Urubyiruko rwo mu mirenge ya Gikundamvura na Bugarama mu karere ka Rusizi rwari rwarorojwe inkoko na Minisiteri yâUbuhinzi (MINAGRI) ifatanyije nâakarere, rurarira ayo kwarika nyuma yo gupfusha izisaga ibihumbi bibiri.
Nkâuko bitangazwa na bamwe muri aba basore nâinkumi, ngo buri murenge wari wahawe inkoko 1000 muri Kemena umwaka ushize, iz’abo muri Bugarama na Gikundamvura zibasirwa n’icyorezo [virusi yitwa Gumboro] zipfira umunsi umwe ndetse bizezwa gushumbushwa bitarenze mu Ukwakira uyu mwaka, none barategereje amaso yaheze mu kirere.
Umucungamutungo wa koperative âTworore Bugaramaâ uru rubyiruko rwibumbiyemo, Nyiransanzurwimo AlvĂ©ra avuga ko nyuma yo guhabwa inkoko 1000 bazifashe neza, na zo zirabungura ndetse bamwe muri bo banahabwamo akazi kabahemba buri kwezi, zimwe bari bahawe ziza gutangira gusaza, batumiza imishwi 1170 nâurubyiruko rwo mu murenge wa Gikundamvura rutumiza  nkâizo.
Akomeza avuga ko iyo mishwi batumirije hamwe yari 2340, yose hamwe yakodesherejwe aho iba mu nzu yari iri mu gasantere kâubucuruzi ka Bugarama muri Kamena uyu mwaka. Muri Nyakanga bagurishije izari zishaje zose ngo zisimbuzwe iyi mishwi, ku bwâuburwayi; iyi mishwi ihita ifatwa nâindwara irapfa yose.
Yagize ati âiyo mishwi yose ikimara gupfa ubuyobozi bwâakarere na RAB baradusuye batwizeza ibitangaza ko bitarenze amezi atatu tuzaba twashumbushijwe none umwaka ugiye gushira mu batwijeje ibitangaza nta nâumwe urongera kutugeraho, twaratatanye, twongeye gusubira mu bwigunge nâubushomeri kandi twaragize ibi byago twari dufite intego yo koroza urundi rubyiruko.ââ
Akomeza avuga ko uyu mushinga wari ubafatiye runini cyane, bamwe muri bo bari bafitemo akazi bahembwa buri kwezi, zateraga amagi arenga 800 buri munsi kandi igi rimwe rigurishwa amafaranga 70.
Ati âBuri wese yakoraga ku ifaranga, akarere na RAB batwijeje ibitangaza ngo bazadushumbusha none amaso yaheze mu kirere, ikiraro kirakinze, dufite ubwoba ko gishobora gutangira kwangirikaâ.
Umuyobozi wâaka karere, Kayumba Ephrem aganira na Bwiza.com, yavuze ko nyuma yo gupfusha izi nkoko, uru rubyiruko rwagombaga gushumbushwa ariko byabaye nyuma yo gutora ingengo yâimari ya 2018-2019, akabizeza ko bizakorwa umwaka utaha.
Ati âturabizi ko tugomba kubashumbusha ariko bisaba gukorerwa igenamigambi, hagashakwa ingengo yâimari yabyo ariko ubu ntayo dufite ,barategereza ku ngengo yâimari yâumwaka utaha.ââ
Bamwe muri uru rubyiruko bavuga ko iyi mvugo ya meya ari urucantege cyane mu gihe inyubako nâibikoresho bari batanzeho menshi bikomeza kwangirika, narwo rukaba rwarongeye gutatana kandi rwari rwijejwe gukemurirwa ikibazo mu gihe kitarenze amezi atatu.
Â




