiri z’igitondo kugeza iz’umugiroba.’’

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyakabuye bwasabwe kubikurikirana iki cyemezo kikubahirizwa.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

BAHUWIYONGERA Sylvestre

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *