Kaneza Isaie usanzwe ari umukozi wa SACCO y’Umurenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, kuva ku wa 2 Gashyantare 2021 ararana n’umugore n’abana 5 muri shitingi mu itongo, akavuga ko yabuze aho aberekeza nyuma yo gusenyerwa inzu ye n’ubuyobozi bw’uyu murenge ku cyo yita akarengane, nta handi yaberekeza kuko yasenyewe yari yarirukanwe mu nzu yabanje gukodesha kubera kubura amafaranga yo kwishyura.
Uyu mugabo w’imyaka 40, aganira na BWIZA imusanze muri iyi shitingi iri mu itongo ry’inzu yashyizwe hasi yose n’ubuyobozi bw’umurenge wa Gihundwe bumushinja kubaka ahatemewe, yayitangarije ko yubatse abyemerewe n’ubuyobozi bw’umudugudu n’akagari yiyambaje nyuma y’uko iki kibanza yahawe n’ababyeyi be cyari kimaze amezi 6 agishije ariko atarabona ayo kucyubaka, ku nguzanyo yahawe na SACCO akorera akacyubaka, akaba atumva ukuntu yakwemererwa kubaka n’ubuyobozi, mu gice kirimo n’izindi nzu burimo bwubakiramo abatishoboye zimeze nk’iye,hari n’iz’abandi baturage zihubatswe vuba nyamara we agasenyerwa izo zindi ntizikorweho.
Ati: “Nubatse nabyemerewe n’ubuyobozi bw’umudugudu n’ubw’akagari kuko aho nubakaga hemewe kubakishwa ibikoresho bitaramba hari n’izindi ziri hafi aho zirimo n’iz’umurenge uri kubakira abatishoboye, inzu nayigejejemo umuryango umukuru w’umudugudu, Chairman wa FPR mu kagari n’abadaso (DASSO) bayisangamo umugore n’abana nijoro bayibafotoreraho, nibaza ukuntu baje iryo joro. Mu gitondo ku wa 2 Gashyantare bazana n’ushinzwe imyubakire mu murenge n’abandi 6 bafite amashoka n’imihoro bansenyera n’umugore n’abana barimo nagiye ku kazi, bakuwemo n’abaturage, umwe mu bana agarurwa agiye kwiyahura kubera ibyo yabonaga bidukorerwa.’’
Kaneza avuga ko yari yubatse iyi nzu yahawe uburenganzira n’ubuyobozi bw’umudugudu n’ubw’akagari
Yarakomeje ati: ’’Nashyizemo shitingi kuko nta handi nakwerekeza, mfite inguzanyo ya SACCO, umugore nta kazi agira, iyo nakodeshaga bayinyirukanyemo, nabuze ayo nyishyura. Aha ni ahantu h’imbeho kandi nanjye mfite impungenge z’abana banjye ariko nta kindi nakora. Gusa mfite n’impungenge z’umutekano wanjye kuko abansenyeye bakomeje kunyoherereza ubutumwa bw’iterabwoba ko ningumishamo iyo shitingi, bankuramo banshyizemo amapingu. Ariko nta kindi nakora nibanankura aha nzemera nyizererane ku mutwe n’umuryango, nta bundi bukode nabona.’’
Bamwe mu baturanyi b’uyu muryango bagaragaza impungenge z’imibereho y’aba bana, bavuga ko ’abajya ku ishuri basigaye bataha bwije cyane kubera impungenge z’aho bataha, bagasanga uburenganzira bw’abana bukwiye kubahirizwa ntibakomeze kurara rwantambi gutyo.’’
Umwe ati: “Babayeho mu buzima bubi cyane muri iyi shitingi kuko aha ni ahantu h’imbeho nyinshi, iyo imvura iguye abana baracumbikishirizwa kandi bari babonye inzu yabo, tukumva ari akarengane kuba yarashenywe yuzuye kandi kano gace nta nzu y’amatafari n’imwe iharangwa, n’izo ubuyobozi bwubakira abatishoboye ni nk’iyi. Kuba we yarafashe inguzanyo akubaka yanabyemerewe n’ubuyobozi bugahindukira bukamusenyera butarigeze bumwandikira ibaruwa imuhagarika kubaka, ntibunamwandikire imusaba gukuraho iyo nyubako ahubwo tukabona amashoka n’imihoro basenya, tubona hari igikwiye gukorwa n’ubuyobozi ku bw’aba bana.’’
Kaneza Isaie avuga ko muri uku gusenyerwa yahombye amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 3 kandi amenshi ari inguzanyo ya SACCO, ko n’iyo yerekwa ikosa agacibwa amande yari kuyishyura ariko ntibamuhombye aka kageni. Asa gusubizwa ibikoresho bye batwaye, akanubakirwa inzu ye bashenye, n’ibyo guterwa ubwoba ko bashobora no kumwirukanisha ku kazi bakabireka agatuza kuko ibyo ngo akomeza gukorerwa bimutera ihungabana n’umuryango we, akanababazwa n’uko kuva yasenyerwa nta muyobozi n’umwe wigeze ahagera ngo arebe imibereho abana be barimo, aho avuga ko bashobora no kwicwa n’inzara kuko atabona icyo abagaburira anakodesha indi nzu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihundwe, Niyibizi Jean de Dieu yemera ko ari we wohereje abasenyera uyu muturage, ko byakozwe kuko yari yamubujije kuhubaka kuko ari mu manegeka akabirengaho. Kohereza abafotora nijoro na byo ngo byakozwe kuko muri iryo joro yari acyubaka mbere y’uko yinjizamo umugore n’abana, kubashyira muri shitingi akabifata nko kwigomeka ku buyobozi.
Ati: “Biriya ni ukwigomeka ku buyobozi kuko twanamwemereye kumukodeshereza amezi 3 igihe agishaka ahandi yashyira umuryango akabyanga, ibikoresho by’inzu ye tubitse tukamusaba gusaba imbabazi ngo tubimusubize na byo akabyanga. Ni umukozi wa Leta, nta bushobozi abuze, ntanayobewe ko ibyo yakoze anakomeje gukora bihanirwa, tukamusaba kubaka ahandi hatari hariya mu manegeka ariko nakomeza ibyo kwigomeka ntazabura kubibonera ingaruka.’’
Mu gihe uyu muturage atumvikana n’ubuyobozi ikigomba kumukorerwa nyuma yo kumusenyera, abaturage bakomeje gusaba ubuyobozi kurengera aba bana bakomeje kubigwamo bakarindwa imibereho mibi barimo.

56 Responses
Rusizi: Umukozi wa SACCO ararana n’umuryango we muri shitingi nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi
Rwose dusabye ko abayo bozi barengera uyu muturage kuko ari mu kaga. Nonese ikosa rikosozwa irindi ?! nonese yubatse batamureba. abayobozi birinde kugira ubukana nk’ubwo .

Gutif w’umurenge Rwose! Ndabona washyizemo ubugome! Uwo mukozi wa sacco wagirango haricyo mupfa! Ese ubu kweri washishoje? Washyizemo umutima nama? Nuko nyine nabonye na mayor wanyu ntacyo yica cg ngo agikize! Yarakwiye kugira icyo akora! Aka kweguza! Erega nti mugahohotere abanyantege nke! Mwitwaje ubuyobozi! Ngewe mbona usa nkumfite gahunda yo kwangisha abaturage gahunda za leta! Mukaba murimo kugonganisha abaturage na Perezida wa Republica!

Komera cyane. Koma urusyo n’ingasire. Uriya mugabo arakuze bihagije. Ajye yumva amabwiriza y’imyubakire. Mbivuze nkurikije ibyavuzwe. Ntitugashyire imbere guhangana ntacyo bimaze.ntawukosha ingobyi adatwite.naho kuvuga ngo mayor ntacyo akora subiza amaso inyuma utekereze ibyo uvuze wisubize. bamweguze??byamarira iki uriya muturage?niyubake ahemewe. Icyangombwa cyo kubaka gitangwa n’umurenge binyuze muri service z’ubutaka si akagari.mwakoze.ese kuki yubakaga nijoro?!

Ahhh!!ibi siby irda uyu muturage abamusenyeye bongere bamwubakire inzu ye kbsa
Rusizi: Umukozi wa SACCO ararana n’umuryango we muri shitingi nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi
Ahhh!!ibi siby irda uyu muturage abamusenyeye bongere bamwubakire inzu ye kbsa
Rusizi: Umukozi wa SACCO ararana n’umuryango we muri shitingi nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi
Gutif w’umurenge Rwose! Ndabona washyizemo ubugome! Uwo mukozi wa sacco wagirango haricyo mupfa! Ese ubu kweri washishoje? Washyizemo umutima nama? Nuko nyine nabonye na mayor wanyu ntacyo yica cg ngo agikize! Yarakwiye kugira icyo akora! Aka kweguza! Erega nti mugahohotere abanyantege nke! Mwitwaje ubuyobozi! Ngewe mbona usa nkumfite gahunda yo kwangisha abaturage gahunda za leta! Mukaba murimo kugonganisha abaturage na Perezida wa Republica!
Rusizi: Umukozi wa SACCO ararana n’umuryango we muri shitingi nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi
Ndabona Ubu ari ubunyamaswa buteye ubwoba. Wakwibaza ukuntu umuyobozi nk’uyu utagira umutima wa Kimuntu bamuyoboza abaturage.
Ese Nta bundi buryo yari gukoresha ariko ntasenyere inzu hejuru y’abantu? None se habaye mu manegeka k’ubwuyu wasenyewe ?

Reka nemeree ko uwo muryango wari wubatse munabegeka,ariko sinemeranya na executive wumurenge uvuga ko umukozi wa Leta atabura ubushobozi bwo kwikodeshereza!! Arega abakozi Bose ntibanganya umubushobozi, Hari abahembwa amafaranga atagera kubihumbi 50, iyo batse inguzanyo ku mushahara basigara bahembwa 15000 harya ayo yatunga umuryango Kandi ugakodeshamo?
Nukuri bamwe mubayobozi bajye bagabanya kwishongora

Rwose uyu mugabo ngo ni Kaneza afite imyitwarire mibi!Nta kuntu umukozi wa Sacco yayoberwa ko kubaka bisaba icyangombwa cy’urwego rubifitiye ububasha!Aho yarigometse ntihagire urenganya ubuyobozi!Byongeye kuba Ubuyobozi bw’umurenge bwaramwemereye kumukodeshereza inzu mu gihe cy’amezi 3 akanga agakomeza kwigira indakoreka arahemukira umuryango we!Kuko kwigomeka bihanwa n’amategeko,Gitifu Gihundwe,ufate uwo Kaneza umushyikirize RIB hanyuma abana n’umugore ubereke inzu mwabakodeshereze bajyemo!
Abandi mwese muve mu marangamutima atiza umurindi Kaneza kwigomeka!

Nibyo mureke.amaranga mutima uyu kaneza ibyo nukwigomeka nukuri yanze amazi 3bamukodeshereje.akafata abana akabashira mu shiting ahubwo bamuzirike kbs.kandi aziko yubatse mu manegeka.afite kiburi

