Rusizi: Umugabo yaguwe gitumo ari gutaburura umurambo

Sangiza iyi nkuru

Umugabo witwa Jean Baptiste wo mu Kagari ka Bununga mu Murenge wa Gihundwe ho mu Karere ka Rusizi, abaturage bamuguye gitumo ari gutaburura imva yari ishyinguwemo umurambo w’uwapfuye.

Uwo uyu mugabo w’imyaka 27 y’amavuko yatabururaga, yapfuye tariki 20 Ukwakira, 2020 ashyingurwa nyuma y’iminsi itanu.

UMUSEKE dukesha iyi nkuru uvuga ko Jean Baptiste yafashwe amaze gukuraho imbaho n’umucanga.

Yabwiye abaturage ko yabikoze abisabwe n’ushinzwe kurinda iryo rimbi, wari wamwemereye ko ari bumugurire icyayi.

Urinda irimbi we avuga ko yari afite umugambi wo kuzagurisha ziriya mbaho ndetse n’umucanga kuko yari yaramaze kubibonera isoko, ngo kuko ku ngorofani bari kumuha 2,000 Rwf.

Yagize ati: “Nabikoze kuko ushinzwe kurinda irimbi yari binsabye anyemerera ko ari bumpe akantu, yari bumpe ka cyayi.”

Umunyamakuru wageze aho byabereye avuga ko abaturage bahisemo kujyana uwo mugabo kwa mudugudu kugira ngo bamurinde ko yakubitwa n’abaturage.

Umuyobozi w’Umudugudu avuga ko iyi ari inshuro ya kabiri umuturage wo mu mudugudu we acukuye irimbi kuko mu bihe byashize hari abandi bigeze gutaburura umurambo bawukura mu isanduku barayijyana.

Uwo mugabo uvugwaho gucukura imva yajyanywe kuri station ya RIB ku murenge wa Kamembe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *