Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwarezemo uwahoze ari umugenzacyaha wasambanyije umugore wari ufungiye muri Kasho, rumuhanisha igifungo cy’imyaka 12 runamutegeka guha uwo yahohoteye indishyi zingana n’amafaranga miliyoni eshanu n’ibihumbi magana ane (5.400.000 Frws).
Urubanza rwasomwe ku itariki ya 30 Ugushyingo 2021, rwaburanishijwe ku wa 23 Ugushyingo 2021, uregwa akaba yari akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato nk’uko Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga.
Yaregwaga kuba ku matariki atandukanye y’ukwezi kwa 11/2019 ubwo yabaga yakoze ijoro kuri station ya RIB ya Kamembe, yaragiye asohora muri kasho umwe mu bagore bari bahafungiye akamujyana mu cyumba kibikwamo ibikoresho, akamukoresha imibonano mpuzabitsina bikanamuviramo kumutera inda, amwizeza ko azamurekura.


