FPR

Kwamamaza

Kwamamaza

Rusizi: Umugabo wari umaze iminsi itatu yaraguye mu musarani yakuwemo yapfuye

0

Umugabo witwaga  Hategekimana Vincent w’imyaka 40 y’amavuko wari utuye mu mudugudu wa Bitaba, akagari ka Gasayo mu murenge wa Gashonga mu karere ka Rusizi, yagiye mu musarani wa metero  25 akurikiranyeyo ibyagombwa byari byaguyemo yakuwemo nyuma y’iminsi itatu yapfuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kabakobwa, Mukankuranga Odette, avuga ko Hategekimana Vincent wari usanzwe atunzwe n’uturaka agenda atera hirya no hino two gukorera abaturage bakamuha icyo abana be bararira, yahamagawe na Irabaruta Jean Damascène utuye muri aka kagari ka Kabakobwa, akaba asanzwe ari veterineri wikorera ku giti cye, kumukurira ibyangombwa yari yataye muri uwo musarani, birimo indangamuntu n’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bumvikana amafaranga ibihumbi 25.

Ngo uwahawe akazi yacukuye ku ruhande ashaka abamufasha umugozi amanukiraho,aramanuka agezemo abamufashaga ngo bumva yikubisemo umugozi bari bafashe bawuzamura  wonyine,bahita bagira ubwoba barigendera nta muntu urababona.

Ngo byaje kumenyekana inzego z’ubuyobozi n’abaturage baje bakuraho beto yari iwuriho ariko imbaraga zabo zo kuwucukura ngo bamukuremo ziba nke bahamagara ubuyobozi bw’akarere bwabafashije gukura imashini mu ruganda rwa CIMERWA  itangira gucukura.

Yagize ati’’ yaguyemo ari saa tatu z’amanywa zo kuri uyu wa mbere, uwamuhaye akazi ahita aburirwa irengero kimwe n’abo bari bagafatanije kandi ntawari ubazi, kugeza ubu kumenya andi makuru bikaba byatugoye kuko twabuze n’umwe mu bakoraga ako kazi tukabura na nyiri ukugatanga, twamukuyemo uyu munsi [8/08/2018] yapfuye,…

Akomeza avuga ko umurambo we wajyanwe gukorerwa isuzuma, nyuma ukagarurwa muri aka kagari ugashyingurwa.

Umuyobozi w’aka karere Kayumba Ephrem na we wahise atabara, yabwiye Bwiza.com ko asaba abaturage kutajya bihutira ubwinshi bw’amafaranga ngo bayagurane ubuzima,ko bagomba gushishoza mbere yo gukora akazi runaka.

Ati ’’ni ngombwa ko abantu bagira ubushishozi no kumenya ingaruka ikintu cyagira ku buzima bwabo  bagikoze, umuntu  yabona ari mbi akacyirinda kuko ibyangombwa  uwabitaye yagombaga kurangirwa inzira zo gushaka ibindi ariko  ntatume undi muntu   abura ubuzima gutyo ku maherere.’’

Vincent asize umugore n’abana 5 babayeho nabi kuko ngo wari umuryango ukennye, ubuyobozi bw’akarere bukavuga ko bugishakisha uyu wamuhaye akazi agashyikirizwa ubutabera bwasanga hari icyaha yabikozemo akabihanirwa.

Bahuwiyongera Sylvestre/ Bwiza.com

 

Tanga igitekerezo cyawe

Your email address will not be published.