Rusizi: Umugabo yahamijwe icyaha cyo gusambanya umwana amajoro 2 yose abeshya ko ari kumusengera

Sangiza iyi nkuru

Mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 2018, Urukiko rwisumbuye rwa Rusizi rwahamije Bahati Claude w’imyaka 43 icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 15 nyuma yo kumujyana mu ishyamba ngo amusengere avuga ko arimo kumusengera ngo amukize amashitani bavayo bagacumbika ahantu ari na ho yamusambanyirije.

Iki cyaha uyu mugabo  yahamijwe  n’Urukiko yagikoze  mu ijoro ryo ku wa 15 Ugushyingo 2017 mu murenge wa Nyakarenzo, mu karere ka Rusizi, aho we n’umwana yasambanyije bari bagiye gucumbika bavuye gusengera mu ishyamba aho bita Patimo.

ku itariki ya 15/11/2017, nibwo Bahati n’abandi bakobwa 3 bavuye mu murenge wa Nkanka bajya ahitwa i Patimo mu Murenge wa Nyakarenzo bagezeyo birirwa basenga, ku mugoroba bajya gucumbika iwabo w’undi mukobwa nawe bamenyaniye muri ayo  masengesho.

Bagezeyo, abana b’abakobwa babasasiye mu ruganiriro naho Bahati bamusasira mu cyumba cy’abashyitsi ariko asaba ko yararana mu cyumba na wa mwana yasambanyije kugira ngo arare amusengera.

Bageze mu cyumba Bahati yaraye amusambanya ariko anasenga cyane kugira ngo abaryamye mu ruganiriro batumva, anamutera ubwoba amubwira ko naramuka abivuze azasara. Bucyeye bwaho abakobwa 2 bari kumwe baratashye, Bahati na wa mwana basubira gusengera mu ishyamba, nimugoroba  bagaruka gucumbika na bwo arara amusambanya.

Bitewe n’uko hari abagore bari bazi iyo ngeso ya Bahati yo  kubabeshya ko arimo kubasengera akabasambanya baketse ko yaba yarabikoreye uwo mwana niko kubimubaza n’ubwoba bwinshi na we ahita abyemeza, babibwira nyina atanga ikirego, iperereza ritangira ubwo.

Nyuma yo guhamwa n’iki cyaha, urukiko rwahise rumukatira gufungwa burundu y’umwihariko nk’uko yari yabisabiwe n’ubushinjacyaha mu manza zabanje.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *