Niyonsaba Oscar wari Veterineri w’akarere ka Rusizi yatawe muri yombi ashinjwa kunyereza amafaranga yari agenewe kugura inka z’abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibi kandi byemezwa n’umuvugizi wa polisi mu ntara y’Iburengerazuba, IP Jean Damascene Hodari Ngemanyi ko Oscar afunze koko akurikiranweho amafaranga ya “Girinka-FARG”.
Umuvugizi wa polisi avuga ko yafunzwe kuva kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Mata 2016, ko amafaranga yaba yaranyereje umubare wayo utari wamenyekana.
Aganira na KT, IP Jean Damascene Hodari Ngemanyi yaboneyeho gukangurira abaturage bose bafite aho bahurira n’umutungo wa Leta kwirinda kuwunyereza ko bigira ingaruka mbi ku mpande zose, ku ruhande rwabo bwite no ku miryango yabo.
Aya makuru kandi anemeza n’umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic by’umwihariko ko muri izo nka Oscar ashinjwa, hari izabuze zitigeze zigurwa kandi n’iziguzwe ugasanga ari ibimasa.
Yakomeje avuga ko hari n’izagiye zipfa zikagurishwa, amafaranga avuyemo akaburirwa irengero,Mu gihe Niyonsaba Oscar akiri mu maboko ya polisi ngo haracyakorwa iperereza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


