Umugabo witwa Nsabimana w’imyaka 42 y’amavuko wakoraga akazi ko mu rugo mu karere ka Rusizi, yasanzwe mu nzu yabagamo yapfuye.
Byabereye mu mudugudu wa Wimana, akagari ka Giheke ho mu murenge wa Giheke w’akarere ka Rusizi.
Amakuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giheke, Hategekimana Claver, avuga ko Nsabimana yagiye kuryama ari muzima, mbere yo kuboneka yapfuye mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 6 Ugushyingo.
Gitifu wa Giheke yagize ati: “Ejo bundi uyu mugabo warusanzwe akora akazi ko mu rugo uvuka mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke yari muzima nta kibazo afite. Cyakora yagiye kuryama, ejo nka saa yine ni bwo barebye mu nzu yabagamo basanga yamaze gupfa.”
Nyakwigendera akimara kuboneka yapfuye umurambo we wahise ujyanwa ku bitaro bya Gihundwe kugira ngo hamenyekane intandaro y’urupfu rwe rutunguranye.