Mube muretse mumenye ukuri mudahubuka.
Rusizi: Umukozi wa SACCO ararana n’umuryango we muri shitingi nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi
Mube muretse mumenye ukuri mudahubuka.
Rusizi: Umukozi wa SACCO ararana n’umuryango we muri shitingi nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi
Mube muretse mumenye ukuri mudahubuka.
Rusizi: Umukozi wa SACCO ararana n’umuryango we muri shitingi nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi
Mube muretse mumenye ukuri mudahubuka.
Rusizi: Umukozi wa SACCO ararana n’umuryango we muri shitingi nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi
Rwose uyu mugabo ngo ni Kaneza afite imyitwarire mibi!Nta kuntu umukozi wa Sacco yayoberwa ko kubaka bisaba icyangombwa cy’urwego rubifitiye ububasha!Aho yarigometse ntihagire urenganya ubuyobozi!Byongeye kuba Ubuyobozi bw’umurenge bwaramwemereye kumukodeshereza inzu mu gihe cy’amezi 3 akanga agakomeza kwigira indakoreka arahemukira umuryango we!Kuko kwigomeka bihanwa n’amategeko,Gitifu Gihundwe,ufate uwo Kaneza umushyikirize RIB hanyuma abana n’umugore ubereke inzu mwabakodeshereze bajyemo!
Abandi mwese muve mu marangamutima atiza umurindi Kaneza kwigomeka!
Rusizi: Umukozi wa SACCO ararana n’umuryango we muri shitingi nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi
Birababaje batunyuzeho namashoka nimipanga turahungabana tugira ngo nicyagihe cyomukwakane nimugabanye guhungabanya abomuyobora

Ikigaragara uyu Gitifu ibyo avuga ntakuri bifite ahubwo arabikoreshwa nubugoma bumurimo!!! Kuba inzu zose zihari zisa niye ikaba ariyo itoranywa muzindi igasenywa ibyo ni ubutindi bukurimo!!! Mwagombaga kumuca amande niba ari mumakosa vg nabandi Bose bagasenyerwa niba barubatse ahatemewe ariko ntutoranye umuturage umwe ngo abandi ubasige. Unasobanjkirwe neza umukozi wa Sacco ntabwo ari umukozi wa Leta Sacco ni ibigo byigenga. Iterabwoba ufite mumvugo zawe wakabaye uzirikana ko uriho kubwinyingu zabaturage.

Uyumuyobozi sigusa harimo nubugome menya atarigeze abyara yabaye yarabyaye yakagize imbabazi zibibondo akarere nigatabare uyumuturage nyaboneka ni mugire bwangu turimubihe byimbeho abana batahasiga ubuzima

Ahubwox abayobozi nibashobora nokwibaza ukuntu umukozi wa SACCO yubaka inyubako nkiyo ?Erega nawanga ibyiza nuko abibura ubuyobozi burebe icyo bukora uwo muryango ubone aho kuba kuko umuntu akora ibijyanjyanye nubushobozi afite

Ubuyobozi buhohotera abaturage kd buzi ubushobozi barite ahuko mbona arinkokugumura abaturage kuri leta nuko umuntu aba arinyakamwe gusa naho ababayobozi bagomba inyishu kuko gusiga umuntu kugasozi ningufu zumurengera zaminisitere ziturebera nazo ugirango zarimutse nanjye byambayeho wihanga isi numubumbe wikaragana ibyawo.

Uwo muturage narenganurwe kuko gitifu we ahhaaaaa!Haricyo yashakaga kuruwo mugabo.nticyabonetse?

Sha uliya mugitifu ntamutima wakimuntu ajyira yabonagase aliwe uhubatse wenyine nonese koyangaga amanegeka buliya aho amushyize niho heza? Nibamutegeke kumwubakira inzuye aho abona hataramanegeka yaramukunze see kurusha abo batishoboye yahubakiye bajyiye bareka guhohotera abantu uziko ubumuntu bwavuye mubantu Koko Sha Mana nababaye pe????????

Ikigaragara Ni uko gitif afite icyo apfa nuwo muturage nokuvugana nitangazamakuru urumvako afite iterabwoba

Ahhaaaaa! Isi irikoreye pee! Ntamvura Igwa ntihute!

Uyu gitifu nta bushishozi afite, nategura tuzinginga minister amweguze kuko uyu muturage ararengana.

nubwo mwanze kugaragaza igitekerezo cyanjye ,ubamba isi ntakururu.

Ariko ntimwumva KO ari umukozi wa leta, nta bushobozi abuze!!niyibwirize nyine icyo atamubwiyen’iki?
Aba yarabanje kubivuga neza gitifu akamwenyura,none yaricecekeye, ariko muzi ukuntu inzu irushya? Nimumureke,s’ukwigomeka, n’agahinda kamushengura.